Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Abatumiza ibikoresho by’itumanaho mu mahanga baributswa gusaba ikemezo  muri RURA

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 30-04-2018 saa 08:10:19
Computer monitor, laptop, tablet pc, and mobile smartphone with a blue screen. Isolated on a white. 3d image

Abantu batumiza ibikoresho by’itumanaho mu mahanga, ababyinjiza mu gihugu n’ababicuruza barakangurirwa kujya babanza gusaba  ikemezo ( Type Approval) mu Rwego Ngenzuramikorere  (RURA) kugira ngo hirindwe ibyakwinjizwa mu gihugu bitemewe cyangwa bitajyanye  n’imiyoboro y’itumanaho ikoreshwa mu Rwanda.

Abatumiza ibikoresho by’itumanaho badasabye ikemezo muri RURA baba bikururira igihombo

Ibyo bikoresho ni telefoni, mudasobwa, inyakiramajwi, insakazamajwi, inyakiramashusho n’insakazamashusho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa muri serivisi z’itumanaho.

Inshingano zo kugenzura no kugena ibisabwa kugira ngo ibikoresho by’itumanaho bibe byujuje ubuziranenge RURA izihabwa n’itegeko No 24/2016 ryo ku wa 18/06/2016 rigenga ikoranabuhanga mu itangazamakuru n’itumanaho cyane cyane ingingo  yaryo ya 62.

Iyi ngingo ivuga  ko bibujijwe  kwinjiza cyangwa kugerageza kwinjiza mu gihugu, kugurisha cyangwa gukodesha, gutiza cyangwa gutangaho impano, gufatira cyangwa kwemerera gukomeza gufatira ku muyoboro w’itumanaho koranabuhanga cyangwa gukoresha icyuma icyo ari cyo cyose gikoreshwa mu itumanaho kitujuje ibisabwa bigenwa n’Urwego Ngenzuramikorere, haba mu rwego rwa tekiniki, mu rwego rw’umutekano, mu bwoko bwacyo cyangwa mu rwego rw’ibindi byose byasabwe n’urwo rwego.

Ibyangombwa bisabwa bishobora gusobanurwa n’Urwego Ngenzuramikorere ruhereye ku bigomba kuba byujujwe kugira ngo ibikoreshwa mu itumanaho byemerwe, bishyirwaho n’inzego mpuzamahanga zemerewe gutanga ibyemezo.

Kubanza gusaba  ikemezo ni ukwirinda igihombo

Tuyishime Ahoranayezu Christian  Umuyobozi muri RURA ushinzwe kugenzura ubuziranenge n’ubwiza bwa serivisi z’itumanaho  n’iz’amaposita, avuga ko  umuntu wese ugiye  gutumiza ibikoresho by’itumanaho hanze y’Igihugu yandikira ubuyobozi bwa RURA, akuzuza inyandiko yateganyijwe,  akagaragaza ibyo ashaka gutumiza.

Ku bikoresho bimwe na bimwe hagaragazwa na raporo z’isuzuma ryakozwe na Laboratwari zemewe ku rwego mpuzamahanga ngo harebwe niba  koko byujuje ubuziranenge u Rwanda rugenderaho.

Ati: “Iyo umuntu yujuje impapuro zagenwe ( Formulaires), tureba  ko ibyo bikoresho bihura n’amabwiriza yo mu Rwanda, tukareba niba nta  kibazo bifite tukabona kumwemerera ko byinjizwa mu Gihugu, ariko iyo abitumije atasabye ikemezo, bikagaragara  ko bidahuye n’imiyoboro ikoreshwa mu Rwanda cyangwa bidafite ubuziranenge ku buryo byagira ingaruka ku buzima bw’umuntu ntabwo byemererwa kwinjira, icyo gihe uwabitumije  asabwa kubisubiza aho yabikuye cyangwa se bikaba byasenyerwa ahagenwe mu kwirinda ingaruka byateza.”

Yagarutse ku ngero zimwe zagiye zigaragara agira ati: “ Nk’umuntu akagura telefoni mu mahanga  yayigeza hano mu Gihugu ugasanga imupfiriye ubusa bitewe n’ uko  ikoranabuhanga   rikoreshwa muri icyo gihugu yayiguzemo ritandukanye n’iryo dukoresha. Urumva ko ari nk’umucuruzi akarangura nyinshi akazizana mu gihugu ntizibashe  gukorana n’imiyoboro y’itumanaho y’inaha zamupfira ubusa.”

Akomeza avuga ko abashaka kugira ibikoresho  batumiza bajya basaba ikemezo mbere yo kubitumiza kuko  hari abagisaba byamaze  kugera mu Rwanda, bakabikora ari uko byafatiriwe  n’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro ( RRA).

Ati: “ Kubahiriza aya mabwiriza ni inyungu kuri twe dukora ubugenzuzi,  bifite inyungu ku batanga serivisi n’abazihabwa  kuko iyo bitagenze neza twese bitugiraho ingaruka.”

Tuyishime avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga bibutsa abantu kujya babanza bakegera RURA ikabagira inama ku bijyanye n’ibikoresho bagiye gutumiza.

Yongeraho ko harimo gutegurwa amabwiriza agenga uyu murimo, akanibutsa ko  iyo utumije ikintu utabisabiye ikemezo  hari ibihano ushobora kubona bitewe n’uburemere bw’ikosa wakoze, ushobora gucibwa amande cyangwa ukaba wahagarikirwa gukora imirimo y’ubucuruzi bw’ibikoresho by’itumanaho.

RURA iributsa abaturarwanda ko bitemewe gutumiza no kwinjiza mu Gihugu ibikoresho by’itumanaho n’ikoranabuhanga byakoreshejwe.

 

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.