20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Abavuzi b’amatungo bongerewe ubumenyi bwo gutera inka intanga

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 03-05-2021 saa 12:28:34
Abavuzi b’amatungo baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bahuguwe ku birebana no gutera inka intanga

Binyuze muri umwe mu  mishinga iterwa inkunga na IFAD mu Rwanda ikorera muri Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) , Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo mu Rwanda (RCVD)   rwahuguye abavuzi b’amatungo baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu  ku birebana no gutera  inka intanga, banabereka  uko bagomba gufasha aborozi mu gihe inka zabo zahuye n’uburwayi ubwo ari bwo bwose, bakazivura kinyamwuga.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu takiki ya 1 Gicuransi 2021, umunsi u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo,   kibera mu kigo cya RAB i Songa giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Abahuguwe  bavuga ko mu byo bakora  byo kuvura amatungo bahuraga n’imbogamizi zinyuranye ahanini zirimo kubura ibyangombwa, ibikoresho ndetse n’ubumenyi bubafasha  kunoza uyu mwuga.

Uwitwa  Jean Damascene Hakizimana waturutse mu Karere ka Nyabihu akaba asanzwe yigisha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye  umwuga wo kuvura amatungo, yavuze  ko ubusanzwe kwigisha abanyeshuri uburyo bwo gutera intanga inka bitashobokaga cyane ko atari abizi bityo bikaba imbogamizi mu kazi ke ka buri munsi.

Mugenzi we witwa Niyirora Joseph waturutse mu Karere ka Nyamashake, yavuze ko iyo umworozi yamutabazaga ngo amufashe gutera intanga inka yarinze yamusubizaga ko nta burenganzira abifitiye ndetse atanabizi ku buryo byamusabaga guhamagara ushinzwe amatungo ku murenge bigatuma adafasha umworozi nk’uko bikwiye,  uwo mworozi akaba yamutakariza icyizere.

Bariya bavuzi b’amatungo bakimara gusoza amahugurwa, ubu bemerewe kuba batera intanga inka bityo bakemeza ko bigiye kubafasha mu mikorere yabo kuko inka yarinze bazajya bahita bayitera intanga.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,  Umuhuzabikorwa muri RCVD, Dr. Nshimiyimana Alphonse , yavuze ko  gutera intanga ari gahunda Leta yiyemeje hagamijwe kongera umukamo mu Gihugu.

Inka nyarwanda ikamwa litiro 2-3 ku munsi, ariko iyo itewe intanga ikimanyi kiyivutseho kiba gitegerejweho litiro 6 -10  ku munsi.

Tekiniki yo gutera intanga kandi ifasha mu kwirinda indwara zandurira mukwima (nk’ Amakore).

Mu butumwa yageneye abaveterineri bagera kuri 63 bahuguwe , Dr. Nshimiyimana yabasabye ko mu gihe bategereje ibikoresho bizabageraho hafi mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi, bakomeza kwimenyereza ari na ko bimenyekanisha ku borozi.

Umuhuzabikorwa muri RCVD, Dr. Nshimiyimana Alphonse aganira n’abitabiriye amahugurwa

Yabibukije kuzirikana inshingano nyamukuru z’abaveterineri yo gitanga serivisi nziza kandi ihora yizewe n’ababagan. Ku birebana no gutera intanga, yabasabye kubahiriza gahunda ijyana n’igihe nyacyo cyo gutera intanga,  kuzirikana gupima ko inka yafashe nyuma y’amezi 2-3 no  kuvukisha bityo umworozi akabona icyororo aba ategereje.

Ikindi ni uguhozaho mu gutanga inama zifasha umworozi mu myororere myiza y’amatungo ye.

Umuyobozi wungirije mu Rugaga rw’Abavuzi b’Amatungo mu Rwanda, Dr. Tumusabe Mary Claire yasabye abavuzi b’amatungo bahuguwe gutera inka intanga bakazirikana gukora kinyamwuga.

Ati:  “By’umwihariko abo duhugura  gutera  intanga inka turabasaba gutanga serivisi inoze kuko iyo utinze kujya gutera inka intanga ushobora gusanga ya nka itakirinze ku buryo wa mworozi waguhamagaye utamuha serivisi inoze kandi ku gihe”.

Abavuzi b’amatungo 34 ni bo bahuguwe mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri baje basanga abandi 29 na bo bahuguwe mu byumweru bibiri bishize bose uko ari 63 bakaba ari bo batangiye imirimo mishya ijyanye no gutera  inka intanga kinyamwuga.

Umubare w’abanyamwuga batera intanga uracyari muto mu Gihugu, bigatuma hari aborozi batabona iyi serivisi. Ni yo mpamvu rero ubu Leta ishyira ingufu mu kongera umubare wabo hirya no hino mu turere.

Umwe mu bavuzi b’amatungo ashyira mu ngiro ibyo yigishijwe

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

3 Comments on “Abavuzi b’amatungo bongerewe ubumenyi bwo gutera inka intanga”

  1. Turashimira IFAD, RAB, RCVD kunkunga bageneye abaganga bamatungo yokubahugura kuri Tekenike yo gutera Inka intanga kuko bizafasha mukuzamura ubukungu bw’aborozi ndetse n’iguhu muri rusange, tunabasaba ko bishoboka babashyikiriza ibikoresho kugihe kuko iyo bitabonetse vuba kiba ikibazo kubatekenisiye.
    Murakoze.

  2. Turabashimira kubwo kuba mwaraduhaye training za AI tunabamenyesha ko twatangiye gushyira mubikorwa ibyo mwatwigishije.

  3. Mbanjegushima iyigahunda ARCVD Itegurira aba vets ! Igitekerezo cyanjye nukubasaba ko iyigahunda yakomeza kuko ari services nziza kuborozi na bavets

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.