Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Abatabona bishimiye gutozwa umukino wa Judo mu Rwanda

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya 04-03-2018 saa 08:48:53
Umwe mu batoza bavuye mu Bwongereza asobanurira abahugurwa amategeko agenga umukino

Ibyishimo ni byose ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, bakunda umukino wa Judo. Ejo hashize ku wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018, abatabona bari kumwe n’abandi basanzwe bakina uwo mukino basoje amahugurwa y’iminsi 3, bigishwa gukina Judo, gutoza ndetse no gusifura.

Umwe mu batoza bavuye mu Bwongereza asobanurira abahugurwa amategeko agenga umukino

Uyu mukino wahozeho kuva kera mu Rwanda ukaba wari uzwi ku izina rya “Rugondihene”, aho bakina bategana, utsinze akaba ari we ubashije gushyira umuntu hasi amugaritse, umugongo wose uri hasi.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Judo mu Rwanda, Bishyika Christian na we ari mu bahabwa amahugurwa kuri uwo mukino, yatangaje ko abatabona batozwa gukina no gutoza gusa. Amahugurwa bakaba bayahabwa n’abagabo 2 bakomoka mu Bwongereza.

Bishyika avuga ko yishimiye ayo mahugurwa kuko azafasha abatabona gukina Judo, bafite abatoza ndetse n’abasifuzi babihuguriwe. Aya mahugurwa kandi akaba asanga ari ingenzi kuko azatuma haboneka abasifuzi b’Abanyarwanda bazajya basifura imikino mpuzamahanga.

Safari William, Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’abatabona mu Rwanda, arasaba abatabona babishaka ko bagana amakipe abegereye akina Judo bakabafasha gukina uwo mukino. Safari akaba yishimiye ko imikino y’abatabona igenda yiyongera ku buryo bazajya bahitamo umukino bashoboye.

Sibomana Papy, ufite ubumuga bwo kutabona yishimiye kubona umukino akina umusaba gukoresha imbaraga. Agira ati “Ntaramugara nakinaga Basketball, ngeze igihe ntabona ndahagarika. Nshimishijwe n’uyu mukino wigishwa abatabona kandi ndizera ko nihaboneka abakinnyi benshi bizatuma tugira shampiyona y’igihugu ndetse tujye twitabira n’imikino mpuzamahanga”.

Uwimana Rehma, ni umukobwa ukina Judo, akaba avuga ko yiyemeje gukina uwo mukino kugira ngo ajye abasha kwirwanaho hagize umuhohotera. Uwimana arahamagarira abakobwa gukina Judo ntibitinye kuko ari umukino utuma ugira ubuzima bwiza, anasaba ababyeyi kureka abana batabona bagakina kuko ari uburenganzira bwabo.

Uwimana agira ati “Nshimishijwe kandi n’uko mpugurwa no mu gutoza ndetse no gusifura nkazajya mfasha abakina batabona.”

Aya mahugurwa y’iminsi itatu yatangiye tariki 1 Werurwe 2018, yari yitabiriwe n’ibihugu 5 ari byo; u Rwanda, Congo Brazaville, Congo Kinshasa, Uganda n’Afurika y’Epfo.

 

Umwanditsi:

RUTAYISIRE EMILE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.