Abashinjacyaha bafunze abantu nta mpamvu zikomeye bagiye guhanwa

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 06-11-2019 saa 15:16:01
Mutangana Jean Bosco

Abakozi bose b’Urwego rw’Ubushinjacyaha basaga 400 bahuriye mu nteko rusange ngarukamwaka, aho Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco avuga ko ari umwanya mwiza wo kureba ibyagezweho muri uyu mwaka, no kwinenga aho bitagenze neza, amadosiye 40 yagaragayemo amakosa abashinjacyaha bayakurikiranye bakaba bagomba guhanwa.

Iyi nteko rusange yateraniye i Kigali kuri uyu wa Gatatu, abo bashinjacyaha bakurikiranye dosiye 40 z’abantu bafunzwe binyuranyije n’amategeko, Mutangana avuga ko bagomba kugawa no guhanwa kuko barengereye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mutangana avuga ko mu nama nk’iyi ihuza abakozi b’urwego ayobora ari ho bagomba guha umwanya abashinjacyaha nk’abo batitwaye neza bakihana kuko baba bararenze ku mategeko bitwaje ububasha bafite, mu gihe ari bo bakabaye bubahiriza uburenganzira bw’abaregwa bwo kubafunga bubahirije ibyo amategeko ateganya.

Akomeza agira ati “Mu nteko rusange nk’iyi ni ho tureba ibyakozwe, no kwisuzuma, no kwinenga aho biba bitaragenze neza. Nta we ugomba gufunga umuntu adafite impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha akurikiranyweho. Uyu munsi abashinjacyaha nk’abo turabagaraza kugira ngo Abanyarwanda bamenye ko ubushinjacyaha ari urwego rugomba kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko agenga ifunga.”

Mutangana yongeyeho ko abashinjacyaha bagomba gushishoza mu byemezo bafata, rero abakoze amakosa yo kutubahiriza uburenganzira bw’abaregwa mu gihe k’ifunga bagomba guhanwa.

Ati “Nta mushinjacyaha ufite uburenganzira bwo gufunga yitwaje ububasha ahabwa n’amategeko, abo turabihanangirije kandi bagomba gufatirwa ingamba  kuko muri iyi nama barashyirwa ahagaragara bihane.”

Ku rundi ruhande ariko Mutangana yavuze ko hari akazi keza kakozwe n’abashinjacyaha bo ku nzego zose guhera ku z’ibanze kuzamura, kuko iyo witegereje imibare y’ikigero ubushinjacyaha butsindiraho imanza cyakomeje kuzamuka biturutse ku mpamvu zitandukanye nk’abiyongereye ubumenyi n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutabera akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha, Bisingye Johnston, ku birebana n’icyo kibazo yasobanuye ko abashinjacyaha nk’abo bafunze abantu bitwaje ububasha bafite ari ukurengera, anenga  abashinjacyaha nk’abo baba bafashe ibyemezo ntacyo bashingiyeho gifatika.

Ati “Abakozi nk’abo b’Urwego rw’Ubushinjacyaha ubusanzwe bagomba gukora ibiri mu murongo w’itegeko, iyo bitabaye ibyo biba ngombwa ko hari igihe bafatirwa ibyemezo mu Nama Nkuru y’Ubushinjacyaha.”

Atangiza iyo nteko rusange ngarukamwaka, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, yibukije abo bashinjacyaha urutonde rwa bimwe mu byaha bagomba gushyiramo imbaraga byugarije umuryango nyarwanda, ibyo birimo ihohoterwa ry’abana, icuruzwa ry’abantu, gufata ku ngufu,  ibyaha byo gutunda no kugurisha ibiyobwabwenge, ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi, asaba inzego z’ubushinjacyaha, abagenzacyaha ndetse n’abacamanza  guha uburemere ibyo byaha bikwiye ahanini mu gihe k’ifatwa ry’ibyemezo mu gihe ibimenyetso kuri ibyo byaha byamaze kugaragara.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yasabye abashinjacyaha gucukumbura ibimenyetso mu gihe bafata ibyemezo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu IGP Dan Munyuza, Col. Jeannot Ruhunga uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacuaha RIB, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, n’abandi bayobozi mu nzego zishinzwe umutekano, ni bamwe mu bitabiriye iyo nteko rusange ngarukamwaka yahuje abakozi bose b’Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.