Abaturarwanda miliyoni 2.6 bagiye guhabwa amazi meza ku nguzanyo ya AfDB

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 01-03-2019 saa 10:53:40
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Aime Muzola, yizeza abaturarwanda ko inguzanyo ibonetse igiye kwihutisha gahunda yo kugeza amazi kuri bose, mu 2024 (Foto Samuel M)

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC, cyabonye izindi miriyoni 154.116 z’amadolari y’Amerika agenewe ibikorwa byo gukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro.

Aje asanga andi miliyoni 228 z’amadolari, yose hamwe arenga miriyari 385 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

Ayo mafaranga yatanzwe mu byiciro bibiri nk’inguzanyo yo kugeza amazi meza ku batuye mu migi no mu byaro, aho abangana na miriyoni 2.6 bazaba bayabonye mu 2022.

Umuhango wo gutangiza gahunda y’ibikorwa tekenike by’umushinga wa kabiri, wabereye i Kigali kuri uyu wa 28 Gashyantare 2019.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Eng. Muzola Aimé, yavuze ko ayo mafaranga yose azasiga mu 2022 abaturage bagera kuri miriyoni 2.6 babonye amazi meza hakozwe n’ibikorwa byo gusukura amazi yakoreshejwe mu ngo zo mu Mujyi wa Kigali n’ibindi.

Ati “Igice cya mbere cyaratangiye umwaka ushize, kikaba cyaribanze cyane ku bijyanye no kwagura imiyoboro no gushyiraho imishya ndetse no gusibura ishaje, mu gice cy’Umujyi wa Kigali n’indi migi iwunganira uko ari itandatu.

Iki gice cya kabiri rero kibaba gifata cyane ibice by’icyaro mu mishinga itandukanye haba mu Burasirazuba, Iburengerazuba, Amajyepfo ndetse n’Amajyaruguru.

Iki gice k’iyi nguzanyo yose kizongera amazi ku bantu miriyoni 2.6 bazabona amazi meza ndetse harimo n’igice k’isuku aho tuzakora ibijyanye n’inganda zitunganya imyanda, rumwe tuzashyira Musanze, Rubavu, Karongi ndetse na Rusizi.”

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Aime Muzola, yizeza abaturarwanda ko inguzanyo ibonetse igiye kwihutisha gahunda yo kugeza amazi kuri bose, mu 2024 (Foto Samuel M)

Uhagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) mu Rwanda, Haji Fauzia Mwita, yavuze ko mu byo iyo banki ishyize imbere ari uguhindura ubuzima bw’abaturage birimo no kubagezaho amazi kuko amazi ari ubuzima.

Ati “Turi kugerageza guhindura ubuzima bw’abaturage b’Afurika kandi n’u Rwanda muri gahunda ya Guverinoma NST1 bashyize imbere kugeza amazi meza ku baturage bose.”

Imishinga izafasha abaturage kubona amazi meza, kuri iyi nshuro igiye kubakwa mu karere ka Nyagatare ku mugezi wa Ngoma uzatanga metero kibe ibihumbi 12 ku munsi, mu karere ka Kayonza hazubakwa urugomero rwa Muhazi ikiciro cya mbere kizatanga amazi ya m3 10.000 ku munsi, mu karere ka Ngoma na Bugesera hazubakwa uruganda rwa Sake ruzatanga m3 6000 ku munsi, mu Ruhango na Nyanza hazubakwa uruganda rwa Busogwe ruzatanga m312 000 ku munsi.

Mu karere ka Ngororero hazubakwa uruganda rwa Ngororero ruzatanga m3 1500 ku munsi, mu karere ka Muhanga na Kamonyi hazubakwa uruganda Kagaga ruzatanga m3 9000 ku munsi, Musanze na Rubavu naho hazubakwa uruganda Volcano Belt ruzatanga m3 4 000 ku munsi naho Rutsiro hakazubakwa uruganda Kivu Belt ruzatanga m3 7 000 ku munsi.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.