Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Abaveterineri 107 bahuguwe bahawe ibikoresho byo gutera intanga inka

Yanditswe na MUTU NGIREHE SAMUEL

Ku ya Jul 3, 2018

Urugaga rw’Abaveterineri mu Rwanda (RCVD) rwahaye ibikoresho byo gutera intanga inka abanyamwuga 107 barimo abikorera 61 n’abakorera Leta bashinzwe ubworozi baturutse mu turere 12 tw’Igihugu ari two Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Ruhango, Huye, Nyanza, Burera, Musanze, Gicumbi, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu.

Ni nyuma y’amahugurwa amaze igihe ahabwa ahanyamwuga yatangiwe mu karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, mu byiciro bitatu; ikiciro cya mbere cyahuguwe kuva tariki ya 17 kugera ku ya 30 Ukuboza 2017, ikiciro cya kabiri kiva tariki ya 15 kugeza ku ya 27 Mutarama 2018, naho ikiciro cya gatatu kiva tariki ya 29 Mutarama kugeza  ku ya 10 Gashyantare 2018.

Umuyobozi wungirije mu Kigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Uwitunze Solange, yasabye serivisi zinoze abahuguriwe gutera intanga, yibutsa abaveterineri bigenga ko hagiye kujyaho imihigo kugira ngo barusheho gufasha Leta kuzamura umukamo mu nka.

Ati “Turenda kunoza imikoranire n’ubwo mwigenga ariko amafaranga yabigishije ni ay’igihugu; bivuze ngo tuzashyiraho imihigo, buri muntu wese wahuguwe age avuga ngo ndakorera ku muhigo uyu n’uyu, bisobanuke bihereye ku murenge kugeza ku karere no ku kigo RAB ndetse no kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo mube abafatanyabikorwa bacu”.

Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’Abaveterineri mu Rwanda (RCVD) Dr. Tumusabe Claire, yavuze ko bazi neza ko ubworozi bugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, bityo bashyize mu bikorwa imwe mu nshingano z’urugaga yo guhuza abanyamwuga mu gutera intanga inka.

Yasabye abanyamwuga bahuguwe guharanira gutanga serivise inoze, bityo umworozi w’Umunyarwanda ahabwe serivisi imwegereye kandi inoze mu kuvugurura icyororo n’umusaruro w’amata.

Umuyobozi mukuru w’Umushinga RDDP wahuguye abanyamwuga mu gutera intanga, Nshokeyinka Joseph, yavuze ko muri abo banyamwuga bahuguye, abangana na 85 bagenewe ibikoresho, abasigaye na bo bakaba barateguriwe gahunda yabo ku buryo mu ngengo y’imari itangiye uyu mwaka bazabibona mu mezi atandatu ari imbere bakabihererwa rimwe n’abazahugurwa uyu mwaka.

Umwe mu bahuguwe gutera intanga, Nizeyimana Innocent, yavuze ko byajyaga bibagora guha serivise umuturage wabitabaje inka ye yagejeje igihe cyo kwima, kuko nta byo bari bazi ariko ubu akazi kagiye koroha.

Ati “Veterineri wikorera uri hafi y’umuturage yumvaga umuturage amuhamagaye ati wamfashije ugatera intanga inka yange, akibuka ko ntabyo azi, nta bikoresho afite; murumva uko byameraga.

Iki gikorwa mu buryo bumwe kirafasha kugira ngo tuzamure umukamo, kwihaza mu biribwa bituruka mu mukamo, ariko na none biratanga akazi”.

Muri uyu muhango, abahuguwe bahawe ibyemezo by’ishimwe, hanahembwa kandi n’aborozi b’indashyikirwa bafite inka za kijyambere zikamwa umukamo mwinshi aho barushanyijwe gukama.