Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Abashinzwe uburezi mu mirenge bahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 05-12-2018 saa 19:30:11
Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc, Dr. Munyakazi Isaac, uwa 3 uvuye iburyo, n'abandi bayobozi, bari kumwe n'abashyikirijwe ibikoresho by'ikoranabuhanga (Foto MINEDUC)

Abashinzwe uburezi mu mirenge bashyikirijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizabafasha kugira murandasi yihuse mu kazi, iki gikorwa cyahereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Bahawe mudasobwa n’ibikoresho bifasha kubona interineti birimo imigozi na modemu.

u muhango wo guhabwa ibi bikoresho wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, bibukijwe akamaro ko kugira interineti mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “Ibi bikoresho muhawe bizafasha kugera kuri murandasi no gutanga raporo y’imibare y’abanyeshuri, ibyahindutse, gukurikirana no kugenzura ibikorwa by’uburezi mu mirenge yanyu.”

Yababwiye ko by’umwihariko raporo bakeneweho ari ijyanye n’imibare y’abanyeshuri, amakuru ajyanye n’uburezi no kugaragaza uko imirimo igenda umunsi ku wundi.

Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc, Dr. Munyakazi Isaac, uwa 3 uvuye iburyo, n’abandi bayobozi, bari kumwe n’abashyikirijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga (Foto MINEDUC)

Dr. Munyakazi yabasabye kandi kujya bagenzura imibare y’abanyeshuri, abarezi bitabira umurimo, kumenya neza niba amabwiriza n’amategeko agenga uburezi yubahirizwa, kumenya niba gahunda y’ibikorwa yubahirizwa n’abarezi.

Yabasabye kandi gukorana cyane n’abayobozi b’uburezi mu turere no kubagezaho izo raporo zose kugira ngo na bo bazigeze aho zigomba kugera.

Dr. Munyakazi yabasabye na none gukurikirana ibijyanye n’ireme ry’uburezi mu mashuri mu byiciro byose, abibutsa ko bagomba gukurikirana ishyirwa mu myanya ry’abarezi n’itangwa ry’akazi no gukurikiranira hafi ubumenyi bw’abayobozi b’amashuri ari mu murenge.

Abayobozi b’uburezi mu mirenge bavuga ko bagiye koroherwa cyane n’akazi bashinzwe kuko bazajya bakoresha interineti mu gutanga raporo z’akazi, mu kwakira raporo zituruka mu bigo by’amashuri no guhanahana amakuru mu nzego zose z’uburezi.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga byatanzwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), bikazahabwa abayobozi b’uburezi mu mirenge yose igize igihugu n’abayobozi b’uburezi mu turere twose.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.