Abatuye mu migi yunganira Kigali bazubakirwa amacumbi ajyanye n’igihe

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 19-02-2019 saa 17:08:23
Ntamitondero Alice avuga ko n'abatuye mu migi yunganira Kigali bazagerwaho n'inzu z'ikerekezo ikigo UDL cyubaka (Foto Samuel M)

Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo gutunganya no guteza imbere imigi itandatu mu gihugu izunganira Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Harubakwa imigi ibonekamo amahirwe atandukanye y’imirimo, ituma hagabanywa abimukira mu Mujyi wa Kigali bashaka imirimo n’izindi serivisi.

Kompanyi y’Ikigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, UDL, ishinzwe kubaka inzu zo guturamo zigurishwa, itangaza ko na yo irimo guteganya kujya kubaka inzu zo guturamo nk’uko bimeze i Kigali, kugira ngo abazakorera n’abazatura muri iyo migi na bo bazabone aho gutura heza hajyanye n’ikerekezo u Rwanda rwihaye mu ruhando rw’Afurika.

Imigi yunganira Kigali irimo gutezwa imbere ni Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi n’igice gito cy’Akarere ka Nyarugenge igomba gutezwa imbere ikaba imigi iri hejuru kandi y’ishoramari, hitabwa ku kuyigezaho ibikorwa remezo bikenewe byose.

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo UDL (Ultimate Developers Ltd), Ntamitondero Alice, atangaza ko nyuma yo gutangira ishoramari ryo kubaka inzu mu Mujyi wa Kigali zo guturamo mu mudugudu w’Ikerekezo Vision City, batazahera gusa mu Mujyi wa Kigali, ahubwo bateganyiriza n’abatuye mu migi igiye gutezwa imbere kugira ngo yunganire Kigali.

Ati “Natwe turabitekereza, twumva ko nyuma yo gukorera mu Mujyi wa Kigali tuzimuka tukajya no mu yindi migi. Murabizi ko na Leta ifite gahunda yo kugira indi migi izunganira umujyi wa Kigali. Muri iyo migi rero izunganira Umujyi wa Kigali, natwe dutekereza ko mu myaka iri imbere twagombye kuba dutekereza no kuba twahashyira ibyo bikorwaremezo byiza kuko iyo uhashyize inzu nk’izi ngizi bituma hari n’ibikorwa bihimukira.

Akomeza agira ati “Nk’ubu izi nzu tuzishyira i Kigali kuko tuvuga ngo u Rwanda rugomba kuba umugi w’ubukungu (Financial Hub); niba Guverinoma yicaye ikavuga ngo u Rwanda rugomba kuba umugi w’ubukungu mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba cyangwa se muri Afurika bifite icyo bivuze, hari ba bantu bazava mu bihugu byabo bagashaka ahantu ho gutura mu Mujyi wa Kigali kugira ngo babashe gukora ibyo bikorwa by’ubucuruzi bibazanye mu Rwanda, natwe tukumva ko umudugudu wa Vision City ari ahantu heza hababereye ariko n’iyo migi yindi izunganira Umujyi wa Kigali nayo ikeneye ibikorwa remezo nk’ibi kugira ngo koko abantu batandukanye bazabashe kwemera kuhatura.”

Mu bindi bikorwa Guverinoma y’u Rwanda irimo kwibandaho mu yindi migi hirya no hino mu turere bifasha abayituye kubona amahirwe y’imirimo birimo no gutunganya ibyanya by’inganda, bituma abashoramari bato n’abaciriritse bashaka kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri buri karere babona aho bashinga inganda zabo hafite ibikorwa remezo bikenerwa n’inganda nk’umuriro, amazi, ibibanza by’inganda n’ibindi.

Ntamitondero Alice avuga ko n’abatuye mu migi yunganira Kigali bazagerwaho n’inzu z’ikerekezo ikigo UDL cyubaka (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.