Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abashoramari bo mu bihugu 20 beretswe aho bashora imari mu Rwanda

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 23-05-2019 saa 13:13:10
Minisitiri Gatete Claver. Ifoto/Ububiko

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, yagaragarije abashoramari mu rwego rw’ingufu, ubwubatsi n’ubwikorezi byinshi u Rwanda rubategerejeho mu kubaka igihugu kugira ngo kigere ku ntego zitandukanye kihaye muri gahunda y’imyaka irindwi iri imbere mu nzira y’iterambere. Aba bashoramari bakomoka mu bihugu 20 binyuranye.

Yabibagaragarije ubwo yafunguraga imurikabikorwa Nyafurika ry’ibijyanye n’ubwubatsi n’ingufu riri kubera i Kigali, ku nshuro ya kabiri, ryahuje ibihugu 20 bitandukanye birimo ibyo ku mugabane w’Asia n’u Burayi n’abo mu Rwanda.

Amb. Gatete yababwiye ko yabonye ikoranabuhanga riri mu bwubatsi bw’inzu, ingufu, amazi no mu bindi byinshi kandi u Rwanda ari igihugu kihuta cyane cyane mu bwubatsi.

Ati “Mu musaruro mbumbe wa buri mwaka, ubwubatsi bwihariye ikigero kirenga 10%, kandi kugira ngo dukomeze gutyo dukeneye bidasubirwaho ikoranabuhanga, abafatanyabikorwa n’inshuti nshya kugira ngo tubashe kwagura urwo rwego kandi ku giciro gito. Mu rwego rw’ubwubatsi bw’inzu turacyabura inzu zirenga ibihumbi 300 kugeza mu 2032 nk’uko byagaragaye mu 2017; bisobanuye ko kugeza ubu dukeneye inzu nyinshi kuruta uko bisanzwe.”

Yabahishuriye ko u Rwanda rutari kubaka ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali gusa, ahubwo no mu yindi migi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali.

Ati “Bisobanuye ko guteza imbere imigi, kugeza ubu biri kuri 20%, biteganyijwe kuba biri kuri 35% mu mwaka wa 2024. Ni ukuvuga ko hari akazi kenshi kuri twe kugira ngo tubabone, tumenye ko twubatse ibintu byinshi. Kandi kugira ngo dukore ibyo dukeneye, ikoranabuhanga ryanyu; dukenye ubufatanye bwanyu, ni nayo mpamvu uruhare rw’urwego rw’abikorera ari ingenzi cyane.”

Mu rwego rw’ingufu, Amb. Gatete yabwiye abo bashoramari ko Leta yihaye intego yo uha umuriro w’amashanyarazi Abanyarwanda bose, inzego za Leta zose, ibigo by’ubuzima, ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindo byose 100% kugeza mu mwaka wa 2024.

Ati “Kandi kugira ngo bigerweho dukeneye ibikoresho byiza nk’ibyo nabonye hano, dukeneye ikoranabuhanga, dukeneye gushyira sisiteme zacu ku rwego rutuma zitanga serivisi nziza kandi rituma umuriro uhoraho umuntu wese hano mu Rwanda akomera amashyi, iyo ni yo ntego yacu.

Ni kimwe n’amazi, turashaka kugera ku 100% mu guha amazi abaturage bose kugeza mu 2024, kandi ni intego yo guhuza umujyi wa Kigali n’indi migi ndetse n’ibyaro kugeza ubu bikeneye amazi menshi n’isukura.”

Mu rwego rw’ubwikorezi, Amb. Gatete yababwiye ko hakenewe byinshi kuko imihanda iri kwagurwa mu Rwanda nk’uko u Rwanda kugeza ubu ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite inzira nziza z’ubwikorezi, inyuma ya Namibia na Afurika y’Epfo.

Minisitiri ushinzwe ubwubatsi muri Angola, Manuel Tavarez, yavuze ko mu 2002 nabo bagerageje kubaka igihugu nyuma y’intambara zagishegeshe, binyuze mu mishinga myinshi. Yahamagariye abikorera mu nzego zose gushora imari mu gihugu ke, ashimira kandi intera u Rwanda rugezeho mu kwiyubaka.

Bamwe mu baje kumurika ibyo bakora, babwiye Imvaho Nshya ko icya mbere baje gushaka abakorera mu Rwanda bazajya bagura ibikoresho byabo bikaza ku isoko ryo mu Rwanda, kandi basanze hari isoko kuruta byinshi mu bihugu bakoreramo muri Afurika.

Minisitiri Gatete Claver. Ifoto/Ububiko

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.