Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Abatwara imyanda baributswa kubahiriza amabwiriza

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 07-03-2018 saa 09:40:20

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA) ruributsa  kompanyi zikusanya zikanatwara imyanda  kubahiriza amabwiriza yashyizweho agenga uyu murimo mu rwego rwo kunoza serivisi ziha abaturage.

Abakozi bagomba kugira imyambaro yabugenewe

Uru rwego rubitangaje  mu gihe hari kompanyi zimwe zitubahiriza  ingengabihe kandi ari bimwe mu bikubiye mu mabwiriza, bigatuma isuku ititabwaho uko bikwiye.

Mukamurera Vénérande ushinzwe ishami rirengera abafatabuguzi  muri RURA avuga ko bajya bakira ibibazo by’abaturage bavuga ko hari kompanyi zitubahiriza ingengabihe yo gutwara imyanda.

Ati: “Rimwe na rimwe kompanyi ntizubahiriza gahunda zihaye, ugasanga nko mu mudugudu icyumweru gishize zidatwaye imyanda, abaturage bakaduhamagara   batugezaho icyo kibazo, natwe tugakora ubuvugizi, ariko ntibikwiye ko abo batwara imyanda bagomba guhamagarwa kugira  ngo bakore ibyo biyemeje kandi ari na serivisi yishyurwa.”

Ikindi kigomba gucika ni  ugushyira imifuka y’imyanda ku mihanda kuko bigaragara nabi,  abatwara imyanda barasabwa  kujya bayifata  mu ngo bagahita bayipakira mu modoka. Gukora  ibimoteri by’igihe gito na byo ntibyemewe,  bikorwa gusa  ahatagera imihanda,  na bwo imyanda ikahamara igihe kitarenze  amasaha abiri.

Nubwo hari ibitaranoga mu  gukusanya no gutwara imyanda, Nzitonda Jacques Umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi, isuku n’isukura muri RURA, avuga ko hari byinshi byagezweho muri  serivisi z’isuku  kuva aho hashyiriweho amabwiriza agenga uyu murimo.

Yagize ati: “ Gukurikirana iyi serivisi  yo gukusanya imyanda no kuyitwara twabitangiye muri 2011, ni bwo amabwiriza ya mbere yagiyeho, icyo gihe hari  akajagari gakomeye; nko mu mudugudu umwe hakoreraga koperative zirenga eshanu, ugasanga zitanakorera  ingo zose,   zigasimbuka  izitifashije  kandi urugo rumwe rugize isuku urundi ntiruyigire nta cyo biba byunguye, ahubwo bigira ingaruka.”

Kugira ngo akajagari gacike, RURA yashyizeho amabwiriza ifatanyije n’abafatanyabikorwa n’Umujyi wa Kigali ( kuko ni ho iyi gahunda y’isuku yatangiriye) kugira ngo  mu murenge hage hakorera kompanyi imwe  biciye mu masoko. Hahise hanashyirwaho ibiciro byo gukusanya imyanda, ku buryo buri rugo rutanga umusanzu hakurikijwe ikiciro cy’ubudehe rurimo  n’ingendo abatwara imyanda  bakora bayivana  mu ngo bayijyana  mu bimoteri byagenwe.

Muri 2014 amabwiriza yaravuguruwe ku buryo habayeho no kwita ku isuku yo mu yindi migi.

Nzitonda yagize ati: “Ayo mabwiriza yavuguruwe agaragaza uko  dutanga  impushya zo gutwara imyanda; izo mu Mujyi wa Kigali zitandukanye n’izitangwa mu mirenge igize indi migi, zikanatandukana n’izo mu bice by’icyaro.”
Kompanyi ihabwa uruhushya rw’imyaka 5 rwo gukora umurimo wo gukusanya no  gutwara imyanda.

Imodoka zitwara imyanda zabugenewe

Amabwiriza areba imirenge y’Umujyi wa Kigali

Koperative cyangwa kompanyi ishaka gukora umurimo wo  gutwara  imyanda mu Mujyi wa Kigali, igomba kuba ifite ibinyabiziga byayo bwite  byabugenewe bitari munsi ya bitatu, kandi ikagaragaza ko abakozi ikoresha bafite ibikoresho  byabugenewe: inkweto, uturindantoki, isarubeti  n’uturinda amazuru kugira ngo hatagira ibibangiza ku mubiri.

Amabwiriza areba imirenge yo mu yindi migi

Mu yindi migi, kompanyi igomba kuba ifite imodoka imwe yayo bwite,  kuko iyo ikodesha usanga bigorana  kubahiriza amasezerano yo gutwara imyanda mu gihe nyiri imodoka yayijyanye mu bindi bikorwa. Ikagira n’ibikoresho abakozi bifashisha.

Amabwiriza y’ imirenge y’icyaro

Amabwiriza yo mu mirenge y’icyaro atandukanye n’ayo mu migi bitewe n’uko nta myanda myinshi ihaboneka n’ibonetse ikoreshwa mu buhinzi. Aha rero amabwiriza asaba ko utwara imyanda  agomba kuba afite imodoka imwe akodesha, afite n’ibikoresho byabugenewe abakozi bifashisha mu kazi.

Kompanyi zemerewe gukora umurimo wo gukusanya no gutwara imyanda zigomba  kugirana amasezerano n’imirenge zikoreramo,  zikanayagirana n’abaturage kugira ngo bage bishyura serivisi bahabwa. Gutwara  imyanda bikorwa  kane mu kwezi.

Kubahiriza ibiciro

Ibiciro ntarengwa byashyizweho muri 2012 hakurikijwe imirenge, bigomba kubahirizwa.  Nzitonda agira ati: “Hari kompanyi zitabyubahiriza  usanga zitwara inshuro ebyiri mu kwezi kugira ngo zigabanye ibiciro,  kandi inshuro enye ntizigomba guhinduka,  ahubwo  ibiciro zabigabanya zikurikije  uko zabyumvikanyeho n’abaturage cyangwa Inama Njyanama z’imirenge.”

Uburyo bwo gutwara imyanda

Imyanda igomba gutwarwa mu buryo butandukanye; ibora ishyirwa ukwayo n’itabora igashyirwa ukwayo kuko no mu kimoteri cyabugenewe ntishyirwa hamwe,  haba harimo n’igomba gutunganywa (uducupa, amashashi,…) igakorwamo ibindi bintu, ibora na yo ikaba yakorwamo ifumbire cyangwa ibicanwa.

Kompanyi zahawe igihe ntarengwa cyo kuba zifite  imodoka zabugenewe

Kugira ngo uyu murimo ukomeze kugenda neza, kompanyi zahawe igihe ntarengwa k’imyaka 3  cyo kuba zifite imodoka zabugenewe. Izo modoka ziba zifite ibice bitandukanye bishyirwamo imyanda hakurikijwe ubwoko bwayo; ibora n’itabora.

Kompanyi zitwara imyanda zigomba kuba zifite imodoka zabugenewe bitarenze imyaka 3

Abaturage barasabwa kujya bavangura imyanda

Abaturage na bo bafite ibyo bagomba kubahiriza kugira ngo isuku irusheho kwimakazwa, barasabwa kujya bavangura imyanda ibora n’itabora kugira ngo borohereze kompanyi ziyitwara.

Ikindi ni ukwishyura  neza serivisi bahabwa kuko abatishyura ahanini ni bo usanga babura ubatwarira imyanda bakayijugunya muri za ruhurura.

Abahagarariye kompanyi zitwara imyanda bakwiye kujya bakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo zibafashe kumvikanisha ibyo bakora mu baturage, mu gihe cy’umuganda  bakabasobanurira ibijyanye no gutwara imyanda, bakabiganiraho  kuko hari ubwo usanga abaturage batishimiye uburyo bikorwa. Ibyo bizatuma serivisi itangwa neza,  igateza  imbere Umunyarwanda n’abakora uwo murimo.

Mukeshimana Liberatha ufite kompanyi itwara imyanda (Isuku Kinyinya Company Ltd), yatangiye gukora muri 2005. Yagize ati: “ Urebye igihe twatangiriye kugeza ubu ubona ko imikorere yanogejwe nyuma y’aho duhawe amabwiriza mashya. Mbere twakodeshaga imodoka rimwe na rimwe bikagorana kubahiriza gahunda ariko ubu dufite izacu.”

Abatwara imyanda bifuza  ko imihanda ijya ku kimoteri kiri mu Murenge wa  Nduba mu Karere ka Gasabo yakorwa kuko iyo imvura iguye bigorana kugezayo imyanda.

RURA irategura amabwiriza yo gucunga ibimoteri bikusanyirizwamo imyanda kugira ngo  serivisi zihakorerwa zirusheho kunoga, imyanda ishyirwe mu bimoteri uko bikwiye kandi n’abajyana imyanda bahabwe serivisi yihuta kuko hari ubwo usanga batinda ku mirongo. Imihanda igera ku bimoteri na yo igomba gutunganywa.

Uturere turashishikarizwa  guha abikorera imicungire y’ibimoteri kugira ngo serivisi zirusheho kugenda neza.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.