Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Abasirikare b’u Rwanda 1000 basoje imyitozo y’amezi 6

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 25-11-2021 saa 18:21:36

Kuri uyu wa Kane  taliki 25 Ugushyingo 2021 mu kigo cy’imyitozo  ya Gisirikare giherereye  i Nasho  mu Karere ka Kirehe “Nasho Basic Military Training Center” hasojwe  imyitozo yari imaze amezi 6 y’abasirikare bagera ku 1000 barimo ba Ofisiye bato n’abandi.

Iyi myitozo yo kurwanira ku butaka “Advanced Infantry Training (AIT)” yashyizweho kugira ngo yongerere ubumenyi abasirikare basanzwe babashe gukora neza imirimo yabo neza.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda “RDF”, Gen Kazura Jean Bosco wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga  w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda “RDF”, Gen Kazura Jean Bosco

Mu butuma yagejeje kuri aba basirikare basoje amahugurwa, Gen Kazura yashimye abasoje amahugurwa kubera  intambwe bagezeho, ubwitange n’imyitwarire myiza .

Yashimye kandi ubuyobozi bw’ikigo cy’amahugurwa harimo n’abigisha bakora amanywa n’ijoro kugira ngo bongere ubushobozi bwabo n’ubuhanga bwabo kugira ngo babe abayobozi n’abasirikare mu nshingano zabo.

Umwe mu basoje amahugurwa akaba ari we witwaye neza, 2nd Lieutenant Rugamba Fred yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzuza inshingano zabo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.