Abashinga ibitangazamakuru basabwe kunoza igenamigambi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 23-01-2019 saa 08:25:51
Bamwe mu banyamakuru barimo guhugurwa gukora igenamigambi mu itangazamakuru bagaragaje ko bikwiye gushyira ingufu mu kubaka umwuga ubyara inyungu (Foto Samuel M)

Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yasabye aabshinga ibitangazamakuru kunoza igenamigambi ryabo rikaba iry’igihe kirekire.

MHC ivuga ko ibyo byatuma igitangazamakuru gitera imbere ku buryo n’ushaka kugitera inkunga yabona intumbero ifatika ihari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, yabivuze nyuma yo gutangiza amahugurwa agenewe abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda byiganjemo ibikiri bishya.

Yagaragaje ko inshuro nyinshi ubushakashatsi bwerekanye ko ikijyanye n’igenamigambi ari ikibazo ku bashinga ibitangazamakuru.

Yagize ati: “Ubushakashatsi twakoze nk’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, bwagaragaje ko abenshi batangiza ibitangazamakuru badafite igenamigambi (business plan); icyo ni ikibazo gikomeye. Nta bwo watangiza umushinga ushaka kunguka, ushaka ko uzawuteza imbere ukakungukira n’abo ukoresha na bo ukabungukira ndetse n’igihugu kikabigiramo uruhare udafite igenamigambi ry’igihe kirekire.

Ubwo hakorwaga ubushakashatsi mu 2017, umubare watugaragarizaga ko abadafite iryo genamigambi ry’igihe kirekire bageraga kuri 67%, wareba abakoze ubushakashatsi ku isoko ufite igitangazamakuru agiye kujyaho, uburyo isoko rimeze, uko azapigana n’abandi, uburyo azunguka, uburyo azagerageza gukora ibitandukanye n’abandi abageraga kuri 51% ni bo bari bafite icyo kerekezo.”

Yakomeje agira ati: “Urumva rero ko gukora itangazamakuru ugamije kunguka, kuzacuruza no gutera intambwe muri urwo ruhando abandi binjiyemo udafite ikerekezo wihaye, utarakoze ubushakashatsi bw’ibyo ugiye gukoramo, kugira ngo uzunguke bizakugora.”

Peacemaker Mbungiramihigo yakomeje avuga ko nk’uko gahunda ya Leta ikangurira abantu bose kwishyira hamwe, no mu mwuga w’itangazamakuru utasigajwe inyuma, ahubwo bahora babishishikariza abafite ibitangazamakuru.

Ati: “Umufatanyabikorwa, kugira ngo umushyire mu mushinga uri umuntu ku giti cyawe biragorana ariko iyo muri benshi, mwishyize hamwe, mukagaragaza uko buri gitangazamakuru giteye, mukagaragaza umushinga wanyu, sitati ibagenga, ikerekezo mufite, icyo gihe kubafasha biroroha kuko baba bizeye ko ikemezo cyafatwa cyashingiwe ku bwumvikane bw’abantu benshi.”

Bamwe mu banyamakuru bafite ibitangazamakuru bimaze igihe kitari kinini ku isoko ry’itangazamakuru, bahamya ko hari abashinga ibitangazamakuru badafite intumbero igaragara bikaba intandaro yo kubura aho bahera bashaka abaterankunga.

Munyentwari Jerome uyobora urubuga rw’amakuru rwa The Profile yagize ati: “Isi turimo ni iy’ubucuruzi kandi bukorwa n’abantu bafashe umwanya bagapanga, bakagira imigambi, kugira ngo nibura n’abo bakeneye gukorana na bo babone ko ba bantu bazanye igitekerezo cyo gukorana bo ubwabo bafite mu mutwe, batekereje kure hashoboka mu gihe kirekire atari igihe gito.

Abaduhugura batugaragarije amakosa ahanini aterwa n’abanyamakuru ubwabo cyangwa abashinga ibitangazamakuru, aho dutangira gukora ibinyamakuru twitwa ko dutangiye kuba ba rwiyemezamirimo ariko tutakoze igenamigambi ku bikorwa tugiye gukora.”

Munyentwari yagaragaje ko usanga hari ujya gushinga igitangazamakuru akabikora arebeye ku bya mugenzi we (copy) kugira ngo ubone uko wuzuza bya byangombwa bisabwa mu nzego zinyuranye ariko mu by’ukuri atabihagazeho ari ukubikora gusa.

Bamwe mu banyamakuru barimo guhugurwa gukora igenamigambi mu itangazamakuru bagaragaje ko bikwiye gushyira ingufu mu kubaka umwuga ubyara inyungu (Foto Samuel M)

Izindi nkuru wasoma:

Itangazamakuru rishingiye ku ibarurishamibare rigiye gutezwa imbere

Itangazamakuru rifitiwe ikizere – RGB

Miliyoni 115 zakoreshejwe mu gutera inkunga imishinga y’itangazamakuru – RGB

RGB: Ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda bufite amanota 81,3%

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.