Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abatubuzi n’abacuruzi bahagurukiye kugabanya imbuto zitumizwa hanze

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 28-11-2018 saa 07:26:22
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abo batubuzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro (NSAR) Innocent Namuhoranye, aganira n'itangazamakuru ku ngamba bafashe (Foto Samuel M)

Abahuriye mu Ishyirahamwe ry’abacuruzi, abatubura n’abacuriza inyongeramusaruro n’imbuto nziza zo mu buhinzi, batangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo hongerwe imbuto zituburiwe mu Rwanda.

Ikigamijwe ni ukongera imbuto mu gihugu bityo hagabanywe ingano y’amafaranga acyoherezwa hanze kugura imbuto n’inyongeramusaruro bikoreshwa mu buhinzi mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abo batubuzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro (NSAR), Innocent Namuhoranye, avuga ko imbuto zituburirwa mu gihugu zimaze kuba nyinshi, ku buryo iziva hanze ziri kuza zunganira izituburirwa mu gihugu kandi bafite gahunda yo gukomeza kongera ingufu mu bushakashatsi bukorerwa mu gihugu.

Akomeza avuga ko mu rugendo rwo gutubura imbuto abashakashatsi barimo, ibibazo bari guhura na byo ari iby’uko imbuto batangiriraho ubushakashatsi ari zo zikirimo ibibazo.

Ati “Hari nk’izo abashakashatsi b’abanyamahanga baba bazanye barakoreye ubushakashatsi ubwabo, bakaza bakazigerageza hano bagasanga zifite umusaruro kandi ugasanga n’abahinzi barazikunda. Ikibazo dufite, muri ubwo bushakashatsi ni ukumenya ngo ni gute u Rwanda, Abanyarwanda cyangwa ibigo byigenga bakora ubushakashatsi bakabona izo mbuto zabo, ntituvuge ngo izabo bazikoreye mu bihugu byabo, ni gute twebwe hano twakora ubushakashatsi ku mbuto zacu zigatuburirwa hano n’ubushakashatsi bwacu bugakorerwa hano kandi zigatanga umusaruro.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abo batubuzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro (NSAR) Innocent Namuhoranye, aganira n’itangazamakuru ku ngamba bafashe (Foto Samuel M)

Ku ruhande rw’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi no gukwirakwiza ikoranabuhanga Dr. Bucagu Charles, yagaragaje ko kugira ngo haboneke imbuto nziza bitangirira mu bushakashatsi, imbuto babonye ikajya mu batubuzi no ku bahinzi. Bareba kandi niba iyo mbuto yagejejejwe ku muhinzi ifite ubuziranenge, no gucunga gahunda yo kureba niba amafaranga Leta itanga mu kunganira umuturage akoreshwa uko bikwiye aho yagejejwe mu karere.

Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe ubugenzuzi n’ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu byinjira n’ibituruka hanze, Beatrice Uwumukiza, yavuze ko ubutubuzi bw’imbuto mu Rwanda Leta yabushyizemo abikorera cyane kugira ngo barusheho kongera ubwinshi bw’imbuto n’ubuziranenge bwazo buzamuke bityo n’umuhinzi abone abamukurikirana hagamijwe kuzamurana ku nyungu z’impande zombi.

Ati “Ishyirahamwe NSAR rizajya rifasha ba bahinzi, rinatange amahugurwa no gukora ubuvugizi kugira ngo imbuto ige ibageraho ku gihe kuko mbere hari igihe yazaga yakererewe ikabageraho itakibafashije mu buhinzi bwongera umusaruro.

Uko dukorana nk’urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge ibyinjira n’ibijya ku isoko mpuzamahanga, dufasha aba bacuruzi kugira ngo za mbuto batumije mu mahanga zize zizewe ubuziranenge bwazo hanyuma zigere ku bacuruzi na bo bazigurishe ku bahinzi zizewe, na nyuma yaho tukajya kureba niba zigifite bwa buziranenge.”

Uwumukiza asobanura ko gahunda yatangiye vuba ari uko abatubuzi b’imbuto n’ibigo byabo bikangurirwa kujya babikorera imbere mu gihugu aho kugira ngo bakomeze kujya kuzizana hanze y’igihugu bituma zikomeza no guhenda umuhinzi.

Ati “Ni yo gahunda Leta yashyizeho ko mu myaka nk’itatu iri imbere nta mbuto nyinshi zizaba zigituruka hanze, zizaba zose zirimo gukorerwa hano mu Rwanda; wenda hazaba hatumizwa nke kuko ntitwavuga ngo tuzagabanya 100% itumizwa hanze ry’imbuto ariko izizajya zitumizwa zizaba ari nkeya, cyane cyane nk’iz’imboga kuko inyinshi zikorerwa hanze ariko nk’ibigori, ingano zizajya zikorerwa hano.”

Abatubuzi b’imbuto n’inyongeramusaruro bakomeje kwibutswa ko amafaranga yose agikoreshwa mu gutumiza imbuto hanze arushaho kongera ikigero k’ibyo u Rwanda rutumiza hanze kandi gahunda y’ibihugu ari ukurushaho kugabanya ibitumizwa hanze bishoboka bigaturuka imbere mu gihugu.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.