Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Abasirikare ba RDF baravura abasivili muri Kenya ku buntu

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 09-10-2021 saa 18:12:22

Abasirikare 19 b’abaganga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bari muri Kenya mu bikorwa by’Icyumweru cy’ubufatanye bw’Abasivile n’Inzego z’Umutekano zo mu bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (CIMIC), aho batangiye gahunda yo kuvura abaturage bo muri iki gihugu.

Iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 9 Ukwakira, kikazarangira ku ya 13 Ukwakira 2021.

Itsinda ry’abaganga bahuriye mu bikorwa by’iki cyumweru ryatangiye ibikorwa by’ubuvuzi mu bice bitandukanye byo muri Kenya harimo Intara ya Machakos, Kajiado no mu Mujyi wa Nairobi.

Intego nyamukuru y’iki cyumweru cyahariwe ubuvuzi ni iyo gushimangira ubufatanye bw’abasivili n’abasirikare babarizwa mu ngabo z’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Itsinda ry’abasirikare ba RDF riyobowe na Lt Col Vincent Mugisha, ukuriye Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya gisivile (J9). Iryo tsinda rigizwe n’impuguke mu buvuzi butandukanye ririmo gutanga ubuvuzi mu ntara ya Machakos, ku Kigo Nderabuzima cya Muumandu giherereye mu bilometero 85 uvuye mu Mujyi wa Nairobi.

barimo kuvura ku buntu indwara z’abana, iz’abagore, ubuvuzi bw’imbere n’ubuvuzi rusange bw’indwara zitandukanye, ubuvuzi bw’amaso n’ubw’amenyo.

Kugeza ubu itsinda ry’abaganga ba RDF ryavuye abarwayi 90 kuri uyu wa Gatandatu ari na wo munsi wa mbere w’itangira y’ibikorwa by’ubuvuzi burimo guhabwa abasivile muri Kenya.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muumandu Winny Chemutai Too, yagize ati: “Akenshi usanga abantu bahuza abasirikare n’imbunda, ndetse inama ntibakunda kubabona mu bikorwa by’ubuvuzi. Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’umubano mwiza w’abasivile n’abasirikare.

Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bihuza inzego z’umutekano za EAC n’abasivili gikorwa buri mwaka nk’uko bikubiye mu masezerano agenga ubutwererane bw’ibihugu bigize Umuryango mu bya Gisirikare.

Ni ku nshuro ya gatatu iki cyumweru gikozwe, icya mbere cyakorewe muri Uganda mu mwaka wa 2018, igikurikiyeho kibera mu Rwanda mu 2019.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.