Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Abavuzi bita ku bakinnyi batangiye amahugurwa agamije kunoza  akazi kabo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 04-03-2018 saa 09:03:20
Ubwo Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb Munyabagisha Valens yatangizaga amahugurwa ku mugaragaro

Abavuzi bita ku bakinnyi batangiye amahugurwa   agamije kubafasha kunoza akazi kabo   kwita ku bakinnyi mu mikino inyuranye.

Ubwo Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb Munyabagisha Valens yatangizaga amahugurwa ku mugaragaro

Aya mahugurwa yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda yatangiye tariki 02 Werurwe 2018 biteganyijwe ko azasozwa tariki 06 Werurwe 2018. Abaganga bagera kuri 40 ni bo bitabiriye aya mahugurwa bakaba barimo abaganga baturutse mu mashyirahamwe y’imikino n’amakipe anyuranye, abagize ishyirahamwe ry’abaganga mu bya siporo n’abo mu nzego zishinzwe siporo.

Professeur Cyrille Serges DAH, ukomoka muri Cote d’Ivoire ni impuguke mu buvuzi bw’abakinnyi akaba n’umuyobozi wa komisiyo y’ubuvuzi muri Komite Olempike muri Afurika (ACNOA) ni we urimo gutanga aya mahugurwa akaba yaroherejwe na Komite Olempike mpuzamahanga (CIO).

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda Amb Munyabagisha (ibumoso) ari kumwe na Professeur Cyrille Serges DAH, impuguke mu buvuzi bw’abakinnyi

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro,  Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb Munyabagisha Valens  yavuze ko ubuvuzi muri siporo y’u Rwanda bukiri hasi. Ati Hari abakinnyi bacu batitabwaho aho ashobora kuvunika ntakurikiranwe agahita ahagarika gukina  cyangwa se abavurwa   ariko bakavurwa nabi nyuma ntibatange umusaruro”.

Yakomeje avuga ko ubu muri siporo imiti yongera imbaraga yahagurukiwe aho umukinnyi ashobora kunywa imiti runaka yivura indwara ariko bamupima bagasanga yafashe imiti yongera inbaraga.  Amb Munyabagisha yagize atiIbyo byose abaganga bacu bagomba kubimenya   bakabyigisha abakinnyi”.

Pr. Serges Cyrille Dah   yavuze ko muri Afurika by’umwihariko hari abakinnyi benshi bafite impano ariko bagomba gukurikiranwa  kugira ngo  bazitware neza.  Iyi mpuguke mu buvuzi  bw’abakinnyi ari na we urimo guhugura aba bavuzi  yatangaje ko azakomeza gukorana na  komisiyo y’ubuvuzi  muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Dr Mpatswenumugabo Bosco usanzwe  ari Perezida w’ishyirahamwe ry’abaganga mu bya siporo akaba ari mu bateguye aya mahugurwa yatangaje ko Kugira ngo umuntu avure agomba kuba afite ubumenyi.

Yakomeje avuga ko kuba bari kumwe n’impuguke mu buvuzi bw’abakinnyi  bigiye gufasha abaganga bo mu Rwanda kunguka ubumenyi mu byo bakora.

Dr Mpatswenumugabo  ukuriye komisiyo y’ubuvuzi muri Komite Olempike y’u Rwanda   yashimangiye ko hari igihe  umukinnyi agira imvune akavurwa nabi. Avuga ko bagomba  kubakurikirana mu makipe aho bari. Yanakomeje avuga ko  nyuma y’aya mahugurwa    bazagenzura ku buryo abaganga baza ari abantu babifitiye uburenganzira.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb Munyabagisha  yagize n’icyo avuga ku kuba bashinga ibitaro byajya bivura abakinnyi ubusanzwe bajya kwivuriza hanze y’u Rwanda gusa avuga ko  ubushobozi bukiri buke ariko ko icya mbere ari  ukugira abaganga babyumva kandi babizi.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.