Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abatumiza ibicuruzwa mu Bushinwa na Dubai bemeye kwikosora ku musoro

Yanditswe na admin

Ku ya 26-10-2017 saa 14:24:51
Abatumiza ibicuruzwa banini bagiranye ibiganiro n'Ikigo k'Igihugu k'Imisoro n'Amahoro, biyemeza gukemura ibibazo byagaragaraga mu imenyekanisha musoro (Foto James R.)

Ikigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro (RRA) cyagiranye ibiganiro n’abacuruzi batumiza ibicuruzwa byabo mu Bushinwa na Dubai mu rwego rwo kugira ngo kibagaragarize uruhare rwabo mu kutamenyekanisha umusoro. Bamwe muri abo bacuruzi bavuze ko bagiye gukosora ibitari bimeze neza.

Abatumiza ibicuruzwa banini bagiranye ibiganiro n’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro, biyemeza gukemura ibibazo byagaragaraga mu imenyekanisha musoro (Foto James R.)

Nyuma y’uko hakozwe ubugenzuzi RRA ikigerera muri ibyo bihugu inyuze mu nzira zinyuzwamo ibicuruzwa mu rwego rwo kwimenyera amashirakinyoma ku bibazo byagaragazwaga n’abacuruzi, RRA yasobanuye ko aba bacuruzi bakomezaga kuyigaragariza imbogamizi bahura na zo mu nzira no muri za gasutamo aho bamwe bavugaga ko ababatwarira ibicuruzwa ari bo babateza amakosa atuma badasora neza, abandi bavugaga ko aho bakura ibicuruzwa ari bo babakoresha amakosa bitewe no kubaha ibicuruzwa bidahuye n’ibyo baba babasabye, abandi bakavuga ko ibibazo babiterwa n’ababakorera imenyekanisha musoro muri za gasutamo n’izindi.

Komiseri wa RRA ushinzwe imisoro ya za gasutamo, Tugirumuremyi Raphael, avuga ko mu bugenzuzi bakoze byagaragaye ko ibi bibazo byose bigirwamo uruhare rwa mbere na ba nyiri ibicuruzwa kuko abandi bose bakora ibyo basabwe.

Yagize ati “Twaberetse ibibazo twebwe abashinzwe gusoresha duhura na byo tunabiganiraho mu buryo bw’amashirakinyoma ariko na bo batubwira ibibazo bahura na byo ngo tubishakire ibisubizo. Twasanze akenshi uruhare runini mu kutamenyekanisha umusoro rufitwe n’umucuruzi ku giti ke kuko ibikorwa byose babanza kumubaza akababwira icyo gukora. Twabagaragarije uruhare babifitemo kandi batwemereye ko tugiye gufatanya bigakosoka.”

Akomeza agira ati “Ikibazo cyabo nyamukuru ni uko wasangaga impapuro batanga bamenyekanisha umusoro zidahura, hakabamo na zimwe udashobora gusobanukirwa aho zavuye kandi iyo dusoresha dushingira ku makuru aba ari kuri izo mpapuro, bamwe bavugaga ko ari ababiboherereza babikora nabi, ababatwarira ibicuruzwa, abandi bakavuga ko bikorwa nabi n’ababunganira mu gukora imenyekanisha musoro muri gasutamo ugasanga bitana ba mwana.”

Bamwe muri aba bacuruzi bagarutse ku bibazo bibabuza kumenyekanisha umusoro wabo ku gihe ariko banashimira RRA kuko yahisemo guhura na bo nyuma yo kubigenzura kuko byatumye bagiye gufatira hamwe ingamba zituma abacuruzi na RRA buzuzanya.

Rucamubyuma Lambert yagize ati “Icyo dusabwa cya mbere ni ukuri mu byo dukora, tubonye ko ibyo twakora byose twibwira ngo turahima RRA natwe tuba twihima mu by’ukuri. RRA tugomba kuba dufitanye na yo imikoranire myiza tudacungana ku jisho, ni byiza ko ibyo babona bitagenda neza babitubwira kuko imisoro na twe idufitiye akamaro.”

Ikigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro gitangaza ko abacuruzi batumiza ibintu hanze bafite ibibazo mu kumenyekanisha umusoro ari 1197, muri bo harimo 796 bari hasi cyane bangana na 12% by’abatumiza ibintu hanze bose, abandi 401 bo bari ku kigero kiringaniye.

Muri rusange, RRA itangaza ko 30% by’umusoro iki kigo kinjiza mu mwaka ari uturuka mu bucuruzi bunyura kuri za gasutamo.

NIYONSENGA SCHADRACK

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.