Abaturage ba Kinyinya basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 03-07-2019 saa 08:36:41
Abaturage ba Kinyinya basuye urwibutso rwa Bisesero

Abaturage b’Umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali barimo n’abakora umwuga w’irondo ry’umwuga, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Bisesero mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba, yasabye abanyerondo gukangurira bagenzi babo batabashije kugera ku rwibutso kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, anababwira ko bagomba kubungabunga umutekano w’abo bashinzwe kurinda nk’uko biri mu kazi kabo ka buri munsi ariko bagaca ukubiri n’amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Ati: “Abanyarondo bashoboye kuza gusura urwibutso rwa Bisesero ndabasaba kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, mukuzuza inshingano zanyu zirimo kubungabunga umutekano w’abo mushinzwe kurinda ariko mugaca ukubiri n’amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose”.

Umwe mu baturage wasuye urwibutso yavuze ibyo yabonye ku rwibutso ndetse n’ibyo basobanuriwe. Ati: “Nasobanuriwe ko amacumu ikenda batweretse, ashushanya amakomini 9 yari agize perefegitura ya Kibuye”.

Akomeza avuga ko yabonye inzu 3, buri nzu ikaba ifite ibyumba 3 byose bikaba ibyumba 9. Avuga ko babwiwe ko izo nzu zigenda zirutana nk’uko amakomini 9 yarutanaga, bigashushanya uko abatutsi bagendaga bicwa.

Mu kwerekeza kuri ayo mazu, umuntu agenda anyura mu nzira igoramye ishushanya inzira igoye Abatutsi banyuzemo barwana bikomeye, aho barwanaga n’abari bafite imbunda bo bakoresha amacumu n’amabuye.

Gatabazi Francois ukora akazi k’irondo ry’umwuga mu murenge wa Kinyinya, avuga ko hari byinshi yigiye ku Rwibutso rwa Bisesero, akavuga ko azakora uko ashoboye na we akagira uruhare mu kurwanya icyatuma hongera kubaho Jenoside.

Abanyabisesero bagaragaje ubutwari budasanzwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari na yo mpamvu yatumye aba baturage bajya gusura uru rwibutso kuko bibafasha kwibuka banigira ku mateka. Abanyabisesero barwanyije interahamwe n’abasirikare bitabaza amacumu n’amabuye ariko biranga biba iby’ubusa kuko batari kubona imbaraga zagombaga guhashya umwanzi wari ufite imbunda n’ibitwaro bikomeye.

Abaturage ba Kinyinya basuye urwibutso rwa Bisesero

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.