Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abatunganya ibiribwa bahuguriwe gukumira ibyateza ingaruka ku buzima

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 28, 2019

Abakora mu bigo by’ubucuruzi bikorana na Porogaramu ya ‘Igira ku murimo’ ariko mu kiciro cy’abatunganya ibikomoka ku musaruro w’ubukinzi n’ubworozi barishimira ubumenyi bahawe kuri HACCP ( uburyo bashyizeho bwo gukumira ibintu byateza ingaruka ku buzima bw’abantu ariko noneho bije mu biribwa) kuko bizatuma barushaho kunoza ibyo bakora.

Ni ubumenyi bahawe mu bikorwa bya gahunda ya ‘Igira ku murimo’ isanzwe ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera ( PSF) ku nkunga y’ Umuryango Mpuzamahanga w’Ababiligi Udaharanira Inyungu, ufite ubunararibonye mu Burezi n’Amahugurwa (APEFE).

Iki gikorwa bagifashijwemo n’Ikigo k’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) bahugurwa uburyo bwashyizweho   bwo gukumira ibintu byateza ingaruka ku buzima bw’abantu ariko noneho byinjiriye mu biribwa (HACCP).

Abahuguwe bavuga ko amahugurwa yaje akenewe

Nyiragirinshuti Francine, ashinzwe ubwiza bw’ibyo bakora  muri  company yitwa Inyamamare Ltd ikora imitobe n’inzoga bikomoka ku bitoki mu karere ka Gisagara, avuga ko amahugurwa yahawe ya ‘HCCP’azamufasha kwita,  kugenzura no kurwanya ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kwanduza ibyo bakora kikaba cyanatera ingaruka ku muntu wabashije kubirya cyangwa se kubinywa.

Yagize ati : “Hano turi abantu dutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, aya mahugurwa akaba adufitiye akamaro cyane akagirira akamaro abazafata ibicuruzwa byacu, icyo twiteze gukuramo ni ukumenya ese ibyo bintu bibi cyangwa se iyo ‘hazard’ ni izihe?

Tukamenya ese twazirinda gute cyangwa ziramutse zabonetsemo twazitwaramo dute ku buryo na wa mukiriya atazagira ingaruka z’ibyo twakoze bikanadufasha ko tuzamurinda ko izo ngaruka zizabaho.”

Akomeza agira ati : “Ibyo akaba ari byiza kuri twebwe cyane tukaba tunabyishimiye kuko mu gihe k’iminsi 4 tumaze kumenyeramo byinshi bizadufasha, bikanafasha babakiriya bacu.”

Avuga ko  kugeza ubu ingorane za mbere zabonekaga ari  ugukora ibintu ukaba wahura n’ikibazo ariko utazi ko cya kibazo wahuye nacyo ari ikibazo cyaguturutseho cyangwa ari ikibazo cyaturutse ku buryo wakoze ibintu.

Avuga ko ngo hari ubwo wasangaga  ababikora batamenye ikosa  ndetse n’aho ibiribwa byagiye ntibamenye ikibazo gihari.

Gusa, ngo kuri ubu, nyuma y’amagugurwa bazajya bamenya aho ikosa riri ku buryo icyo ukora uba ukizi neza n’ikibazo cyatera ukizi ukaba wanabimenyesha abandi baba ari abo mukorana cyangwa se abazafata ibyo bicuruzwa bakabimenya.

Avuga ko ubumenyi yahawe azabusangiza abandi ndetse no gukora ubugenzuzi.

Uwitije Jean Modeste, umwe mu bahuguwe akorera mu karere ka Kicukiro mu ruganda rukora ibikomoka ku mbuto ndetse n’imboga harimo imitobe, divayi, confitire, inzoga ndetse bagatunganya n’ibikomoka ku nzuki, avuga ko aya mahugurwa yaje akenewe kuko nk’uko abishimangira ngo nko mu bigo bakoreramo haboneka amahugurwa make yiyongera ku bumenyi baba barakuye mu  ishuri.

Yagize ati “Amahugurwa ajyanye n’ubuziranenge bw’ibyo dukora yaje ari ingirakamaro kuko twifashishije ibyo twize gusa tudahabwa amahugurwa yiyongera, dushobora gukora ibintu bitujuje ubuziranenge. Amahugurwa atuma dukora ibintu byujuje ubuziranenge ndetse no kongerera ubushobozi abakozi dukorana nabo.”

Ngoma Marie Pierre, Umuyobozi wa Porogaramu APEFE – Rwanda avuga ko  iki gikorwa  ari amahugurwa yateguriwe amakompanyi cyangwa se ibigo by’ubucuruzi bikorana na porogarami ya ‘Igira ku murimo’ ariko mu kiciro cy’abatunganya ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati “Akaba ari ikiciro twatoranyije dushingiye ko cyane cyane ibyo bakora biba bikeneye ubuziranenge, kuba bakorana na porogaramu mu guhugura abana cyane cyane ko porogaramu igamije kungura urubyiruko ubumenyi ngiro biga ariko banakorera muri bya bigo by’ubucuruzi byatumiwe mu mahugurwa.”

Avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo bwa buziranenge bukenewe mu byo bakora nabo babanze babuhurwemo babugiremo ubumenyi bufatika mbere yuko bigisha abana.

Yagize ati : “Turashaka ko bariya bana bari muri porogaramu ya Igira ku murimo mu gusoza iyi porogaramu izajya imara umwaka umwe bazaba bari ku rwego rwo kuba ibyo bakora babyumva kandi biri ku rwego rukwiriye.”

Ngo ni muri urwo rwego batumiye amakompanyi atunganya ibikomoka ku mata, ku mbuto bakoramo imitobe, inzoga, divayi, ikompanyi zitunganya ibikomoka ku ifarini, imigati byose biba bikeneye ubuziranenge.

Yagize ati : “Mu gutegura aya mahugurwa twifashishije RSB kuko ni bo n’ubundi basanzwe babigenzura, bagenzura ubuzima bw’ibikorerwa muri aya makompanyi.”

Avuga ko ikigo nka RSB gifite impuguke zizobereye mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bafite uburyo mu mitegurire y’amahugurwa nk’aya RSB ifite baba bateguye amasomo agomba kwigwa cyane cyane ko na nyuma y’aya masomo aba bantu bahuguwe bazabihererwa impamyabushobozi yemeza ko bakurikiranye aya mahugurwa.

Byongeye kandi, ngo aya mahugurwa ni ingenzi mu kugira ngo muri ya nzira banyuramo batunganya ibyo biribwa cyangwa se ibyo binyobwa babe bubahiriza amahame nk’uko bisabwa n’Ikigo Gitsura Ubuziranenge.

Ibi ngo ni nabyo bituma bagira ikizere ko abahuguwe batanga ubumenyi ku bana bafashwa na APEFE muri gahunda ya Igira ku murimo bushingiye no ku bintu byujuje amahame y’ubuziranenge.

Ku buryo niba umwana agiye kwiga ibikomoka ku mata bazizera ko  aba bantu bahuguwe ubumenyi bahakuye buzafasha uwo mwana  kubahiriza bwa buziranenge kugira ngo umwana azave muri ino porogaramu n’abatunganya amata mu by’ukuri ari ku rwego rwujuje ubuziranenge.

Kugeza ubu porogaramu ikorana n’amakompanyi asaga 100 ari mu byiciro bitandukanye harimo icy’ubudozi, icy’abatunganya imisatsi ndetse n’icy’abatunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Kwiga kuri HAZARD

Nigaba Eric, Umukozi mu Kigo k’Igihugu Gitsura Ubuziranenge ushinzwe guhuza ikigo n’ibigo mpuzamahanga ndetse  no guhugura ku bijyanye n’amabwiriza y’ubuziranenge, avuga ko Hazard Analysis and Critical Control Points ( HACCP) ari  uburyo bashyizeho bwo gukumira ibintu byateza ingaruka ku buzima bw’abantu ariko noneho bije mu biribwa.

Ni  uburyo uruganda rutunganya ibiribwa n’ibinyobwa rushyiraho rukabasha gukorera muri ubwo buryo bigafasha gukumira kwirinda ndetse no kuba bakuramo cyangwa bakarwanya ibyakwangiza ikiribwa cyangwa ikinyobwa, bityo bakorera muri ubwo buryo bikabafasha ko ibitunganyirijwe aho ngaho biza zujuje ubuziranenge.

Avuga ko abafite inganda nto n’iziciriritse ikintu baba bagomba kwibandaho cyane mu mikorere ya HCCP harimo kwita cyane ku tuntu twose.

Yagize ati : “Icyo HCCP ifasha inganda nini ndetse n’iziciriritse ni uko ari uburyo iyo babashije kubukoreramo bizera ko ibicuruzwa batunganya biza byujuje ubuziranenge ndetse bikabaha gukorera mu buryo burambye bwo kubona ibicuruzwa byujuje  ubuziranenge, intungamubiri nk’uko umuntu yakazigombye ndetse zitarimo mikorobe zishobora kuba zamutera indwara.”

Avuga ko ubu buryo ari bwiza kandi ari ingenzi bufasha kuko iyo umuntu abukoreyemo mbere na mbere kugira ngo HCCP uyishyire mu bikorwa bibashe kuguhira ni uko ubikora  abigira ibye, akabiha  umutima, akabiha umwanya ndetse binasaba no gushoramo amafaranga.

Ni uburyo bufasha kureberera buri kantu kuko utuntu duto utatekerezaga mu ruganda ugenda wirengagiza ni two dushobora kuba twatuma habaho iyanduzwa rya ‘produit’ yawe bikaba byakuviramo igihombo cy’amafaranga ndetse rimwe na rimwe no kwangiza ubuzima bw’abantu.

HCCP ibafasha uburyo bwo kubungabunga ubuziranenge kuri buri kimwe uhereye mu murima aho ibintu bituruka mu ruganda ndetse n’uburyo bitwarwa bijyanwe ndetse bikanabigisha uburyo bwo gukora inyandiko yigisha wa muntu wa nyuma uzakoresha ibicuruzwa  uburyo bikoreshwa neza bikaba nawe byamufasha ntibimugireho ingaruka.

HCCP isaba ubushobozi kuko hari ibikoresho byinshi bikenerwa kugira ngo ibe yashyirwa mu bikorwa ndetse hari n’amahugurwa amwe n’amwe uruganda rusaba gutegurira abakozi barwo kandi yishyurwa.

Ati : “Muri ibyo ariko amahugurwa yo ntabwo ari ikibazo kuko  Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Gutsura Ubuziranenge hari gahunda ya Zamukana ubuziranenge cyashyizeho ibasha gufasha inganda ziciriritse kugira ngo zibe zabona ayo mahugurwa ku buntu zitayishyuwe tukabasanga mu nganda zabo aho bakorera.”

Iyi gahunda yatangiriye muri Leta z’Unze ubumwe za Amerika mu 1960, itangira gukoreshwa mu Rwanda mu 2013.

Ashimira APEFE kuko igira uruhare mu kubunganira muri gahunda basanganwe  yo kwigisha abantu.

Abakora mu bigo by’ubucuruzi bikorana na Porogaramu ya ‘Igira ku murimo’ ariko mu kiciro cy’abatunganya ibikomoka ku musaruro w’ubukinzi n’ubworozi barishimira ubumenyi bahawe kuri HACCP