Abatujwe i Karama biyemeje kuzafata neza ibikorwa remezo bubakiwe

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 04-07-2019 saa 17:11:46
Mukangira Mariya, umwe mu bagize imiryango 240 yatujwe mu mudugudu wa Karama

Nyuma yo gutuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama wubatse mu Murenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge, abaturage bimuriwe muri uwo mudugudu biyemeje gufata neza ibikorwa remezo bashyikirijwe.

Mukangira Mariya washimye mu izina ry’imiryango 240 yahawe amazu muri uwo mudugudu, yijeje Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye umuhango wo gutaha ayo mazu ageretse, ko bazafata neza ibikorwa remezo bitandukanye bubakiwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Mukangira yari atuye mu manegeka yo mu mudugudu wa Kiruhura mu manga y’umusozi uhanamye aho bakunze kwita ku giti k’inyoni, yavuze ko iyo imvura yagwaga uko yabaga ingana kose amazi ngo yabinjiranaga muri ako kazu akabura aho yerekeza we n’abana b’imfubyi yasigaranye.

Ati: “Ahantu twari dutuye, ubuzima bwacu bwari mu kaga gakomeye. Inzu nabagamo yari hagati ya ruhurura ebyiri ku buryo umwanya uwo ari wo wose twashoboraga gupfa tuzize ibiza. Twijeje kuzafata neza amazu twubakiwe hamwe n’ibikorwa remezo byose biyashamikiyeho”.

Madamu Mukangira yakomeje agira ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nigeze mbona kuri tereviziyo Abanyarwanda batishoboye bahabwa amazu meza mu gihe gishize ndavuga nti, nge natuzwa muri bene iriya nzu bigenze gute? Nyakubahwa Mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, igihe nibazaga icyo kibazo mwarimo gutekereza kuntuza muri iyi nzu y’ibisubizo umpaye ntabizi”.

Mukangira wari usanzwe mu kiciro cya 2 cy’ubudehe, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko vuba aha agiye kuzamuka mu kiciro cya 3 kubera gutuzwa heza no kugenerwa na Guverinoma ibikorwa remezo nk’igisubizo k’ibibazo by’ubukene bari babayeho.

Mu bibazo by’ingutu byahise bikemuka nyuma yo gutuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama mu Karere ka Nyarugenge na yavuze ko harimo ko batazongera kurara bicaye batinya ko ubutaka bubatsukana cyangwa inzu zikabagwaho mu gihe imvura igwa.

Yagize ati: “Gutuzwa muri uyu mugudugu wa Karama, bikemuye ikibazo k’imiturire mibi twabagamo. Bikemuye ikibazo cy’abana bacu bigaga baturutse kure batahaga bashije, kandi banduye cyane kubera umukungugu bacagamo”.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye muri uwo muhango wo gutaha amazu yashyikirijwe imiryango 240 yavanywe mu manegeka ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko gutura neza ari byo yifuriza n’abandi Banyarwanda bose.

Ati: “Mu kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo kwibohora mu Rwanda, nta cyarusha ibi bikorwa by’amajyambere twatashye uyu munsi. Abatujwe mugomba gufata neza amazu mwahawe kugira ngo ejo atazaba yasenyutse bikadusubiza inyuma. Namwe ariko mugomba kwifata neza muri ayo macumbi, amazi meza arimo muyanywe, muyakoreshe muteka kandi muyakarabe mu rwego rwo kugira isuku”.

Umukuru w’Igihugu yibukije abari muri uwo muhango ko kugira ubuzima bwiza ngo ari ko kwibohora nyako.

Uretse imyiryango 240 yahawe amazu mu mudugudu wa Karama, hubatswe amashuri y’abana bato, n’ay’abana bakuze. Bubakiwe ikiraro bazororeramo inkoko 7 500 ku buryo hari izamaze kugezwamo zatangiye no gutera amagi azabafasha mu mibereho ya buri munsi ndetse n’inzu ya kijyambere yo guhingamo imboga zitandukanye. Ibyo bikorwa by’amajyambere birimo n’umuhanda wa kaburimbo, ngo byagezweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye za Guverinoma y’u Rwanda.

Mukangira Mariya, umwe mu bagize imiryango 240 yatujwe mu mudugudu wa Karama

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.