Abashumba ba ADEPR basabwe kutaryanisha Abanyarwanda nko muri 1994

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 15-04-2019 saa 11:00:12
Guverineri Munyantwari ashira indabyo ku rwibutso rwa Komine Rouge

Guverineri w’Intara y’Iburangerazuba, Munyantwari Alphonse, yasabye ko umutego abanyamadini bamwe baguyemo bakijandika muri Jenoside bawugendera kure.

Yabasabye gukura amasomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakirinda kuryanisha Abanyarwanda nk’uko bamwe mu banyamadini babikoze, baharanira kubaka u Rwanda.

Munyantwari yagarutse kuri ubu butumwa ubwo yufatanyaga n’abayoboke b’Itorero ADEPR mu muhango wo Kwibuka abatutsi bazize jenoside muri Mata 1994 mu Karere ka Rubavu.

Yagarutse kuri imwe mu myifatire ikwiye kuba iranga abayobozi b’amatorero n’abayoboke ba nyabo ndetse bakaba n’Abanyarwanda bacengewe na gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Avuga ko biteye ishavu kuba bamwe mu bari abapasitoro barakoze Jenoside bakica abayoboke babo ndetse n’abakirisito bakicana kandi bari barakiriye agakiza.

Agira ati: ’Turashimira amadini n’amatorero by’umwiharimko ADEPR yibutse abatutsi bazize jenoside uyu munsi kuba bibutse bifite icyo bifuze muri rwa rugendo twatangiye kandi tugeze kure,turabashimira kuri gahunda batugejejeho zitandukanye zituma abakirisito babo bakomeza gukura mu kwemera no mu Bunyarwanda baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Mu by’ukuri bari bafite abayoboke bishe abayoboke bagenzi babo n’abapasiteri bijanditse muri jenoside. Byonyine kubona umwigisha wawe agushyizeho umupanga agutema ni ikibazo ariko kugira ngo ibyabaye bizatongera kubaho ukundi basabwa bose kumenya aho byapfiriye bagakemura ikibazo. Turabasaba ko mu nyigisho zabo bakomeza gushiramo gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge babanisha abakirisitu ari bo banyarwanda.”

Ubuyobozi bwa ADEPR bwemeje ko ingamba bwafashe zitandukanye zikomeje kugenda zitanga umusaruro kandi biyemeje kujya bibuka buri munsi no kwereka abayoboke babo ibyiza byo kwibuka no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, kandi ngo bashyizeho n’uburyo bwo kwatura ubabariwe n’Imana akababarirwa n’ubuyobozi bwiza butanga umuntu uvugisha ukuri.

Umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda Karuranga Ephrem, avuga ko ingamba zigamije kurwanya ingengabitekerezo bafashe harimo kwifashishije gahunda z’ivugabutumwa mu isanamitima, ubumwe n’ubwigunge cyane ko ngo nyuma ya Jenoside hatari ho uburyo bwo gusana imitima kandi bitari byoroshye ko umukirisito warokotse kwiyakira n’ibyamubayeho.

Yungamo ko mu ngamba bafashe yemeje ko ijyanye n’isanamitima igenda itanga umusaruro, ikindi avuga harimo ko bafashe na gahunda zo kwandika amazina y’abakirisito bazize Jenoside ahari urusengero hose gusa ngo baracyahura n’imbogamizi zo kumenya amazina amwe n’amwe bikaba biri mu bikoma mu nkokora gahunda yabo.

Agira ati: “Hari amazina menshi tubura ugasanga turibuka umuryango urimo amazina atazwi, aha turasaba ko abafite amakuru bayaduha kuko byadufasha. Ibindi bikorwa dukora harimo kuremera abacitse ku icumu no kubitaho kandi bikorerwa mu Rwanda hose kandi buri mwaka birakorwa kandi neza, ari naho mpera nsaba buri mukirisitu wese kubigira ibye.”

Ubuyobozi bw’itorero ADEPR bukaba bwemeza ko buzakomeza ibikorwa byo kwibuka buri mwaka no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverineri Munyantwari ashira indabyo ku rwibutso rwa Komine Rouge

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.