Abatoroka FDLR baza nta shusho nyakuri y’u Rwanda bafite
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyaranda n’Inshingano Mboneragihugu, (MINUBUMWE) yagaragaje ko abigobotora umutwe w’itwrabwoba wa FDLR batahuka bafite indi shusho y’u Rwanda itandukanye n’iy’ubumwe b’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda yubatswe mu myaka 31 ishize.
MINUBUMWE ivuga ko abatahuka biganjemo urubyiruko baba bagifite ishusho yo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yayo, igaragaza Igihugu cy’umwijima, amacakubiri n’ivanguramoko.
Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2025, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Hon. Kayumba Uwera Marie Alice yagaragaje ko urwo rubyiruko ari urwo kwibandaho ngo rugaragarizwe amateka n’ishusho nyayo y’u Rwanda.
Hon. Kayumba yagaragaje ko urubyiruko rwavuye muri DRC mu mitwe yitwaje intwaro abenshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagifite isura mbi y’u Rwanda rwo muri iyo myaka kandi mu myaka 31 harahindutse ibintu byinshi.
Ati: “Urubyiruko rwavuye muri DRC mu mitwe yitwaje intwaro, abenshi ni bato bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, urumva ibyo ababyeyi bababwira ni byo bakuriyemo ni byo babonye; u Rwanda bababwira si rwo ruhari basize mu 1994, kandi rwahindutsemo ibintu byinshi cyane.”
Akomeza avuga ko mu gihe hitegurwa Ihuriro Ngarukamwaka rya 18 rya Unity Club Intwararumuri, abari barafashwe bugwate na FDLR ari abo kwibandwaho mu guhabwa ibiganiro by’amateka nyayo y’ u Rwanda, ibiganiro by’ubumwe na Ndi Umunyarwanda, no kuberaka aho Igihugu kigeze cyiyubaka n’icyerekezo gifite.
Ati: ”Mu minsi yatambutse twagiranye ibiganiro, kandi biracyakomeza, n’urubyiruko cyane urutuye ku mupaka w’u Rwanda na DRC harimo n’abavuye muri DRC mu mitwe yitwaje intwaro, kubabwira ubumwe ntabwo bahita babyumva amateka babwiriwe hariya agoretse ni yo bazi. Aho rero ni aho gushyirwa imbaraga.”
Hon. Kayumba yongeyeho ko impamvu hakwiye gushyirwa imbaraga mu biganiro bahabwa ari uko bene abo bashobora gushukika byihuse bigatuma bivutsa amahirwe yo kuba mu gihugu bagasubira mu mashyamba.
Yongeyeho ko ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, (MINEMA) mu minsi iri imbere hari ibiganiro n’abaherutse gutahuka ku wa 30 Ukwakira 2025 bavuye muri DRC.
Iyo tariki ni bwo u Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 326 bari mu miryango 98 batahutse bava mu mashyamba ya DRC.
MINEMA ivuga ko kuva muri Mutarama 2025, abagera ku 4 945 ari bo bamaze gutaha bavuye mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe guhera mu 2021, abarenga ibihumbi 12 ari bo batashye.
