Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abaturarwanda bazajya bahabwa amakuru ku myuka ihumanya ikirere

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 16-01-2019 saa 07:56:01
Dr. Gasore Jimmy asobanura uko imashini ya AC SM igaragaza uduce duto twose tugize imyuka iri mu kirere n'ingano yayo kuri buri metero kibe y'umwuka duhumeka (Foto Samuel M)

Umushinga wo gupima ingano y’imyuka ihumanya ikirere, Rwanda Climate Observatory Project, ugiye kujya ubwira abantu ingano y’imyuka ihumanya ikirere iri aho bari.

Umuyobozi uhagarariye ibijyanye n’ubumenyi muri uwo mushinga, Dr. Gasore Jimmy, avuga ko batazajya batanga ayo makuru gusa, ahubwo ngo hari no gutanga inama zirengera ubuzima.

Dr. Gasore akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, wigisha mu ishami ry’ubumenyi bw’ikirere, asobanura ko umushinga wo gupima imyuka ihumanya ikirere ugaragaza ingano ya buri mwuka wose uri mu kirere cy’u Rwanda n’aho uturuka, haba mu gihugu cyangwa hanze y’u Rwanda no ku yindi migabane y’Isi.

Avuga ko nk’uko kuri ubu munyarwanda cyangwa undi muturarwanda wese ashobora kubona amakuru y’uko ikirere kizaba kimeze mu gihe runaka, n’uwo mushinga ugiye gushyiraho uburyo bwo kumenyesha umuntu uko aho ari imyuka yo mu kirere ingana n’icyo yakora bitewe n’ibipimo ahawe.

Ati: “Turi mu nzira yo gukora uburyo bwo kujya tubaha amakuru nk’uko ikigo k’iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiyatanga, ku buryo umuntu wese aho ari hose aba azi ngo guhumana kw’ikirere kungana gute ndetse nyuma y’amakuru tukamuha n’inama.”

Dr. Gasore Jimmy asobanura uko imashini ya AC SM igaragaza uduce duto twose tugize imyuka iri mu kirere n’ingano yayo kuri buri metero kibe y’umwuka duhumeka (Foto Samuel M)

Akomeza agaragaza urugero ko nk’iyo bapimye ibijyanye n’imyuka isohorwa no gutwika kwaba ukw’ibinyabiziga cyangwa uko mu gikoni, igihe ibipimo by’ibigize udukungugu duto cyane tugize umwuka (Particulates) bigeze kuri 35% mu myuka isohorwa n’ibinyabiziga, biba bigaragaza ko aho hantu bari kuva mu mwuka mwiza bajya mu mwuka mubi wo guhumeka.

Ati: “Ufite impuzandengo ya 35% umunsi wose cyangwa birenze, utangira kugira ibyago byo kurwara indwara z’ubuhumekero nk’umutima. Uko izamuka, iyo igeze nko kuri za 200 na 300 cyangwa nk’umuntu uri mu gikoni cyonyine aba ashobora kurwara ariko ibi bitagaragaza n’indwara idakira, ukumva ngo abantu bakunze kurwara indwara runaka z’ubuhumekero muri aka gace.”

Akomeza avuga ko hari ibipimo bareberaho, byagera ku gipimo runaka Ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge RSB kikaba cyatangaza ko uwo mwuka wabaye mwinshi kandi ari mubi ku buzima bw’ibihumeka hagafatwa ingamba runaka.

Ku bijyanye n’uburyo butandukanye Abaturarwanda bakoresha mu guteka, abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bagaragaza ko gucana hakoreshejwe amashanyarazi ari byiza kurushaho kuko nta myuka ihumanya ikirere iba izamuka.

Mu gihe ubwo buryo bwaba butoroheye bamwe, guteka hakoreshejwe gaze cyangwa biyogaze nabwo buri ku gipimo kitari kibi kuko izamura imyuka ku gipimo gito, amakara akaba mabi ariko bikarushaho kuba bibi iyo hakoreshejwe inkwi kuko hazamuka imyuka myinshi ihumanya ikirere.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.