Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abatuye mu migi barakangurirwa kwirinda ibikorwa byangiza ibishanga

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 03-02-2018 saa 09:12:40
Abari bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibishanga (Foto Gisubizo G.)

Abaturarwanda batuye mu migi barakangurirwa kwirinda ibikorwa byangiza ibishanga mu rwego rwo kubibungabunga no gusubiranya ibyangiritse kugira ngo bigire uruhare mu gutuma imigi irushyaho kuba myiza.

Abari bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibishanga (Foto Gisubizo G.)

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Eng. Ruhamya Coletha mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibishanga wizihizwa tariki ya 02 Gashyantare buri mwaka.

Yagize ati “Iyo ibishanga byo mu migi bibungabunzwe, bifasha abayituye kudahungabanywa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya ingaruka z’ibiza.”

Umuyobozi mukuru wa REMA agaruka ku bibazo bigaragara mu bishanga byo mu migi, aho avuga ko byugarijwe n’ababyigabiza bakabimenamo itaka, imyanda n’ibindi bibyangiza, ababicukuramo ibumba n’umucanga ndetse n’abyubakamo inzu n’ibindi.

Ati “Uko imigi itera imbere ni ko umutungo kamere abayituye bakenera ngo babeho wiyongera, nk’amazi yo gukoresha ndetse n’imyanda nayo ikiyongera, ibi byose bikangiza imiterere y’ibidukikije cyane cyane ibishanga byo mu migi.”

Avuga ku kamaro k’ibishanga byo migi, yasobanuye ko ari ubutaka bufasha imigi kuba myiza, bigaha ubuzima bwiza abayituye, bikagabanya ubukana bw’imyuzure ndetse bikanatanga amazi akoreshwa n’abatuye imigi.

Umuyobozi mukuru wa REMA kandi avuga ko ibishanga bigira uruhare mu kuyungurura amazi yanduye kandi bigatanga ubuhehere bukenerwa mu migi, naho mu gihe k’imvura bikabika amazi bikarinda imyuzure.

Yongeraho ko mu gihe k’izuba abaturage benshi bayoboka ibishanga gushaka amazi meza yo gukoresha mu bikorwa bitandukanye kubera ubushobozi byihariye mu kubika amazi no kuyayungurura.

Yagize ati “Ibishanga kandi ni uburyo bw’ibanze bwo gufata imwe mu myuka ihumanya ikirere bikadufasha guhangana no gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Eng. Ruhamya yaboneyeho gusaba abaturage gufata neza ibishanga byo mu migi bagabanya ibikorwa bibyangiza.

Ku bijyanye no kubungabunga ibishanga, abaturage bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko nabo bemera ko ibishanga bikwiye kubungabungwa.

Sindayigaya Martin ni umuturage w’Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, avuga ko na we ashyigikiye ko abantu bafite ibikorwa mu bishanga babivanamo kugira ngo barengere ibidukikije, ariko akavuga ko itegeko rishyiraho ko nta kigomba gukorwa muri metero 20 uturutse ku gishanga, asanga ari ubutaka bunini buba budakoreshejwe mu gihe ubutaka abaturage bahingaho ari buto.

Naho Burasanzwe Frederic we ni umuturage wo mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, avuga ko nta cyo abaturage bakwiye gukorera mu bishanga birenze ubuhinzi kuko kubaka no gucukura ibumba n’umucanga byangiza bikomeye igishanga, bikaba byateza igihugu ingaruka z’imihandagukire y’ibihe.

Ati “Nta yandi mananiza, abaturage nibave mu bishanga bareke kubakamo, gucukuramo no kumenamo imyanda, nibage gukorera ahandi ariko ibishanga bikomeze byitabweho kuko bidufitiye akamaro kanini.”

Insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibishanga iragira iti “Ibishanga bifashwe neza ni ishingiro ry’iterambere rirambye ry’imigi.”

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.