Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Abasirikare 19 ba RDF bavuye abaturage 1,129 muri Kenya

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 13-10-2021 saa 21:15:22

Abasirikare 19 b’abaganga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bari muri Kenya bavuye abasivili 1,129 mu bikorwa by’Icyumweru cy’ubufatanye bw’Abasivile n’Inzego z’Umutekano zo mu bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (CIMIC) cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 9 kugeza kuri uyu wa Gatatu ku ya 13 Ukwakira 2021.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakiriye abo baturage zinabavurira ku Kigo Nderabuzima cya Muumandu giherereye mu Ntara ya Machakos yo muri Kenya.

Muri icyo cyumweru cyasojwe uyu munsi, itsinda ry’abaganga ba RDF ryatanze ubuvuzi ku ndwara z’abana, iz’abagore, ubuvuzi bw’imbere n’ubuvuzi rusange bw’indwara zitandukanye, ubuvuzi bw’amaso n’ubw’amenyo.

Ubwo yasuraga ibyo bikorwa by’ubuvuzi ku Kigo Nderabuzima cya Muumandu ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya Dr Richard Masozera, yavuze ko ubufatanye bw’Ingabo za Kenya (KDF) na RDF bwerekanye umwuka wo kwishyira hamwe kwa EAC.

Maj Gen S O Radina, Umuyobozi Mukuru wa KDF uyobora abashinzwe umutekano w’umupaka, na we yasuye aharimo gutangirwa serivisi z’ubuvuzi ku kigo Nderabuzima cya Muumandu, ashimira Ingabo z’u Rwanda ibikorwa by’indashyikirwa zakoze.

Yanashimangiye ko abaturage bo muri kenya bungukiye ku bunararibonye mu buvuzi bw’abahanga baje baturutse mu Rwanda.

Ati: “Iyo ubufatanye ari bwiza abaturage bacu ni bo babyungukiramo”.

Col R Kiptoo, the Chair of EAC Defence Liaison Officers said the EAC secretariat was happy with the work done by respective EAC Armed Forces Contingents and was convinced that the activities contributed a lot in deepening and widening the cooperation between EAC member states.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Gisirikare muri EAC Col R Kiptoo, yavuze ko ubunyamabanga bwa EAC bwishimiye imirimo yakozwe muri ibi bikorwa by’ubufatanye bw’Ingabo z’ibihugu bigize uyu Muryango kuko byagize uruhare mu kwagura umubano w’ibihugu no gushimangira ubufatanye bwa Polisi n’abasivili.

Yakomeje avuga ko abarwayi bahawe ubwo buvuzi banyuzwe cyane na serivisi zizira amakemwa bahawe na RDF.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.