Abaturarwanda barakangurirwa kubahiriza amabwiriza y’imikoreshereze ya gazi iteka
Yanditswe na Tumukunde Georgine
Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bituruka ku bimera (inkwi, amakara) hagamijwe gukomeza kubungabunga ibidukikije no korohereza Abaturarwanda kubona ibindi bicanwa birimo na Gazi.
Inzego zirebwa n’ikibazo k’ibicanwa zigaragaza ko gutekesha Gazi (LPG) ari uburyo bwiza buhendutse kurusha amakara n’inkwi, bufite isuku, butangiza ibidukikije kandi ntibugire ingaruka ku buzima kuko butagira imyotsi ishobora kwangiza imyanya y’ubuhumekero.
Gusa hari bamwe bagitinya kuyikoresha bumva ko yaturika, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rurabamara izo mpungenge kuko amacupa ishyirwamo aba afunze neza kandi agenzurwa hakarebwa ubuziranenge bwayo, uyikoresha icyo asabwa ni ukubahiriza amabwiriza n’inama zitangwa ku mikoreshereze yayo.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Eng. Rusine Gérard Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura Gazi n’ibikomoka kuri Peterori muri RURA yagize ati: “ Amacupa aba afunze neza, Gazi ntiyapfa guturika cyangwa ngo ipfe gusohoka. Kugira ngo icupa riturike ni uko ryaba ryarabitswe nabi cyangwa rimaze igihe kinini ku isoko, ni yo mpamvu buri myaka 10 icupa risuzumwa hakarebwa niba ritarangiritse.”
Arakangurira Abaturarwanda gutinyuka gutekesha Gazi, bakareka gukoresha amakara n’inkwi kuko byangiza ibidukikije kandi na bo ubwabo bikabangiza kubera imyotsi.
Ati: “Icyo nabizeza ni uko mu nganda bakora ku buryo umuturage abasha gukoresha Gazi ntibe yateza impanuka ngo itwike, kandi mu gihe hari iyasohotse mu icupa bihita bimenyekana kubera umwuka wayo udasanzwe, bityo umuntu akaba aretse gucana”.
IBYO ABAKORESHA GAZI BAKWITAHO
RURA ivuga ko mu rwego rwo kwirinda impanuka, hari ibyo ugomba kwitaho ugiye gutekesha gazi:
- Gura gusa icupa ririho ikirango cy’umucuruzi wemewe;
- Ugomba kugenzura ko uwakuzaniye icupa ririmo gazi yarizanye ku kinyabiziga rihagaze;
- Icupa ribikwa buri gihe rihagaze kandi ahantu hari umwuka uhagije, hategereye ikintu cyatera ubushyuhe nk’imbabura cyangwa se ikindi cyatera inkongi y’umuriro. Bibaye byiza kurushaho waribika hanze y’inzu, ahantu hizewe, aho ridashobora guhanuka cyangwa kwangirika;
- Umugozi uva ku icupa ugana ku ishyiga ugomba kuba utarangiritse kandi ukanyura ahantu hatari ubushyuye mu gihe utetse;
- Suzuma kenshi uko ibikoresho byawe bihagaze: umugozi uva ku icupa rya gazi ugana ku mashyiga ugomba kuba ucometse neza. Ihutire kuwusimbuza igihe wangiritse;
- Akuma kifashishwa mu kuyifunga no kuyifungura (regulator) kagomba kuba katarangiritse kandi gafunze neza ku buryo icupa ridahitisha gazi;
- Icupa rigomba kuba rimeze neza, ritarangiritse;
- Umutwe w’icupa ugomba kuba utarangiritse kandi usukuye;
- Iyo guteka birangiye, ugomba gufunga icupa neza ku buryo ridahitisha gazi.
ICYO WAKORA MU GIHE HABAYEHO GUHITA KWA GAZI
- Mu gihe habayeho guhita kwa gazi cyangwa kuva uzabibwirwa n’impumuro ya gazi yihariye. Muri cyo gihe kora ibi bikurikira:
- Mu gihe utetse, funga gazi;
- Mu gihe utekeye mu nzu, sohora icupa ryawe hanze y’inzu ahantu hari umwuka uhagije kandi ufungure inzugi n’amadirishya;
- Irinde ikintu cyose cyatuma gazi yaka nko kunywa itabi, kwatsa ikibiriti n’ibindi;
- Irinde kuzimya cyangwa kwatsa amashanyarazi ukoresheje inteributeri (interrupteur);
- Irinde kuzimya cyangwa kwatsa ibikoresho bikoresha amashanyarazi kuko byazana udushashi dutuma gazi yaka.
- Mu gihe hagaragaye inkongi y’umuriro hamagara inzego zibishinzwe.
ABACURUZA GAZI BAGOMBA GUSOBANURIRA ABATURAGE UKO IKORESHWA
Eng. Rusine aributsa abacuruza Gazi ko bagomba kujya basobanurira abaturage baje kubagurira uko bayikoresha n’uburyo bayibika. Bakamenya ko hari n’uburyo bwo kuyikoresha neza ntishire vuba, ikaba yanatekeshwa ibishyimbo aho kubitekesha amakara nk’uko bamwe babigenza.
Gusobanurira abaturage biri no mu mabwiriza yashyizweho na RURA.
UBURYO BWO KWITA KU MACUPA YA GAZI AHO ACURURIZWA
RURA ivuga ko amacupa arimo gazi n’arimo ubusa agomba gufatwa kimwe:
- Amacupa yose agomba kubikwa ahagaze;
- Abikwa mu kazu kabugenewe (Cage) kari ahantu hagaragara, gakomeye kandi kubatswe mu bikoresho bidafatwa n’inkongi y’umuriro;
- Abikwa ku buryo byoroha gukuramo buri cupa;
- Ntashobora kubikwa mu nyubako ziri munsi y’ubutaka;
- Akazu kabikwamo amacupa ya gazi kagomba kuba kometsweho akapa kabuza abantu kuhegereza ikintu cyatera inkongi y’umuriro nko kuhanywera itabi. Kaba kubatswe ku buryo kaba kujuje ibisabwa n’amabwiriza ya RURA;
UBWIKOREZI BW’AMACUPA YA GAZI
Imodoka ikoreshwa mu gutwara Gazi igomba kuba:
- Ifite uruhushya ruyemerera gutwara gazi rutangwa na RURA;
- Imeze neza kandi ikomeye;
- Yubatswe ku buryo amacupa atwarwa ahagaze;
- Ifite kizimyamwoto (fire extinguisher);
- Birabujijwe gutwara amacupa atambitse, haba mu modoka, ku igare cyangwa se ku ipikipiki.
USHAKA GUKORA IMIRIMO Y’UBUCURUZI BWA GAZI ABISABIRA URUHUSHYA
Muri 2016 ni bwo RURA yatangiye kugenzura ibijyanye n’ubucuruzi bwa Gazi. Muri Mutarama 2018, yashyizeho amabwiriza mashya asimbura ayagenderwagaho kuva muri 2012.
Eng. Rusine asobanura ko amabwiriza mashya ateganya ibigenderwaho mu kuzana Gazi mu gihugu, kubaka inganda zo kuyibika, kuyishyira mu macupa mato, imikorere y’abayiranguza n’ abayicuruza ku masoko mato. Ugiye gukora kimwe muri ibi bikorwa agisabira uruhushya muri RURA.
Yakomeje avuga ko kuba buri gikorwa gitangirwa uruhushya bifasha mu kugenzura imikorere y’abashoramari muri ubu bucuruzi na serivisi zihabwa abaturage ku buryo nta ruhande rubangamirwa.
AMABWIRIZA Y’UBUCURUZI BWA GAZI ATEGANYA N’IBIHANO
Nyuma yo kwigisha no gusobanurira abashoramari ibijyanye na Gazi, abatubahiriza amabwiriza bahabwa ibihano.
Eng. Rusine Gérard Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura Gazi n’ibikomoka kuri Peterori muri RURA, ati: “Nubwo twashyizemo ibihano si uburyo bwo kunaniza abashoramari ahubwo ni ukugira ngo imikorere igende neza; abari muri ubu bucuruzi ntibabangamire bagenzi babo n’abaturage babone serivisi nziza.”
Yongeyeho ati: “Ibihano byashyizweho kugira ngo bice akajagari, bityo abantu bashishikarire kwinjira mu bucuruzi bitewe n’uko bufite umurongo mwiza uhamye”.
Hashyizweho n’uburyo bwo kwandikisha amacupa agakurikiranwa, uwayazanye ku isoko ntazage ayabura.
Serivisi zo kugurisha Gazi zegerejwe abaturage hirya no hino mu Gihugu cyane cyane mu migi, kuri sitasiyo z’ibikomoka kuri Peterori hafi ya zose irahaboneka ndetse hari n’abacuruzi bato bayicuruza mu bice bitandukanye uyikeneye akayibona hafi.