Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abashoferi b’amakamyo baganirijwe kuri “Gerayo Amahoro”

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 21-05-2019 saa 17:13:15
CP Rumanzi (uhagaze imbere) aganiriza abashoferi b'amakamyo bakorera MAGERWA, ku kamaro ko kwirinda ibitera impanuka zo mu muhanda (Foto Gisubizo G.)

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na koperative y’abashora imari mu bwikorezi hamwe n’abashoferi batwara amakamyo, kuwa Mbere 20 Gicurasi 2019 bahuriye mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurushaho kwirinda impanuka zo mu mihanda.

Ubwo bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro”, nkuko byatangajwe CP Rumanzi George ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, bwakorewe muri MAGERWA, Ikigo cy’ububiko bw’ibyinjira mu gihugu kiri mu karere ka Kicukiro na Rugende ho mu karere ka Gasabo. Ubu bukangurambaga ngo buzamara igihe k’ibyumweru 52.

Ubwo yari muri MAGERWA, CP Rumanzi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’Igihugu yatangaje ko intego y’ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” ari ukwirinda impanuka zo muhanda ku batwara ibinyabiziga, cyane cyane abatwara amakamyo.

Yagize ati “Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu mashuri, none uyu munsi bukomereje mu bashoferi batwara amakamyo hagamijwe kwibutsa abakora muri uru rwego rw’ubwikorezi kubahiriza amategeko y’umuhanda ku bwo kubungabunga ubuzima bw’abantu n’ibicuruzwa by’abashoramari baba batwaye.”

CP Rumanzi mu ijambo rye, yibukije abashoferi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bari biganjemo abava mu bihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda, ko bagomba kwitwararika ubuzima bwabo n’ubw’abantu bakoresha umuhanda iyo batwaye amakamyo, ariko anabasaba kugira uruhare mu kugabanya igihombo ku bashoramari baba bikorereye ibicuruzwa.

CP Rumanzi akomeza agira ati “Icya mbere kibafasha kwirinda impanuka ni ukwiha agaciro mwebwe ubwanyu, no kwitwararika amategeko agenga abatwara ibinyabiziga mu muhanda. Niba utwaye imodoka, ugomba kwirinda kugenda uvugira kuri terefone. Ugomba kwirinda gutwara imodoka kandi wumva ufite umunaniro mwinshi, cyangwa wumva utangiye guhunyiza. Iyo bimeze bityo, uhagarika imodoka ahabugenewe ukaruhuka. Noneho ukaba wakomeza urugendo wumva waruhutse bihagije.” Yasabye abashoferi kwirinda kunywa ibiyobyabwenge no gutwara imodoka basinze.

Murangira Fazili wavuze mu izina ry’abashoferi b’amakamyo bibumbiye muri koperative COCTRAMAVK, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuri icyo gikorwa cy’ubukangurambaga yateguye ku nyungu z’abanyamuryango babo no ku nyungu z’abashoramari ba nyiri amakamyo babahaye akazi.

Ati “Nyakubahwa CP Rumanzi, twishimiye cyane iyi kampanye ya ‘Gerayo amahoro’ mwateguye, ariko twishimiye by’umwihariko ko mwayidusangishije aho dukorera hano muri MAGERWA”.

CP Rumanzi (uhagaze imbere) aganiriza abashoferi b’amakamyo bakorera MAGERWA, ku kamaro ko kwirinda ibitera impanuka zo mu muhanda (Foto Gisubizo G.)

Murangira yagarutse ku bashoferi bagenzi be, abasaba kwitwararika amategeko y’umuhanda, kwirinda umuvuduko ukabije, anabingingira gukora ibishoboka byose bakirinda ibibarangaza bituma habaho impanuka zihitana ubuzima bwabo kandi zigahombya abashoramari ba nyiri amakamyo n’ibicuruzwa baba babikorereye.

Ndaru Abdoul, umuyobozi wa koperative ATR y’abashoramari bakora ubwikorezi mu Rwanda, na we yashimiye Polisi y’u Rwanda kuri kampanye bateguye ikangurira abashoferi b’amakamyo yabo kwirinda ibibateza impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati “Iyo ikamyo ikoze impanuka biduteza igihombo gikomeye kabone nubwo tuba dufite ubwishingizi. Imodoka ubwayo irangirika, n’ibicuruzwa yari itwaye bikibwa ugasigara wishyura bene byo kandi wenda byatewe n’uburangare bw’umushoferi”.

Ubu bukangurambaga ngo buzafasha cyane abashora imari mu bwikorezi niburamuka butanze umusaruro mwiza, kurusha abandi bose kuko ari bo bafite imigabane muri urwo rwego rw’ubwikorezi.

Abayobozi ba Polisi bari muri uwo muhango bateze amatwi ibibazo abashoferi b’amakamyo bahura nabyo mu mihanda bakoreramo. CP Rumanzi yabijeje ko ku kibazo kijyanye n’abajura burira amakamyo ahantu haterera nko mu misozi ya za Buranga n’ahandi, ngo bagiye kugishakira umuti ku buryo mu gihe gito bazabona impinduka nziza.

Yasabye abashoferi b’abanyamahanga bamenyereye gutwarira imodokari mu kaboko k’ibumoso, kwitwararika gutwarira iburyo bakigera kuri gasutamo zo mu Rwanda kugira ngo birinde impanuka.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.