Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Abatoza n’abayobozi b’amakipe barasaba FERWAFA gukemura ikibazo k’imikino y’ibirarane

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 20-05-2018 saa 07:33:37
Ikipe ya Rayon Sports na Marines FC ni zo zifite imikino myinshi y'ibirarane

Abatoza n’abayobozi b’amakipe y’ikiciro cya mbere barasaba ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” gukemura ikibazo k’imikino y’ibirarane imaze kuba myinshi ikaba yaba intandaro yo kugurisha imikino no kwitsindisha (Match Fixing) kuri bamwe.

Ikipe ya Rayon Sports na Marines FC ni zo zifite imikino myinshi y’ibirarane

Ni mu gihe kugeza ku munsi wa 23 shampiyona amakipe atatu gusa (Gicumbi, Espoir na Kirehe) ari yo yujuje imikino yose. Aha hakabamo amakipe nka Rayon Sports na Marines zifite ibirarane bine, hakaba n’andi makipe nka AS Kigali, Police FC, Etincelles FC, Sunrise FC na Mukura zigifite imikino ibiri y’ibirarane n’APR FC ifite umukino umwe w’ikirarane.

Ibi birarane byatewe n’imikino y’Afurika kuri Rayon Sports ndetse n’Amavubi U-20 byateje icyuho ku makipe y’inyuma arwana no kutamanuka n’ay’imbere arwanira igikombe nk’uko byemezwa n’abatoza n’abayobozi b’amakipe baganiriye n’Imvaho Nshya mu buryo bwihariye kuri iyi ngingo.

Haringingo Francis, umutoza wa Mukura iri ku mwanya wa 9 n’amanota 24 avuga ko uku gusubika shampiyona kwa hato na hato kwica imibare y’umutoza aba afite uko yateguye kuzakinisha abakinnyi afite.

Ruremesha Emmanuel, ari mu makipe adashobora kumanuka asanga ibi birarane byica mu mutwe w’abakinnyi bikanatuma shampiyona itinda kurangira ari nabyo bikurura ubukene mu makipe cyane cyane ay’uturere.

Umutoza wa Miroplast FC iri ku mwanya wa nyuma, Niyibizi Suleiman agaya FERWAFA ihindura imikino rimwe na rimwe ku munota wa nyuma, agasaba ko ibi birarane byabanza gukinwa.

Ahereye ku byamubayeho vuba aha, Niyibizi yagize ati “Nge nateguye umukino wa Mukura wa shampiyona bigeze ku wa gatanu  bati mukine ikirarane na Police FC. Nari niteguriye ku kibuga k’ibitaka bahita banjyana ku kibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano, ubwo se sinahombye? Biriya biratwangiriza cyane. Nk’ubu shampiyona izakomeza Rayon Sports itararangiza ibirarane byayo  byaba byiza nayo irangije ibirarane  n’abandi bose babirangize, bashyireho indangaminsi nshya kandi bagabanye guhindagura imikino”.

Antoine Dukuzimana, umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC ibanziriza iya nyuma asanga na we ibi birarane bikwiye gukinwa shampiyona igakomeza bitaba ibyo umuco wa ruswa ukaba urimitswe.

FERWAFA igiye gushaka umuti

Umuyobozi wa Komisiyo y’amarushanwa muri FERWAFA, Ruhamiriza Eric yabwiye Imvaho Nshya ko vuba aha bagiye guhuriza hamwe abayobozi b’amakipe kugira ngo bafate umwanzuro ukwiye kandi uboneye buri wese.

Yagize ati “Ibyo bavuga birumvikana. Ubundi abantu bose bakabaye bakina banganya imikino. Ubu gahunda ya vuba ni uko duhura n’abayobora amakipe turebe uko shampiyona yagenda neza. Ibyo biradufasha iki? nk’ibi byo kugura imikino, bikorwa n’abanyamuryango bacu, tuzicarana nabo vuba bishoboka tubereke ibyo twatekereje kandi nka FERWAFA twakoze inama dusanga bikwiye. Nk’ubu dukwiye kwicara tukiga ku kibazo cya Rayon Sports izakina CECAFA mu kwezi gutaha, twumva icyo babitekerezaho n’icyakorwa”Ibi ntibibuza ko imikino y’umunsi wa 24 ikomeje.

 

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.