Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Abavuzi bita ku bakinnyi basabye ko bajya bahabwa amahugurwa kenshi

Yanditswe na admin

Ku ya 08-03-2018 saa 07:58:09
Abaganga ba siporo ubwo bari basoje amahugurwa

Tariki 06 Werurwe 2018 ni bwo hasoje amahugurwa y’iminsi 5   yari yahurije hamwe abaganga bagera kuri 40   bita ku bakinnyi  barimo abari baturutse mashyirahamwe y’imikino n’amakipe anyuranye, abagize ishyirahamwe ry’abaganga mu bya siporo n’abo mu nzego zishinzwe siporo.

Abaganga ba siporo ubwo bari basoje amahugurwa

Aya mahugurwa yatangiye tariki 02 Werurwe 2018  yakoreshejwe na  Professeur Cyrille Serges DAH, impuguke mu buvuzi bw’abakinnyi akaba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubuvuzi muri Komite Olempike muri Afurika (ACNOA).

Ubwo aya mahugurwa yasozwaga, abahuguwe bishimiye uko yagenze batangaza ko   hakwiye kujya haba aya mahugurwa kenshi kuko bituma biyungura ubumenyi. Gusa banasabye amashyirahamwe y’imikino itandukanye ndetse n’amakipe guha agaciro ubuvuzi bw’abakinnyi  bashaka ibikoresho banafata neza abaganga.

Umwe mu bahuguwe, Mugemana Charles  akaba asanzwe ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports  yatangaje ko basabye ko abaganga mu makipe bajya bahabwa agaciro kuko amasezerano yabo atameze nk’ahabwa abatoza ndetse n’ibyo basabye bikajya bihabwa agaciro. Ati Ni rwo rugamba turimo ariko barimo kugenda babyumva.”

Aha yagarutse ku bikoresho baba bakeneye mu kazi kabo kuko ari imwe mu mbogamizi bahura na zo muri aka kazi. Yakomeje avuga ko mu gihe ibikoresho byabonetse abaganga na bo bagomba kongererwa ubumenyi kugira ngo bamenye kubikoresha.

Mugemana yagarutse ku bakinnyi aho avuga ko basaba ko inama abaganga babagira  baziha agaciro bakanazumva.

Perezida w’ishyirahamwe ry’abaganga  ba siporo  mu Rwanda “ORDEMES” akaba anakuriye Komisiyo y’ubuvuzi muri Komite Olempike y’u Rwanda, Dr Mpatswenumugabo Bosco  yatangaje ko aya mahugurwa yaziye igihe  kuko babona hari byinshi bikwiye guhinduka kuko ubuzima bw’abakinnyi buba bukwiye kubungabungwa. Yagize ati Ubu turimo guteza imbere siporo bihereye mu bana, utabungabunze ubuzima bwe rero nta musaruro wazabona”.

Dr Mpatswenumugabo yagarutse  na we ku bikoresho bike  rimwe na rimwe bidahari anavuga ko n’ubumenyi bw’abavuzi muri siporo bukiri hasi kuko hari amakipe amwe afite abitwa abaganga ariko batarabyigiye.

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” ari na we wasoje ku mugaragaro aya mahugurwa, Bugingo Emmanuel  yasabye aba baganga  kunoza akazi kabo neza. Yakomeje avuga ko igihe hari ubonye  aho yajya kwiyungura ubumenyi nka Minisiteri biteguye kumufasha.

 

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.