Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abaturage batangiye gusobanurirwa iby’amatora y’abasenateri yegereje

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 25-05-2019 saa 12:20:57
Aka ni agasanduku k'amatora kamwe mu bikoresho bikenerwa mu matora

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo, Nduwimana Pacifique atangaza ko Komite mpuzabikorwa z’amatora ku nzego zose zatangiye ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage amatora y’Abasenateri ateganyijwe muri Nzeri 2019.

Yagize ati: “Komite mpuzabikorwa z’amatora mu tugari, imirenge n’uturere zatangiye ubukangurambaga mu gusobanurira abaturage amatora y’Abasenateri n’uburyo buzakoreshwa muri ayo matora.”

Nduwimana avuga ko amatora y’Abasenateri azaba mu buryo buziguye, akazitabirwa n’abagize Inama Njyanama z’uturere na biro z’inama njyanama z’imirenge.

Ati: “Impamvu ari amatora aziguye ni uko adakorwa n’abaturage bose, ahubwo akorwa n’ababahagarariye bitoreye mu Nama Njyanama.

Avuga ko muri ayo matora ifasi y’itora ari Intara na ho site y’itora ikaba uturere, bityo amatora akazabera ku rwego rw’uturere twose tugize Intara y’Amajyepfo.

Yagize ati:”Ubundi amatora y’Abasenateri akorerwa ku rwego rw’uturere, amajwi agakusanyirizwa ku rwego rw’Intara kandi buri Ntara n’Umujyi wa Kigali bigira umubare w’Abasenateri bagomba kuhazamukira.”

Umuhuzabikorwa w’Amatora ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo avuga ko muri iyi ntara Abasenateri 3 ari bo bateganyijwe kuzatorerwayo, ngo ibyo bikaba biterwa n’umubare w’abaturage bagize iyo ntara.

Ku bijyanye n’ingengabihe y’ibikorwa by’amatora, Nduwimana avuga ko itarashyirwa ahagaragara n’Inama y’Abaminisitiri, mu minsi iri imbere ikazashyirwa ahagaragara mu kumenyesha abaturage igihe cyo gutanga kandidatire kw’abakandida, kwiyamamaza n’amatora nyirizina.

Abaturage bemeza ko bishimiye amatora y’Abasenateri kuko bagize Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukora no gutora amategeko.

Mukankusi Dativa ni umuturage wo mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, avuga ko n’ubwo atazatora kuko atari mu bagize Inama Njyanama ngo ariko yishimiye iki gikorwa kuko kigamije kubona Abasenateri bazagira uruhare mu gutora amategeko no kuyemeza.

Mbarubukeye Anastase ni umuturage w’Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga avuga ko bamaze iminsi basobanurirwa amatora y’Abasenateri mu nteko z’abaturage no mu miganda ndetse n’umuganda rusange uba mu mpera z’ukwezi.

Ati: “Rwose tumaze iminsi dusobanurirwa ibijyanye n’amatora y’Abasenateri, uko azakorwa, abazayitabira, n’igihe azabera.”

Mbarubukeye ngo nubwo atazatora ariko yishimiye ko yemerewe kuzajya gukurikirana uko azaba agenda aho azakorerwa ku rwego rw’Akarere.

Umwe mu bajyanama bazatora bo mu Karere ka Kamonyi utarashatse gutangaza amazina ye avuga ko yiteguye amatora y’Abasenateri kuko ari imwe mu nshingano Inama Njyanama ifite mu zindi nyinshi.

Amatora y’Abasenateri ateganyijwe muri Nzeri 2019, akazabera ku rwego rw’uturere twose tugize igihugu.

Aka ni agasanduku k’amatora kamwe mu bikoresho bikenerwa mu matora

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.