Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abaturarwanda barasabwa kumenya umusoro mushya ku mutungo utimukanwa

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 13-02-2019 saa 08:34:59
RRA ifite ingamba mu gukusanya amafaranga y'umusoro, akarushaho kwiyongera

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi MINECOFIN, yasabye abafite ibikorwa by’imitungo itimukanwa kumenya itegeko rishya ryatangiye gukurikizwa muri uyu mwaka, rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’Inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage (Inzego z’ibanze), bikabarinda kuzagwa mu bihano mu gihe k’inyungu n’ibihano by’ubukerererwe.

Itegeko no 75/2028 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’Inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage rigaragaramo imisoro itatu ari yo umusoro ku nyungu z’ubukode, umusoro w’ipatanti n’umusoro ku mutungo utimukanwa urimo umusoro ku nyubako n’umusoro ku kibanza kandi ukaba warazamuriwe igiciro kugeza kuva kuri 0.1% kugeza kuri 1% mu myaka ine iri imbere.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe politiki y’inkomoko y’imari y’Inzego z’ibanze, Nzayikorera Jonathan, yasobanuriye abanyamakuru ko itegeko rivuguruye rigena inkomoko y’imari n’umutungo ku nzego z’ibanze ryatangiye gukurikizwa uyu mwaka wa 2019 bityo abantu bakwiye kurimenya kugira ngo bakoreshe neza imitungo itimukanwa bafite no kugira ngo bishyure uwo musoro nta we uguye mu bihano.

Nzayikorera yasobanuye ko mbere yo kuvugurura itegeko ryari risanzwe rikoreshwa, wasangaga imitungo itimukanwa, ari yo ibibanza n’inyubako, ingana na 2% ari yo yabaga ifite ibyangombwa byayo, bigatuma hasora bake bafite ibyo byangombwa.

Ati “Itegeko ryari risanzwe mbere y’uko rivugururwa, gusoresha ku mutungo utimukanwa byashingiraga ku buryo umuntu atunze icyangombwa cy’ubutaka; byasabaga ko abishyura umusoro ku mutungo utimukanwa ari abafite gusa icyangombwa mpamo, kizwi nka ‘Freehold Title’. Byatumaga abanganaga na 2% gusa ari bo bishyura umusoro.”

Yakomeje agira ati “Icyo rero cyaravuguruwe kugira ngo nibura umuntu wese ufite umutungo utimukanwa asore bishingiye ku gaciro kawo kuruta gushingira ku bwoko bw’icyangombwa afite. Ingaruka byateraga ni uko umusoro wishyurwaga na bake kandi abantu bafite imitungo batishyura kandi noneho batishyura kimwe mu gihe bombi bakabaye barebwa kimwe imbere y’amategeko.”

Muri iri tegeko rigezweho, umusoro ku mutungo utimukanwa ushingira ku gaciro k’umutungo w’umuntu cyangwa ikigo wanditseho, aho uri, n’agaciro kawo ku isoko.

Muri iri tegeko, hagaragaramo kandi imitungo itimukanwa isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa irimo inyubako imwe gusa yo guturamo nyirayo yagennye nk’icumbi rye n’umuryango we gusa, imitungo itimukanwa yahawe ibyiciro by’abatishoboye yemejwe n’inama njyanama y’akarere, imitungo y’inzego n’ibigo bya Leta idakoreshwa mu bucuruzi, imitungo itimukanwa y’ambasade z’amahanga ziri mu Rwanda na bwo iyo amategeko yo mu bihugu byazo asonera imitungo y’u Rwanda iri yo, hasonewe kandi ubutaka bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi butarenze hegitari 2, hasonewe kandi n’ubutaka bugenewe kubakwaho inzu yo guturamo ariko mu gihe nta bikorwa remezo by’ibanze byashyizwe aho iyo nzu yubatse.

Ikigo k’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro, RRA, cyasobanuye ko igihe cyo gutangira kwishyura iyo misoro ku mitungo itimukanwa ari uguhera uyu mwaka wa 2019, itariki ya nyuma yo kwishyura buri mwaka ukaba 31 z’Ukuboza buri mwaka.

Mu yindi misoro ikubiye muri iri tegeko irimo umusoro ku nyungu z’ubukode n’umusoro ku ipatanti na yo yagiye izamurwa bitewe n’aho igikorwa kibyara inyungu giherereye n’igipimo k’igicuruzo rusange ku mwaka igihe kirenga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

RRA ifite ingamba mu gukusanya amafaranga y’umusoro, akarushaho kwiyongera

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.