Abayoboke ba ADEPR mu Rwanda bizihije imyaka 79 umwuka wera abigaragarije

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 09-06-2019 saa 06:41:53
Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Pentecote basabwe kurangwa no kumenya umugambi Imana ibafiteho (Foto Sezibera)

Mu kwizihiza umunsi Mukuru wa Pantecote wanahuriranye n’imyaka 79 itorero rya ADEPR rimaze umwuka wera arimanukiye mu Rwanda, abayoboke b’iryo torero basabwe kumva neza ijwi ry’Imana n’imigambi yayo kuri bo.

Ibyo byagarutsweho mu birori byo kwizihiza uwo munsi kuwa 08 Kamena 2019 byitabirwa n’abakirisito b’iryo torero ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ariko ibyishimo byawo bikaba bikomereza no kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kamena 2019 nk’igihe nyiriza uwo munsi uri bube wizihizwa.

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda Rev. Pasteur Karuranga Ephrem, yabagaragarije ko uwo munsi ari uwo kwibuka umwuka wera wamanukiye intumwa. Abibutsa ko ari umunsi ukomeye itorero ryatangiriyeho.

Rev. Pst Karuranga ahereye ku gaciro k’uwo munsi asaba abayoboke gusaba gushobozwa n’Imana mu byo bakora byose nk’uko yafashije Mose kuko inkoni Imana yamuhaye yakoraga mu gihe cyayo cya ngombwa.

Agira ati: “Ku munsi mukuru nk’uyu musabe umwuka wera kunesha icyaha kandi abahe umunezero, muyisabe kunesha aho mwagiye muhagarara nabi bitari bikwiye. Musenge mwibuka ko itorero na Yesu ari bo bafite ijambo rya nyuma rizira irya kabiri haba ku miryango yanyu, ku bukumi bwanyu, ku rubyaro rwanyu hamwe no ku kazi kanyu.”

Rev. Past Karuranga asaba abayoboke ba ADEPR gukora byose kugira ngo umwuka wera abe mu gihugu cy’u Rwanda no ku miryango yabo.

Nk’uko abitabiriye babigaragarijwe, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 ni bwo umwuka wera yamanukiye ku mugabane w’Amerika, akomereza ku mugabane w’i Burayi mu bihugu bya Scandinavia, mu mwaka wa 1940 akomereza kugera no mu Rwanda ahitwa i Gihundwe mu karere ka Rusizi, ubu hakaba hashize imyaka hafi 79.

Atangaza ko ikigaragara ko Itorero rifite umwuka wera ari uko umubare w’abakizwa wiyongera, aboneraho gusaba uruhare rwa buri wese, ko ari inshingano zabo mu gukangurira abataratera iyo ntambwe bakayoboka umwuka wera, ati: “Tube Intumwa za Yesu aho turi hose.”

Rev. Pst Karuranga akomeza ashishikariza abayoboke kuba hamwe mu mwanya umwe, bakarangwa n’urukundo kugira ngo imigambi y’Imana izabashe gusohora.

Mukankaka Jeanne, umukirisito w’iryo torero mu rurembo rwa Rukurazo, avuga ko umunsi mukuru wa Pantecote uba ugomba kubaha imbaraga mu myitwarire bagafatira urugero ku ntumwa za Yesu.

Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR burashima Imana ko ku rwego rw’Umujyi wa Kigali hagaragara imbuto bari kwera zijyanye no gusura abarwayi, kubakira abatishoboye n’ibindi bikorwa by’urukundo, bashima Leta uburyo ibafasha Itorero rikaba rikorera mu gihugu.

Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Pentecote basabwe kurangwa no kumenya umugambi Imana ibafiteho (Foto Sezibera)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.