Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abaturage 74.3% bishimiye Urwego rw’ubutabera – Prof. Shyaka

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 15-01-2018 saa 07:34:44
Prof Shyaka Anastase uyobora RGB

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase  ashingiye ku gipimo kigaragaza uko abaturage babona  imikorere y’inzego  (Citizen report card 2017),  yatangaje ko abaturage babarirwa kuri  74.3% bishimira imikorere y’Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda mu mu gihe abanenga aribo bake.

Prof Shyaka Anastase uyobora RGB

Ibyo Umuyobozi wa RGB yabivugiye i Kigali, mu nama yahuje abagize inzego z’ubutabera barimo,  MINIJUST, Polisi, RCS n’abandi,  yifashishije ikarita,  akaba yaboneyeho  kumurika ishusho yerekana uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere  Prof. Shyaka Anastase, asanga kugeza ubu mu nzego zose zikorera mu Rwanda urw’ubutabera ari rwo rwazamutse cyane mu 2017 rushimwa n’abaturage,  naho mu zindi gahunda  zishimwa  harimo Porogaramu ifasha abaturage kwegerezwa  servise z’ubutabera byoroshye, MAJ, iri mu zishimwa  ku kigero cya  88%   nubwo   hari  abavuga ko batayizi.

Abaturage  bagera kuri 88.5% bashima imikorere y’Urwego rw’Abunzi,   naho   abagera  kuri 86.% bakarubonamo ubushobozi mu gihe 89.5% barufitiye ikizere.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko icyatumye urwo rwego ruzamuka gishingiye ahanini ku mbaraga zashyizwe mu kazi rushinzwe gukorera abaturage.

Ati “Mu bikorwa urwego rw’ubutabera rukorera Abanyarwanda mu nshingano zabo zitandukanye; mu magereza, mu bugenzacyaha, muri Polisi, mu bushinjacyaha n’ahandi, ni ho hava ibyo bipimo kandi si Abanyarwanda gusa kuko hari n’ibindi bipimo byo ku rwego rw’isi.”

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase avuga ko nubwo ubutabera bwateye imbere, ngo bukwiriye gukora cyane kugira ngo Abanyarwanda babeho mu mudendezo kurushaho.

Muri iyo raporo   CRC  2017, Urwego rw’Umutekano rwishimirwa kuri 91.3%, Iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere, uburenganzira bwa muntu n’ikizere ku nzego z’ubuyobozi biri kuri 88.9%, kurwanya ibibazo byo mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byishimirwa kuri 85.9%.

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.