Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Abatuye Musanze na Nyabihu barashima ibyo Umushinga RV3CBA umaze kubagezaho

Yanditswe na admin

Ku ya 23-01-2018 saa 09:45:01

Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda akunze kwibasirwa cyane n’imyuzure n’inkangu biterwa n’amazi y’imvura nyinshi atemba aturutse mu  misozi miremire iri muri ako gace.

Uko Ikibaya cya Mugogo cyari kimeze mbere yo gutunganywa

Abatuye  mu mirenge irindwi y’Akarere ka Nyabihu (Jenda, Jomba, Karago, Kintobo, Mukamira, Rurembo na Rambura) n’umwe wa Busogo wo mu karere ka Musanze, baravuga imyato Umushinga Ugamije Guhangana n’ingaruka z’Imihindagurikire y’Ibihe mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda (RV3CBA) watumye bashobora guhangana n’imyuzure, isuri n’inkangu byari bibugarije.

Amaterasi y’indinganire yagabanije isuri yatwaraga ubutaka bw’abahinzi b’i Nyabihu

Bwana Innocent Musabyimana, Umuhuzabikorwa w’Imishinga ikorera muri Minisiteri y’Ibidukikije yagize ati “Umushinga RV3CBA washyiriweho kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe muri aka gace kagizwe n’ubutaka bworoshye bwo mu misozi ihanamye yegereye ibirunga.”

Ikibaya cya Mugogo cyongeye kubyazwa umusaruro

Umushinga RV3CBA umaze guhindura  amateka mu kibaya cya Mugogo giherereye mu murenge wa Busogo, ho mu Karere ka Musanze. Mbere y’uko uyu mushinga utangira, iki kibaya cyatewe n’imyuzure; abari bahatuye barimuka bajya gutura ahandi. Bityo, imirima yabo n’imitungo yari iburiho birengerwa n’amazi ku buryo Mugogo yari yarabaye nk’ikiyaga.

Imyaka isigaye yera ahari ikiyaga ituma abaturage bavuga imyato ubuyobozi budahwema gushakira ibibazo ibisubizo

Musanabageni Leonie, umwe mu baturage bafite isambu muri iki kibaya ahamya ko bari barahebye kuzongera kuhahinga kuko ahari imirima yabo hari hasigaye hagendwa n’amato gusa.

Ati “Aha hose barobagamo amafi. Hari harabayemo ikiyaga n’ubwato bwagezemo. Twajyaga dukikira ku musozi tugiye guhaha. Twari tuzi ko aya mazi atazongera gukama twaribagiwe imirima yacu, bigeze aho haza uyu mushinga bakora imigende basibura n’ibibare biyobokamo amazi none ubu turahinga tugasarura nta kibazo.”

Mugenzi we Mukeshimana Jeannette yongeyeho agira ati “Muri iki kibaya ni ho nari mfite isambu, ari na ho ntuye. Nyuma inzu iza gutwarwa n’amazi, njya kubuyera ku musozi.Twari tumaze imyaka irenga ine tudahinga ariko aho uyu mushinga uziye ubu turakora neza nta kibazo. Murabona ko ibihingwa birimo ari byiza.”

Mu guhangana n’ingaruka  zaterwaga n’amazi yinjiraga mu   kibaya cya Mugogo kiri ku buso busaga hegitari 60, haciwe imiyoboro y’amazi ireshya na km 8.3 hanaziburwa ibibare 20 byakira amazi ava  ku misozi icungamiye icyo kibaya ndetse no mu migezi yo muri ako gace.

Ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga hatewe ibiti bivangwa n’imyaka  n’imigano ku buso bungana na hegitari 120. Hakozwe amaterasi yikora buhorobuhoro anaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka angana na hegitari 850.5, na ho amaterasi y’indinganire akorwa bu buso bungana na   hegitari 503.

Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kabyaza bararyama bagasinzira

Abatishoboye  bagize imiryango 200 bakuwe mu manegeka, bubakirwa amazu meza mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kabyaza uherereye mu kagari ka Rurengeri, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu.

Imiryango 200 y’abatishoboye yatujwe muri uyu mudugudu w’ikitegererezo

Domitille Nyirahubaka wimuwe avuye mu kagari ka Kamanga, Umurenge wa Kintobo, Akarere ka Nyabihu, ahamya uburyo yaruhutse imitwaro yo kubunza akarago.

Yagize ati “Ibiza ni byo byatumye banyimura. Imvura yaraje iransenyera kuko amazi y’umwuzure yanyuraga mu rugo. Yaraje irakukumura, umusozi urarindimuka, inzu yanjye iba iguye hasi; mbura ukuntu nakongera kubaka kubera amikoro make.  Naracumbikaga, hari akazu k’umuturanyi yari yantije nacumbikagamo na ko inkangu ziragasenya.  Mbese muri make narasemberaga.”

Ibyo kwishimira kuva mu manegeka bigarukwaho na Madamu Uwimana Annonciatta waturutse mu kagari ka Kora, Umurenge wa Bigogwe ho mu karere ka Nyabihu. Agira  ati “Mbere twari dutuye mu manegeka ariko nkurikije n’aha turi nta huriro kuko ubu ntuye neza cyane mu nzu ya kijyambere, kandi nta biza. Aho twabaga inzu zararengerwaga imvura imaze kugwa kubera amazi yaturukaga mu misozi, zimwe zikariduka n’abantu bakahasiga ubuzima. None ubu turaryama tugasinzira. Iyo tugiye guca inshuro ntituba twikanga ngo turasanga inzu zacu zagiye kuko zikomeye kandi zitubatse mu manegeka. ”

Mu  miryango 200 yatujwe muri uyu mudugudu, buri rugo rufite ikiraro cy’inka, biyogazi (biogaz) n’uburyo bwo gufata amaziy’imvura. Batangiye korozwa  inka muri gahunda ya Girinka, bakaba bashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabakuye mu bwigunge  ikanabakamira ibinyujije mu mushinga RV3CBA.

Aborojwe inka biteguye gukomeza koroza abandi muri gahunda ya Girinka

Abaturage bahembwe asaga miliyoni 515 mu kazi k’umushinga

Bwana Xavier Rwibasira, Umuhuzabikorwa w’Imishinga ikorera mu Kigo Gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda, ashimangira ko abagenerwabikorwa bo mu mirenge RV3CBA  yakoreyemo ndetse n’iy’abaturanyi bagezweho n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 515 n’ibihumbi 315 kubera akazi ka buri munsi bahemberwaga mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Amaterasi yikora buhoro buhoro yateweho ibiti bitangiza imyaka

Umushinga RV3CBA watumye abagera ku 20,628 bagira umuco wo kuzigama mu bigo by’imari, n’urubyiruko  rw’abahungu n’abakobwa bagera ku 107 barihirwa amashuri y’imyuga.

Ati “ Turashimira Umuterankunga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishingiye ku masezerano Mpuzamahanga yo kwita ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC) n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye badufashije kugera kuri ibi bikorwa. Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’aka Nyabihu bwatubaye hafi, tugasaba n’abaturage gukomeza gufata neza ibimaze kubakwa kuko ari ibyabo.”

Mu bindi bikorwa uyu mushinga watangiye birimo  kubaka ahazajya hatunganyirizwa imyanda  ikabyazwa umusaruro (Solid Waste Management and Treatment Center) ahitwa Busogo ho mu karere ka Musanze. Hari no kubakwa udusoko twa kijyambere  mu murenge wa Rurembo n’uwa Mukamira yo mu karere ka Nyabihu bityo abahatuye bakazabona aho bagurishiriza umusaruro beza.

Ubuyobozi bw’uturere twa Musanze na Nyabihu burahamya ko ibikorwa by’Umushinga RV3CBA byatumye ubuzima bw’abagenerwabikorwa bawo burushaho kuba bwiza. Bwana Ndabereye Augustin, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushizwe Iterambere ry’Ubukungu yagize ati “Ibikorwa by’Umushinga RV3CBA byatumye dushobora kwesa imihigo y’akarere kacu, bityo Musanze iza ku mwanya wa 2 ku rwego rw’Igihugu mu mihigo y’umwaka ushize wa 2016/2017”. Aboneraho  gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema gushyigikira gahunda zose zizamura iterambere ry’Abaturarwanda.

Uyu mushinga  ni uwa Minisiteri y’Ibidukikije (MoE) ushyirwa  mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda (RWFA). Uterwa inkunga n’Ikigega cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishingiye ku masezerano Mpuzamahanga yo kwita ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC). Ibikorwa by’uyu mushinga byatangiye   mu mwaka wa 2014, bikazasozwa muri Kamena 2018.

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.