Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abasirikare b’u Rwanda 266 bagiye gusimbura bagenzi babo muri UNMISS

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 28, 2018

U Rwanda rwatangiye gusimburanya ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu muryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS. Abasirikare ba Batayo ya 17 iyobowe na Lt. Col. Karegeya Eugene bahagurutse ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali berekeza i Juba gusimbura bagenzi babo ba Batayo ya 4 yari isanzwe iyobowe na Lt. Col. Vianney Cuba.

Abasirikare 266 boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, yasabye abasirikare 266 boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura ku rwego rwo hejuru kandi bagakora akazi kinyamwuga.

Ati “Mugomba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora akazi kanyu kinyamwuga. Abo mugiye gusimbura bakoze akazi neza, mugomba kugera ikirenge mu cyabo ndetse byaba ngombwa mukarenzaho. Mugomba guhesha igihugu cyacu agaciro no kucyubahisha mu ruhando mpuzamahanga mwuzuza inshingano z’akazi mwoherejwemo”.

Yakomeje abibutsa ko bagomba guhora bari maso bitewe n’ibibazo by’umutekano muke bihindagurika mu buryo butunguranye mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro. Sosiyete ya RwandAir yatwaye aba basirikare ku mugoroba wo ku wa Mbere w’iki cyumweru, yahise igarukana abandi basirikare 270 ba Batayo ya 4 bakaba barakiriwe ku kibuga mpuzamahanga k’indege cya Kigali n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 Maj. Gen. Alexis Kagame.

Igikorwa cyo gusimburanya ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro bwa UNMISS cyatangiye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 26 Werurwe, bikaba biteganyijwe ko kizarangira tariki 04 Mata 2018.

Mu guha ikaze abasirikare bavuye mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo, Maj. Gen. Alexis Kagame yabashimiye ko bagarutse mu gihugu amahoro. Yababwiye ko RDF yishimiye uburyo bitwaye mu butumwa bw’amahoro bwa UNMISS bashoje, bakaba babumazemo amezi 12.