Abavoka basabwe kutajenjekera abahakana n’abapfobya Jenoside

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 07-05-2019 saa 10:15:31
Visi Meya w'Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza Imanishimwe Yvette ibumoso, Me Kavaruganda Julien n'abakora umwuga w'Abavoka

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka Mé Kavaruganda Julien, arasaba abavoka kurengera ubutabera aho bari hose kugira ngo uhakana cyangwa agapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 abiryozwe.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu mpera z’iki cyumweru ubwo abavoka bibukaga bagenzi babo bakoraga uwo mwuga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 byahujwe na gahunda yo gusura Intwaza za Jenoside zatujwe mu karere ka Bugesera.

Agira ati: “Aho turi hose dushobore gukurikirana mu butabera uwaba ahakana cyangwa ashaka kugabanya ubukana bw’ibibazo Jenosise yaduteje.”

Mé Kavaruganda asaba abavoka kurangwa n’ubushishozi, bakirinda kugwa mu mutego w’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi igihe basabwe kunganira umuntu uregwa ibyaha bifitanye isano n’iyo Jenoside.

Uretse ibirebana n’imihango yo kwibuka abavoka bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize urwo rugaga tariki ya 3 Gicurasi 2019 banasuye urugo rubamo Intwaza mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi wungirije w’ako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, asaba abagize Urugaga rw’abavoka, ubufasha kuko hari abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, abasaba uruhare rwabo kugira ngo ababikoze babihanirwe.

Perezida w’Umuryango Avega-Agahozo, Mukabayire Valérie, ashima Urugaga rw’abavoka ku gitekerezo kiza rwagize cyo gusura urwo rugo no kubafasha kubona ibikoresho kuko byubaka abarubamo.

Ku nshuro ya 25 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Urugaga rw’Abavoka rukaba rwaributse abagera kuri 15 bazize Jenoside.

Visi Meya w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza Imanishimwe Yvette ibumoso, Me Kavaruganda Julien n’abakora umwuga w’Abavoka

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.