Abaturage bamwe ntibarasobanukirwa n’ibimenyetso bya kanseri

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 06-02-2019 saa 08:59:23
Ubwo bamwe bakoraga siporo rusange ninako bamwe bahabwaga serivisi z'ubuzima mu gupimwa indwra ya kanseri(Foto James)

Bamwe mu baturage bahamya ko batarabasha gusobanukirwa n’ibimenyetso by’indwara ya kanseri yigaragaza mu buryo butandukanye.

Bamwe bashimangira ko no mu gihe kanseri yigaragaje batamenya ko ari yo usibye kubibwirwa n’abaganga bagiye kwivuza.

Byatangajwe ku cyumweru tariki 03 Gashyantare 2019, nyuma ya siporo rusange yakorewe mu Mujyi wa Kigali, hanizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya kanseri.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko abenshi usanga badasobanukiwe neza ibimenyetso by’indwara ya kanseri, ariko bakagaragaza ingamba zo kwitabira kwipimisha no gukora siporo kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura.

Ndayishimiye Clement witabiriye iyo siporo agira ati: “Mu by’ukuri ujya kureba ukabona ijosi cyangwa ugutwi kurabyimbye ariko ukagira ngo n’indi ndwara, hari ibyakuriye cyangwa ibyo warenze bya Kinyarwanda ukibanira na byo wagira amahirwe yo kubona umuntu usobanukiwe akakugira inama yo kugana abaganga. Ubwo ni bwo tumenya ko bishobora kuvamo nka kanseri iyi n’iyi.”

Maniraho Eric na we avuga ko kanseri ibabera urujijo ndetse ifata abantu bakazabimenya yararengeje urugero kuko ahanini umuturage yibwiriza kujya kwa muganga yarengeje urugero ari uko ababara ingingo zafashwe, Ati: “Ntitumenya ibimenyetso byayo.”

Uwinkindi François ushinzwe ishami ryo kurwanya kanseri muri RBC, yavuze ko kurwanya kanseri ari iby’igihe cyose kandi kwisuzumisha hakiri kare ari rwo rukingo kuko ubwoko bwa kanseri bugera ku 100 kandi buri rugingo rwose rushobora gufatwa nayo.

Agira ati: “Kanseri y’ibere, iy’inkondo y’umura ni zo ziza ku isonga, ariko na kanseri y’amara, iy’igifu na zo zikunze kugaragara. Twavuga ko kanseri y’inkondo y’umura, kanseri y’ibere, kanseri ifata udusabo tw’intanga ngabo na kanseri y’igifu ni zo ziganje cyane mu Rwanda.”

Uwinkindi atangaza ko ubuvuzi bwa kanseri bugenda bwiyongera mu Rwanda ku buryo mu mezi 2 hazaba hashobora gukorerwa ibikorwa byo kubaga, gushiririza no gutanga imiti bityo ikaba yagabanya ubukana.

Agira ati: “Kanseri y’inkondo y’umura ishobora kumara imyaka 20 kuva agakoko kinjiye kugera hagaragaye ikimenyetso cyayo, bityo rero kuba umuntu yagenda ayipimisha hakiri kare agasanga byagira byinshi bikemura. Kanseri y’umwijima ishobora gufata imyaka 15 na yo, nta bwo ari nka marariya ifata nyuma y’iminota mike igahita yigaragaza.”

Uwinkindi avuga ko kanseri ihabwa izina bitewe n’igice cy’umubiri cyangwa urugingo yafasheho, aho ni ho ahera avuga ko kwipimisha kare ari ko kwirinda.

Nk’uko abisobanura kanseri y’inkondo y’umura, iy’umwijima ni nkeya cyane ibiyitera birazwi ariko izindi zo ziza uko zishakiye zirimo iy’amaraso, iy’ubwonko ntibiramenyekana ariko kuzipimisha kare ari byo bifasha kuyivura.

Gusa atangaza ko kanseri zimwe zishobora kuba akarande harimo iy’ibere ariko hari n’izindi ziza ku muntu ku giti ke.

Ikegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye kigaragaza ko buri mwaka abantu bagera ku 7000 bapfa bahitanywe na kanseri mu Rwanda hanyuma ku Isi bakagera kuri miliyoni 9 ikaba ari yo iza ku isonga mu kwica abantu benshi.

Ubwo bamwe bakoraga siporo rusange ninako bamwe bahabwaga serivisi z’ubuzima mu gupimwa indwra ya kanseri (Foto James)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.