Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abashoramari b’Abahinde baje guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi

Ku ya 22-06-2019 saa 16:31:05
Umwe mu baganga ba WIWO akoresha imwe mu mashini zikomeye z'ibi bitaro

Mu gihe Abanyarwanda bajya kwivuriza mu Buhinde bakomeza kwiyongera, abashoramari b’Abahinde batangije ibitaro i Kigali, aho bemeza ko bifite ikoranabuhanga rihambaye.

Ibyo bitaro byafunguye mu mwaka wa 2017 biherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, ubuyobozi bwabyo buvuga ko bitanga ubuvuzi Abanyarwanda bajya gushakira mu Buhinde.

WIWO Specialized Hospital yihaye intego yo gutanga ubuvuzi busobanutse kandi buhendutse ku Banyarwanda bose, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ibyo bitaro.

U Buhinde ni kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bifite ubuvuzi bwateye imbere; kandi ni kimwe mu bihugu byakira Abanyarwanda benshi bajya kubyivurizamo iyo ibitaro byo mu Rwanda byabananiwe, bikaba ngombwa ko bajya kwivuriza mu mahanga.

WIWO Specialized Hospital ivuga ko yaje gutura Abanyarwanda umuzigo wo gukora ingendo ndende bajya kwivuriza hanze mu gihe bashobora kubona ubuvuzi bakeneye mu Rwanda, cyane ko kwivuriza hanze binahenze.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri ibi bitaro, Ragavendran Rao, yabwiye Imvaho Nshya ati, “Tuzanye serivisi z’ubuvuzi zigezweho zikoresheje ikoranabuhanga rikomeye, tugamije gufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi bwiza kandi bose.”

Ibi bitaro bifite serivisi zo gupima abarwayi ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze, kubaganiriza no kubasura mu byaro batuyemo mu Rwanda, aho abaganga b’inzobere bafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga, bene ibitaro bahisemo gufungura ishami mu Rwanda kuko ari kimwe mu bihugu bigaragaza ko bishishikajwe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babyo.

Abashinzwe guteza imbere ibitaro bya WIWO Specialized Hospital n’ibikorwa byayo bafite ubunararibonye bw’imyaka 20 mu buvuzi, bakaba bayobowe na Dr Karthik Gopal (Group Medical Director) ufite ubunararibonye bw’imyaka 20 mu kuvura, aho batanga serivizi z’ubuvuzi mu bice bitandukanye ku Isi, bakaba bamaze imyaka 2 bakorera mu Rwanda.

Ishami ry’u Rwanda ry’ibi bitaro rifite abaganga 14 n’inzobere 7 zo ku rwego mpuzamahanga, bakaba bayobowe na Dr Kayibanda Emmanuel umenyerewe mu kubaga abarwayi (surgery), aho aba baganga batanga serivisi z’ubuvuzi rusange, ubuvuzi bw’abakuze, kubaga, indwara z’abagore, indwara z’abana, kuvura amenyo n’indwara z’uruhu.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko mu gihe gito kiri imbere bazatangira no kuvura no kubaga indwara zo mu matwi, mu mazuru no mu muhogo.

Ibizamini by’abarwayi bisuzumirwa muri laboratwari igezweho itanga serivisi zo gusuzuma amaraso n’ibindi. Ragavendran asobanura ko laboratwari ya WIWO ifite ikoranabuhanga riyifasha gupima icyarimwe abarwayi 28 ibizamini 30 bitandukanye buri umwe, ibisubizo bikaboneka mu minota 30 gusa.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwabwiye Imvaho Nshya ko kuba baje gukorera mu Rwanda biri mu rwego rwo gufasha u Rwanda mu rugamba rwo guteza imbere ubuvuzi ku buryo abajyaga kwivuriza mu Buhinde bajya bavurirwa i Kigali.

Ragavendran ati, “Kuki wakwishyura akayabo kuri tike z’indege kandi serivizi ukeneye wazibona na hano, ndetse ku giciro gito?”

Ibi bitaro bikorera mu Mujyi wa Kigali gusa ariko bifite gahunda yo gufungura ishami muri buri karere mu Rwanda.

Umwe mu baganga ba WIWO akoresha imwe mu mashini zikomeye z’ibi bitaro

Umwanditsi:

Ubwanditsi

One Comment on “Abashoramari b’Abahinde baje guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.