Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abashinjacyaha ba CPI bajuririye irekurwa rya Gbagbo

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 17-01-2019 saa 08:54:05
Laurent Gbagbo

Abashinjacyaha b’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) batangaje ko bazajuririra ikemezo cy’abacamanza bafashe cyo kurekura Laurent Gbagbo wari Perezida wa Cote d’Ivoire.

Bavuze ko bazajuririra n’irekurwa rya Charles Blé Goude wayoboraga urubyiruko rw’ishyaka FPI rya Gbagbo ryari ku butegetsi mu 2010.

Abacamanza bafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo Gbagbo na Goudé ku wa Kabiri tariki 15 Mutarama 2019, ngo bongeye guhagarara kuri icyo kemezo mu rubanza rwabaye ejo ku wa Gatatu ubwo Abashinjacyaha b’Urukiko CPI basabaga ko bariya bagabo bombi batarekurwa.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kiti, « Abacamanza basobanuriye abari mu rukiko ko nta bimenyetso by’ukuri ubushinacyaha bwerekanye byashingirwaho kugira ngo abaregwa bakomeze gufungwa ».

Aashinjacyaha bakomeje gusaba ko Gbagbo na Goudé batarekurwa, banavuga ko bahisemo kujuririra icyo kemezo mu kicaro kirimo abacamanza batari abo banzuye ko abaregwa bahita barekurwa.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byatangaje ko ku wa Gatatu byiboneye dosiye yashyizweho umukono n’Abashinjacyaha ba Cour Pénale Internationale (CPI) nyuma y’urubanza ko bazajuririra uwo mwanzuro kuko ngo batinya ko Laurent Gbagbo na Charles Blé Goudé baramutse bafunguwe by’agateganyo batakongera kuboneka igihe cyose Urukiko rwabakenera.

Ababuranira Gbagbo na Charles Blé ngo batangajwe n’uko impamvu yatanzwe n’Abashinjacyaha ba CPI batambamira irekurwa ry’agateganyo ry’abakiliya babo zidafatika na busa.

Umwe ati « Nonese abaregwa baburirahe kandi baba bacumbikiwe na kimwe mu bihugu by’ibinyamuryango by’urukiko rubaburanisha? Bagombye kugira izo mpungenge ari uko Laurent na Charles bajyanwa mu gihugu cyabo cya Cote d’Ivoire. »

Aba bagabo bombi bararegwa ibyaha by’ubwicanyi bwabaye nyuma y’amatora ya Perezida yabaye hagati yo mu 2010-2011.

Barashinjwa ko ngo batagize uruhare mu kuburizamo ubwo bwicanyi bwakozwe n’ingabo z’igihugu bayoboraga ariko bo bahakana ibyaha byose baregwa, bakavuga ko ari abere.

Laurent Gbagbo

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.