Abatwara ‘taxi voitures’ basobanuriwe ibishingirwaho mu kugena ibiciro

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 30-05-2019 saa 07:40:57
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka nto basobanurirwa uko ibiciro bigenwa(Foto James)

Urwego rw’Igihugu ngenzuramikorere rw’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwasobanuriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka nto (Taxi Voiture) mu Mujyi wa Kigali no mu ntara bakoresheje ikoranabuhanga rya “Mubazi” uko ibiciro bishyirwaho, icyo bishingirwaho n’ibigikubiyemo.

Umukozi wa RURA ushinzwe iby’ubukungu, Dr. Rutimirwa Benjamin, avuga ko ibiciro biriho byashyizweho tariki ya 26 Ukwakira 2015 nyuma y’uko inama ngenzuramikorere yari imaze kubyemeza bitangira gukurikizwa.

Nyuma y’impinduka zabayeho mu gihugu byatumye RURA n’abahagarariye koperative z’abatwara abagenzi mu modoka nto bategura ibindi biciro bigendanye n’igihe.

Agira ati: “Ibiciro bya tagisi (Voiture) zisanzwe ntarengwa ni 778 ku kirometero, hanyuma tagisi zikorera ku kibuga k’indege ni amafaranga 1015 ku kirometero kimwe. Ibyo birometero ntabwo ari ko byose byishyurwa ku giciro, twarebye ibirometero imodoka ishobora kugenda ku munsi.

Twasanze imodoka ishobora kugenda hagati y’ibirometero 150 na 200 ku munsi binagaragarira ku modoka zikoresha ikoranabuhanga rya mubazi. Aho twararebye dusanga ibyo birometero bivuzwe imodoka idashobora kubikora igihe cyose ifite abagenzi bishyura, kuko hari ibishobora gukorwa umushoferi ashaka abagenzi nta muntu afite.

Twafashe 65% y’ibyo birometero bigera kuri 200 ko ari byo imodoka ishobora kuba yakoze ifite umugenzi wishyura, hanyuma 35% byabyo akaba ari byo imodoka yakora idafite umugenzi iri kumushaka, bivuze ko bitishyuzwa.”

Avuga ko ikiguzi k’imodoka nacyo gishyirwa mu giciro ariko atari cyose. Ati: “Kugura imodoka ntabwo ari ikiguzi gishyirwa mu giciro kugira ngo kishyurwe, ikishyurwa ni ubwisazure bw’imodoka, ni inyungu za banki yafashwemo inguzanyo. Hari abafite imodoka zarangije kwisazura n’abafite izifite agaciro gake, bityo twemeranyije ko abatwara tagisi zisanzwe agaciro k’imodoka ari amafaranga y’u Rwanda miriyoni 5.5 mu gihe abakorera ku kibuga k’indege agaciro ari miriyoni 8.5.

Icyo gihe iyo dufashe ubwisazure bwabyo nk’uko bigenwe biba 14% buri mwaka, hanyuma inyungu ya banki ikaba 19% buri mwaka kuko nta n’umwe wafashe inguzanyo muri banki irenza inyungu ya 19%”.

Rutimirwa avuga ko ikindi kigenderwaho hagenwa igiciro cya 10.5% cy’amafaranga ajya muri Yego Cabs ari igiciro cya lisansi na mazutu. Agaragaza ko iyo hagenwa igiciro cyabyo hatarebwa uko gihagaze kuri pompe ya sitasiyo, ahubwo hagereranywa icyo giciro kiriho n’uko ku mwaka bizaba bihagaze kugira ngo hateganywe mu gihe cyaba kizamutse bitewe n’isoko mpuzamahanga bye kuzateza ingaruka abakora uwo mwuga.

Ati: “Niba uyu munsi igiciro ari amafaraga 1096/litiro, ayo tubarira ku giciro ni amafaranga 1200/litiro, bisobanuye ko bibaherekeza mu gihe igiciro gisanzwe kiba cyarenze ariko abashoferi bagakomeza gukoresha ayo bizigamye badahise basaba ubuyobozi guhindura ibiciro.”

Ku mafaranga ashyirwa muri “Yego Cabs” benshi badasobanukirwa, avuga ko RURA ifata ibyasohotse byose birimo umusoro wa Leta, ayishyurwa Yego Cabs, hakongerwaho 10% y’urwunguko rw’abatwara izo modoka, bisobanuye ko umugenzi ari we wishyura rya 10.5% ubwabo nk’abashoferi atabava mu mifuka. Ati: “Mu 10.5% havamo ay’imodoka, ayo kurya, ay’umushahara, ayo koza imodoka, ayikoresha, ayo yishyura MISIC, ayo yose akongerwaho 10% y’urwunguko kugira ngo rubateze imbere ari nayo bagomba kunguka nk’abashoramari”.

Rutimirwa asobanura ko amafaranga ya “Yego Cabs” ari yo agurwamo mubazi, akavamo kuyikoresha nta mafaranga bene imodoka baciwe igihe nta ruhare babigizemo, akavanwamo kubahuza n’abagenzi hifashishijwe ibirango bishyirwa ku modoka, n’ibindi.

Munanira John uhagarariye koperative A.T.A.K ikorera ku kibuga mpuzamahanga k’indege cya Kigali, avuga ko mu ikorwa ry’ibiciro yari arimo yatumwe na bagenzi be, akemeza ko hakozwe inama zigera kuri 3 kandi ibiciro byakozwe na RURA byari byumvikanyweho hashingiwe by’umwihariko no ku ngendo imodoka ikora.

Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt Col. Nyirishema Patrick, avuga ko bifuza kubona umwuga w’abatwara abagenzi muri izo modoka batera imbere, ukagaragaramo imodoka nshya kandi no kuba igiciro cyazamuka ari ukugira ngo serivisi zitangirwa muri uwo mwuga zinozwe kurushaho.

Ibiciro bishya byagarutsweho bikaba bizatangira gukurikizwa nyuma y’inama ngenzuramikorere bikemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa RURA.

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka nto basobanurirwa uko ibiciro bigenwa (Foto James)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.