Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Abatuye Uburasirazuba bameze neza ugereranyije 2016 na 2017- Mufulukye

Yanditswe na admin

Ku ya Jan 3, 2018

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred avuga ko umwaka wa 2017 urangiye  ubuzima bw’Abatuye iyi ntara bwifashe neza ugereranyije no mu mwaka wabanje wa 2016 aho muri iyo ntara hari havuzwe amapfa yatewe n’ibura ry’Imvura.

Mu kiganiro kihariye Guverineri Mufulukye yagiranye n’Imvaho Nshya yasobanuye ko muri rusange abatuye uburasirazuba basoje umwaka wa 2017 bishimye ndetse banafite imibereho myiza n’ubwo anemeza ko hadashobora kubura utubazo duke twagera ku baturage.

Mu mwaka wa 2016 mu Ntara y’Uburasirazuba havuzwe amapfa yibasiye tumwe na tumwe mu turere tugize iyo ntara aho byanavuzwe ko bamwe mu baturage baba barasuhutse bakajya gushaka imibereho mu zindi ntara, icyo gihe Leta y’u Rwanda yaje guhagurukira icyo kibazo aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye batanze imfashanyo ku baturage bagezweho n’ayo mapfa ndetse by’umwihariko hanatangizwa gahunda zo kuhira imyaka zihoraho mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’ibura ry’imvura.

Ibyo ni byo Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred aheraho avuga ko muri rusange izo ngamba zatanze umusaruro ushimishije kuko umwaka wa 2017 usize muri iyo ntara hari akanyamuneza ko kuzeza neza ku bahinzi hafi ya bose.

Mufulukye yagize ati “Icyo gihe bari bashonje kubera ikibazo k’izuba ariko ubu ngubu navuga ko ugereranyije uyu mwaka wa 2017 n’uwabanje wa 2016, ubona ko rwose uyu mwaka bameze neza. Ntabwo twari twakora ibarura ku kwihaza muri rusange gusa icyo nakubwira kigaragarira buri wese ni uko abaturage muri rusange bafite umusaruro mwiza.”

Guverineri Mufulukye yavuze ko uyu musaruro mwiza intara ifite iwukesha ingamba zitandukanye zafashwe mu rwego rw’ubuhinzi hagamijwe guhashya amapfa no kurumbya imyaka byaterwaga n’ibura ry’Imvura.

Ati “Nyuma y’izo ngamba turizera ko ahantu henshi ari ho tuzabona umusaruro mwiza n’ubwo hari uduce twagiye tugaragaramo izuba cyangwa aho abaturage bahinze imvura ntigwire igihe, aho ni mu duce dutandukanye nka Rwinkwavu na Ndego mu karere ka Kayonza, Nyamugari muri Kirehe, Karangazi na Rukomo muri Nyagatare, ntabwo bigiye biri mu murenge wose ni uduce dutandukanye.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba buvuga kandi ko kuri ubu igikorwa ari ukuhira imyaka yahinzwe muri utwo duce tutabonye imvura mu rwego rwo gufasha abahinzi.

Ku bijyanye n’ubworozi nabwo nka kimwe mu biranga Intara y’Uburasirazuba, Guverineri Mufulukye yasobanuye ko umwaka wa 2017 wabaye uwo kwita cyane ku nzuri z’amatungo, agira ati “Mu bworozi naho umwaka ushize hari ingamba zafashwe zo kuvugurura ubworozi, hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye no gukorera neza inzuri, inzuri zimaze gusa neza n’ubwo nako ari akazi kagikomeza kuko ntituragera aho twifuza.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba yanagarutse ku bikorwa by’ingenzi bizaranga umwaka wa 2018 mu Burasirazuba birimo gukomeza ibikorwa bigamije iterambere, kubaka amashuri y’Ubumenyingiro, kuzamura ibikorwa by’ubuzima, gushyira imbaraga mu bikorwa remezo nk’imihanda ndetse no gukomeza gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mihigo y’Uturere 8 tugize iyo ntara.

By’umwihariko, Guverineri Mufulukye yagarutse ku bufatanye bwaranze abaturage b’Intara y’Uburasirazuba mu mwaka wa 2017 avuga ko ibyagezweho byose babikesha ubwo bufatanye anaboneraho kubashimira no kubasaba gukomeza gukorera hamwe.

Ati “Turashimira abaturage ko bagize uruhare muri ibyo bikorwa byose ndetse no mu birebana n’umutekano, ikindi tubashimira ubufatanye mu bikorwa byinshi by’iterambere ry’igihugu cyacu nko mu gukora umuganda no kwitabira gutanga mituweli.”

NIYONSENGA SCHADRACK