Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abashoramari ba Westerwelle batanga ikizere ku bukungu bw’igihugu– Munyeshyaka

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya Oct 4, 2018

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent asanga abashoramari bo mu Budage bafite Fondasiyo Westwerwelle hari ikizere cyuko bazagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu no kugabanya ibyoherezwa mu mahanga, cyane ko n’umubano w’u Rwanda n’Intara ya Rhenani Palatinat yo mu Budage umaze igihe kinini.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent iburyo atangiza inzu y’amahugurwa Westrwelle, Madamu Malu uyobora intara ya Rhenani Palatinat ibumoso ari kumwe na Mronzi Michael naho iburyo ni Thomas Wessel

Ibyo Minisitiri w’Ubucuruzi  n’Inganda yabivugiye i Kigali tariki 2 Ukwakira 2018,  mu butumwa yahaye abashoramari bo mu Budage bari bayobowe na Perezida w’Intara ya Rhenani Palatinat, Malu Dreyer, mu gikorwa cyo  gutangiza  ku mugaragaro umushinga ujyanye n’ikigo cy’amahugurwa  “Westerwelle Startup Haus” cyatangijwe n’abashoramari bo mu Budage, aho ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda  bakiri bato bahabwa ubumenyi burebana n’uburyo bwo gucunga imishinga yabo mito n’iciriritse, bakigishwa n’ikoranabuhanga, bakunguka n’ubumenyi butuma abikorera  bagira impano yo guteza imbere ibyo bakora,  kumenya  gutegura imishinga myiza yatuma  babona inguzanyo mu bigo by’imari, n’ibindi.

Nyuma yo gutangiza uwo mushinga w’Abadage afatanyije na Perezida w’Intara ya Rhenani Palatinat Malu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko  nyuma y’umubano mwiza wa Rhenani n’u Rwanda,  no kuba uwo mushinga  utangijwe mu Rwanda, bifite akamaro gakomeye, cyane ko bigiye  korohereza no guteza imbere imikoranire mu rwego rw’ubucuruzi bw’impande zombi.

Ati “Ishoramari rya westerwelle hari ikizere yuko bizatanga umusanzu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, kandi  ni umushinga uri muri gahunda ya Leta yo gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse biganisha ku kwihangira imirimo, bizazamura ubukungu bwacu,  biteze imbere n’ibyo u Rwanda rwohereza hanze. Rero kuba Abadage batangije uyu mushinga mu Rwanda ni amahirwe akomeye.’’

Avugana n’itangazamakuru, Umuyobozi mukuru wa “Westerwelle Start up Haus” Martin Biesel, yavuze ko kuba barahisemo kuza gushora imari yabo mu gihugu ari uko ubuyobozi bw’u Rwanda buza ku isonga mu bihugu by’Afurika mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu  binyuze mu gushyigikira ba rwimezamirimo bari mu nzego z’abikorera no kubafasha guhanga imirimo.

Ati Twahisemo kuza gukorera mu Rwanda kubera ikizere ubuyobozi buha abashoramari, kandi  abarimu bacu bava muri  Afurika y’Epfo n’u Budage bazakora ibishoboka mu guha abikorera b’Abanyarwanda ubumenyi bugezweho buzatuma ba nyir’imishinga mito n’iciriritse batera iyindi ntambwe mu mikorere yabo yo guteza imbere imishinga batangiye.”      

Laure Iyaga, umwe mu banyarwanda  barimo guhabwa amasomo avuga ko kuva batangiye kwigishwa n’impuguke z’Abadage hari ubumenyi amaze kunguka burebana no konoza ibyo akora,  asaba  n’abandi bagenzi be bari mu rwego rw’abikorera guharanira kubona ubwo bumenyi bwabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo bakora.

U Rwanda ni igihugu cya kabiri muri Afurika u Budage butangijemo inzu y’amahugurwa afasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato,   habanje  igihugu cya Tunisia.  Mu Rwanda hamaze kwigishwa abasaga 120.