Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abavuwe indwara zo mu mutwe bakomeza kwitabwaho n’iyo bakize

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 06-11-2019 saa 14:27:53
Dr. Nkubili Charles Umuyobozi w'Ibitaro bya Ndera

Abantu bagize ikibazo cyo kurwara indwara zo mu mutwe, iyo bamaze kuvurwa, bakoroherwa cyangwa bagakira, bakomeza gukurikiranwa b’ibitaro kugira ngo bamenye uko babayeho hagamijwe guhugura abaturage ku bijyanye no kurwanya akato mu bahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ndera bivura indwara zo mu mutwe, Dr. Nkubili Charles, yayitangarije ko ibitaro bya Ndera ari byo bitaro bikuru amavuriro yoherezamo abarwayi barembye batabashije kuvurirwa ku rwego rwo hasi, bikaba bifite inshingano zo gukurikirana uko abahavuriwe bamerewe.

Agira ati “Mu gukomeza kwegera abavuwe no kumenya uko babayeho, ubuyobozi bw’ibitaro bifatanya n’itangazamakuru mu guhugura abaturage ku bijyanye no kurwanya akato gakorerwa abahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe no kwirinda indwara zo mu mutwe n’ibiyobyabwenge.”

Akomeza avuga ko kugira ngo abarwayi n’abavuwe bakomeze kwitabwaho uko bikwiye, hari amahugurwa akomeza gutangwa ku mashyirahamwe y’abarwayi bakize kugira ngo biyubakemo ubushobozi bwo kwirinda indwara yo mu mutwe, kwiteza imbere no guharanira uburenganzira bwabo.

Amashyirahamwe yabo yarashinzwe yibumbiyemo abarwayi bakize ku buryo akurikiranwa kandi hakomeza gahunda yo kwegera abaturage mu bigo nderabuzima, abaganga, kugira ngo bakomeze guhabwa amahugurwa ku buryo bazajya bita ku barwayi bafite ibibazo byo mu mutwe.

Dr. Nkubili avuga ko hari na gahunda yo kwita ku bantu barwaye indwara y’igicuri (Epilepsy) hatezwa imbere ishami ryita kuri iyo ndwara kugira ngo ikurikiranwe neza. Ni muri urwo rwego hongerewe umubare w’impuguke mu ndwara z’igicuri ku buryo hari bamwe bamaze koherezwa mu mahugurwa mu bihugu byakataje mu buvuzi bw’iyo ndwara mu bufatanye na Leta y’u Rwanda.

Ikibazo k’igicuri cyatekerejweho kubera ko mu buvuzi bwakorewe mu bitaro 30 byo mu Turere tw’u Rwanda umwaka ushize, mu gikorwa cya «Outreach » havuwe abarwayi 1928 basanze abagera ku kigereranyo kirenga 50% barwaye igicuri.

Hari ibibazo bituma gukurikirana neza abarwayi bo mu mutwe bitagenda neza nko kuba bashyirwa mu kato. Usanga nta murwayi ugira mituweri kandi bigaterwa n’akato bahabwa n’imiryango bavukamo kuko hari n’imiryango ibahisha mu nzu cyangwa se ikagira ipfunwe ry’uko hari uwamenya ko bafite umurwayi wo mu mutwe cyangwa se bafitanye isano.

Dr. Nkubili avuga ko uburwayi bwo mutwe ari uburwayi nk’ubundi. Ati “Ni nk’uko umuntu ashobora kurwara mu nda cyangwa impyiko kuko ni igice cy’umubiri nk’ibindi bice, gusa ikibazo ni uko dufite abantu batabizi bigatuma n’iyo umuntu awurwaye biba nk’ibitangaza ku bantu batandukanye kuko bumva ko ari uguhita bamujyana i Ndera mu gihe kandi nyamara ibi ari bitaro bijyanwamo umuntu nibura wananiwe kuvurwa n’abandi baganga bo mu turere aba yaturutsemo.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibikorwa ikora mu gufasha aba barwayi bo mu mutwe ari byinshi, nka gahunda ishinzwe ibibazo byo mu mutwe, iyi Minisiteri ivuga ko ikintu kindi ishyira imbere ari uko nta we ukwiye guhezwa mu bikorwa byose by’ubuzima kabone n’ubwo yaba arwaye mu mutwe.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.