Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abaturage barasabwa kugira ubushishozi ku miti ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya Jul 10, 2018

Hashize igihe hirya no hino mu Rwanda hagaragara imfu z’ inka zizira kuvuzwa imiti irengeje igihe, itagira inkomoko izwi cyangwa itujuje ubuziranenge. Ku bw’ ibyo, abaturage barasabwa  gushishoza igihe cyose bagiye gukoresha imiti iyo ari yo yose mu buhinzi n’ubworozi.

Uhereye ibumoso ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri RIB Karake Peter na Dr Rukundo Jean Claude ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi bw’ubuvuzi bw’amatungo muri RAB (Foto James)

Mu kiganiro n’ abanyamakuru cyabaye ejo hashize ku wa Mbere, tariki 09 Nyakanga 2018, umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ ubuvuzi bw’ amatungo mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr. Rukundo Jean Claude, yavuze ko abaturage na bo hari icyo basabwa kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Ati ”Abaturage bakoresha imiti mvaruganda mu buhinzi n’ubworozi barasabwa kuba maso, bagashishoza igihe cyose bagiye kuyikoresha. Ikindi nibagishe inama abayobozi babishinzwe mu mirenge babarizwamo (Abaganga b’amatungo n’abashinwe ubuhinzi) babasobanurire uko iyo miti ikoreshwa, bakareba niba yujuje ubuziranenge, itararengeje igihe cyangwa yemewe gukoreshwa mu Rwanda”.

Dr. Rukundo kandi yavuze ko abaturage basabwa kwirinda ibintu bya make kuko akenshi usanga iyo miti igurishwa ku giciro gito, iyagira umumaro igashyirwa ku giciro kinini. Ati ”Abaturage nibareke kwishimira guhaha ibintu bihendutse ahubwo bahahe iby’akamaro kuko iyi miti irimo guteza ibibazo byinshi”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira ibyaha mu rwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha RIB, Karake Peter, yashimye abaturage babafashije kugira ngo babone amakuru. Ati ”Turashima cyane abaturage badufashije kubona amakuru ku mafarumasi afite iyi miti no kumenya aho iyi miti yakoreshejwe ngo haboneke ubutabazi”.

Karake kandi yashimiye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Urugaga rw’abaganga bashinzwe kuvura amatungo, ku bugenzuzi bakoze kugira ngo iyi miti itujuje ubuziranenge cyangwa ifite ibindi bibazo icibwe burundu.

Dr. Rukundo kandi yavuze ko iyi miti itangiza ubuzima bw’amatungo gusa, ahubwo n’ubw’abantu bwangirika. Ati “Iyo umuntu anyweye amata cyangwa akarya inyama z’inka yahawe iyi miti ifite ibibazo na we nta kabuza bimugiraho ingaruka kuko iyi miti iba ari nk’uburozi, nawe ukaba uriye cyangwa unyweye ubwo burozi kandi uburozi burica”.

Dr. Rukundo yanenze cyane abantu batanga iyi miti bazi neza ko itemewe cyangwa yarengeje igihe, abayizana mu Rwanda ku buryo bwa forode, abahisha amakuru y’aho iyi miti iri n’abagira inama abandi zo kuyikoresha. Avuga kandi ko hari ibihano biteganyirijwe uzahamwa n’icyaha ku kijyanye n’iyi miti hakurikijwe uburemere bw’icyaha ashinjwa.