Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Abato bafite inyota yo kumenya umuco wabo kuko barawukunda-Rugano

Yanditswe na SHEMA CHRISTIAN

Ku ya 30-03-2018 saa 07:24:18
Suzane Nyiranyamibwa wakunzwe ku ndirimbo zitandukanye

Abahanzi gakondo bafite intego yo kwigisha ndetse no gukundisha umuco abato n’abakuru bishyize hamwe bakora Itorero ryitwa Indekwe bategura igitaramo cy’umuco gakondo bise “Ibyivugo by’ingoma” kiza kuba kuri uyu wa gatanu ku ya 30 Werurwe 2018.

Nyiranyamibwa Suzane, Umuhanzikazi  wamenyakanye ku ndirimbo zakunzwe na benshi mu myaka yatambutse ndetse n’ubu ugikunzwe n’abatari bake kubera ijwi rye,  yavuze ko iki gitaramo ari ingirakamaro kuko urubyiruko rufite inyota yo kumenya iby’iwabo cyane cyane amateka.

Suzane Nyiranyamibwa wakunzwe ku ndirimbo zitandukanye

Yagize atiTwateguye iki gitaramo kugira ngo twegere urubyiruko turwigishe kandi tugire icyo natwe tuzasiga mu bana hato ejo umuco utazasibangana hari igihe batubaza aho dukorera tukabura icyo tuvuga kuko ntaho twari twagira gusa iki gitaramo ni intambwe ya mbere izadufasha kugira aho dukorera hahoraho ku buryo tuzajya tugira abatugana tukabafasha mu bijyanye no kumenya umuco, ababyeyi na bo nibagire uruhare mu kwigisha abana babo umuco ndetse n’ururimi rwacu barukunde”.

Uyu muhanzikazi  wamenyakanye ku  ndirimbo zirimo iyitwa  “Ndavunyisha”, “Urwo ngukunda”, “Mbwira uko rwaje”  ndetse n’izindi nyinshi yijeje abizitabira icyo gitaramo ko baza kubona  ibintu byiza kandi bataha  bishimye cyane ko aza kuririmba  muri iki gitaramo.

Umuhanzi Kalisa Rugano

Umuhanzi mu bisigo n’imivugo Kalisa Rugano ari na we uhagarariye abategura iki gitaramo na we yemeza ko urubyiruko rufite inyota yo kumenya umuco ahubwo rwabuze aho ruwigira  bityo, bakaba bafite intego yo kwigisha bihoraho urubyiruko umuco.

 

 

Umwanditsi:

SHEMA CHRISTIAN

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.