Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Abaturiye iminara ntibakwiye kugira impungenge z’uko ibangiriza ubuzima

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 24-04-2018 saa 07:42:09

 Mu gihe bamwe mu banyarwanda batuye hafi y’iminara y’itumanaho  cyangwa se bakorera hafi yayo  bagaragaza impungenge z’uko yaba ibangiriza ubuzima, ishobora kubatera  uburwayi burimo Kanseri, Urwego Ngenzuramikorere  (RURA) rurabamara izo  mpungenge  kuko ihora ikorerwa ubugenzuzi hakarebwa niba nta ngaruka ifite ku buzima.

Iminara ikorerwa isuzuma kenshi harebwa ko ingufu zayo zitangiza ubuzima

Umwe mu baturage witwa Uwimanimpaye Assoumpta utuye mu Karere ka Kicukiro yagize ati: “…Ni ko tubizi, twumva  abantu bavuga ko  iminara igira imirasire itera Kanseri.”

RURA ivuga ko itumanaho rikoresha ingufu zinyura mu kirere rigomba gucungwa neza kugira ngo ritagira ingaruka mbi ku baturage. Izo  ngufu kandi ntizigomba kwitiranywa n’izindi ngufu zangiza akaremangingo gato kagize umubiri  zikoreshwa nko kwa muganga cyangwa mu byuma bisaka imizigo  (X-Ray), kuko zitandukanye mu mikorere kandi na zo zifite uburyo zicungwa mu rwego rwo kubungabunga ubuzima.

Kwizera George  Umuyobozi w’ishami rya  RURA rishinzwe kubungabunga imirongo ikoreshwa mu itumanaho yagize ati: “Hari  abagiye batwegera kenshi batubwira ko bafite impungenge ku minara y’itumanaho iri hafi y’aho batuye cyangwa bakorera,  ibyo biterwa  n’ibihuha bikwirakwizwa muri bimwe mu  bitangazamakuru. Imirasire ikomoka ku bikoresho by’itumanaho nta kintu na kimwe ihindura ku muntu.”

Mukamurera Vénérande ushinzwe ishami rirengera abafatabuguzi  muri RURA na we avuga ko bakunze kwakira ibibazo by’abavuga ko  iminara yaba iyubakwa ku butaka cyangwa hejuru y’inyubako ibangiriza ubuzima kubera imirasire.  Ati: “Ni ibyo abantu bagenda basoma hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, bakabifata nk’ukuri ariko si ko bimeze.”

Uko ikoranabuhanga rihinduka ni na ko hakorwa ubugenzuzi hakarebwa niba nta ngaruka ryagira ku bantu.  Hariho ibigo mpuzamahanga byemewe bishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibikoresho mbere y’uko bikwirakwizwa hirya no hino ku masoko. Mu Rwanda  na ho ubugenzuzi burakorwa.

Uko  RURA igenzura ingufu z’itumanaho

Igenzura rikorwa mu buryo bune:

  • Gukora igenzura rihoraho (nibura rimwe mu mwaka) mu gihugu hose hagamijwe kureba uko urugero rw’izo ngufu ruhagaze. Urugero rwemewe rugenderwaho ni urwashyizweho  n’Ikigo Mpuzamahanga kidaharanira inyungu kitwa  ICNIRP, kiga ku ngaruka zaterwa n’ingufu zikoreshwa mu itumanaho. Iki kigo kandi gikorana bya hafi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima  (OMS).
  • Kugenzura ahantu hahurira abantu benshi hari iminara y’itumanaho cyane cyane nk’ibigo by’amashuri by’abana bato (inshuke n’amashuri abanza), ibitaro, za sitade, ibibuga by’indege, amasoko, n’ibindi. Abana bato ni bo baba bashobora kugirwaho ingaruka ku buryo bworoshye ugereranyije n’ abantu bakuru kuko bafite ibiro bike, ni yo mpamvu hitabwa cyane ku bigo by’abana bato.
  • Mbere y’uko hubakwa umunara mushya cyangwa se hagiye gushyirwa ibikoresho bishya ku munara w’itumanaho, RURA ibanza gupima urugero rw’ingufu z’itumanaho zisanzwe aho hantu, hakigwa niba undi munara cyangwa se ibindi bikoresho bigiye gushyirwaho bitazahita birenga igipimo kemewe cyashyizweho na ICNIRP, ikabona gutanga  uburenganzira bwo kubaka uwo munara cyangwa se gushyiraho ibyo bikoresho.
  • Kugenzura niba telefoni zigendanwa ndetse n’ibindi bikoresho by’itumanaho byinjira mu gihugu byujuje

Ubugenzuzi bwa telefoni

 Uretse kuba igenzura ingufu z’iminara y’itumanaho ngo itagira ingaruka ku baturage, RURA inakora ubugenzuzi ku buziranenge bwa telefoni nk’uko   n’ibindi byuma byose by’itumanaho ibanza kubigenzura  mbere  y’uko byinjira mu gihugu.

Kwizera yagize ati: “ Telefoni yo yohereza imirasire ( rayons) mike cyane ugereranyije n’iminara,  gusa umuntu ahora ayifite hafi ye, aba agomba kugira uburyo ayikoresha akabungabunga ubuzima.  Nubwo iba yakorewe ubugenzuzi ariko  abantu na bo barasabwa  kujya bayikoresha ku buryo budakabije cyane; niba ukora akazi gasaba kwitaba telefoni buri kanya, wajya uyitaba   utayiyegereje  cyane ukifashisha “Ecouteurs”,… Ingufu zose zibyara ubushyuhe, igihe ukoresheje telefoni  kugeza ubwo ishyuha cyane,   ishobora guteza ingaruka  ku mubiri. Ibintu iyo ari byiza ariko bigakoreshwa  mu buryo burenze urugero bigira ingaruka mbi.”

Arakangurira  abantu kwirinda kuraza  telefoni ku misego yabo, byaba byiza bagiye kuryama bakayizimya cyangwa bagashyira mu buryo bwitwa   “Airplane Mode”  (Mode Avion) buhagarika imirasire y’iminara y’itumanaho ijya muri  telefoni ku buryo idakomeza gukora ngo ize gushyuha igire ingaruka.

Itumanaho cyane cyane iridakoresha insinga rifite akamaro kanini cyane,  ryahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda kuva  aho batangiriye kurikoresha; ubu hari serivisi nyinshi bashobora gusaba cyangwa bakazitanga bifashishije  iryo tumanaho. Ufashe urugero rwa telefoni, ubu umuntu ashobora kwishyura fagitire zinyuranye, agahererekanya amafaranga  n’ibindi.  Abanyarwanda barakangurirwa kuryitabira kuko ryihutisha iterambere, ariko bakagira uburyo bwiza bwo kurikoresha.

 

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.