Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abatumva ntibanavuge barishimira inkoranyamagambo y’amarenga igiye gusohoka

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 23-07-2019 saa 16:20:48
Mutema Gerald, ufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, avuga ko kwiga urwo rurimo bisaba kubishyiraho umutima ukarumenya mu gihe gito ugatangira gufasha abafite ubwo bumuga (Foto Samuel M)

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda itangaza ko barimo gutegura inkoranyamagambo y’abakoresha amarenga mu gukemura bimwe mu bibazo bakunze kugaragaza ko bahura na byo bitewe n’uko nta mubare uhagije w’Abanyarwanda bazi ururimi rw’amarenga.

Bamwe mu bafite ubwo bumuga batangaza ko bishimira ko ururimi rw’amarenga rugiye kujya rwigishwa abantu bakarumenya bakabasha gusabana no gutumanaho.

Umwe mu basemurira ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yagiranye n’Imvaho Nshya, Mutema Gerald, yavuze ko ajya kumenya ururimi rw’amarenga yarwize nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, afata amezi atandatu yonyine kugira ngo arumenye neza.

Ati “Hari impamvu abantu bashobora kwiga ururimi rw’amarenga, biterwa n’icyo ushaka kugeraho, ni nk’uko uhitamo kwiga izindi ndimi nk’icyongereza, igifaransa, n’ikigande.

Iyo wize ururimi rw’amarenga ugamije kujya ufasha abarukoresha ugomba kumenya neza icyo wahisemo gikanatuma ubiha umwanya wawe mwinshi. Ujya muri kaminuza ukiga igice cy’uko ukoresha urwo rurimi hanyuma ukajya ahari abafite ubumuga bwo kutumva no kubavuga ukarukoresha.”

Mugenzi we yasemuriraga, yabwiye Imvaho Nshya ko yishimye cyane ubwo yumvaga ko ururimi rw’amarenga rugiye kujya rwigishwa.

Ati “Kuko abana batumva ntibavuge bazabasha kwiga mu rurimi rwabo; kubigisha bizaba byoroshye, ariko ubu abana bafite icyo kibazo bajya ku ishuri bakiga bareba gusa ibyanditswe, abarimu n’abo bigana ntibazi urwo rurimi rwe, urumva ko kuri bo kwiga bikomeye.

Yakomeje agira ati “Igihe kandi ururimi rw’amarenga ruzaba rwemewe mu ndimi zemewe n’amategeko zikoreshwa mu Rwanda bizaba ari intambwe ikomeye cyane itewe mu burenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona. Kandi turimo kwereka Leta yacu ko uru rurimi ari rumwe mu ndimi Abanyarwanda bavuga kandi turukeneye, bizaba byiza nirwemerwa mu mategeko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yabwiye Imvaho Nshya ko mbere yo kubanza gusaba ko ururimi rwihutira kujya mu ndimi zemewe habanje gutekerezwa uburyo rwigwa, inkoranyamagambo yarwo ikaboneka, rukigishwa mu mashuri.

Ati “Ubu turimo kurukora ahubwo, twabanje gutegura inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga n’ubu tuyirimo kandi turi ku gipimo kiza, turagira ngo tubanze tubone nibura n’ururimi rw’amarenga y’amanyarwanda. Icyo ni cyo cya mbere ubundi, noneho niturangiza buriya mu Itegeko Nshinga barabiteganyije ariko ntibari kwemeza ikintu kitarabaho.

Ubu rero turimo kurutegura nirumara kuboneka rero nta kindi kizaba gisigaye ni ukurwigisha ahubwo mu mashuri.”

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda yabonye umuntu uyifasha gutegura iyi nkoranyamagambo kandi ngo mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 izaba yashyikirijwe ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi REB kugira ngo gitegure uko yatangira gushyirwa mu mashuri.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.