Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Abashakashatsi ku buzima barasuzuma intera urwo rwego rugezeho mu Rwanda

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 19, 2018

Abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima n’ubuvuzi bateraniye i Kigali, barebera hamwe aho ubushakashatsi bugeze mu Rwanda, nk’inkingi yifashishwa mu rwego rwo gutanga umurongo ngenderwaho mu kwirinda indwara zitandukanye no gufata ibyemezo bigaruka ku buzima bw’abaturage.

Dr. Musanabaganwa Clarisse, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi mu kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC)

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Musanabaganwa Clarisse, yatangaje ko nko muri icyo kigo bashaka kwagura urwego rw’ubushakashatsi mu gupima imiti mishya hagamijwe kwirinda indwara zitandukanye no gufasha gufata ibyemezo mu rwego rw’ubuzima.

Asobanura ko muri urwo rugendo, mu Rwanda hamaze gukorwa ubushakashatsi 257, burimo ubujyanye no guteza imbere gahunda zitandukanye zijyanye n’ubuzima.

Ati: “Nko kuri malariya, mu kigo RBC harimo gahunda zijyanye no gukumira indwara n’izindi zishinzwe gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abaturage, nko muri izo hari ubushakashatsi bugenda bukorwa aho nk’umuwaka ushize wa 2017, twakoze ubushakashatsi (Malaria Program Review), tureba ngo ese ko malariya ikomeza kwiyongera, ni ikihe kibazo gihari ko ibyo dukora mu kwirinda, ko dukoresha uburyo bwose bwemejwe n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS).

Twasuzumye amakuru yose dufite kuri malariya, tuyakusanya mu nzego zitandukanye tureba ikibazo gihari tugira ngo turebe izindi ngamba zafatwa mu kugabanya malariya mu gihugu. Twabonye ko ibikorwa byose mu kurandura malariya, byakorerwa ku gihe, kuko ahanini kutagerwaho neza biterwa n’imbogamizi zitandukanye ziba zihari rimwe na rimwe nka gahunda zidakorerwa ku gihe”.

Akomeza avuga ko hari n’ubundi bushakashatsi “National Step Survey”, bwakozwe mu 2012 bugamije kureba impamvu zitera ubwiyongere bw’indwara zitandura mu gihugu.

Ati: “Ubwo bushakashatsi nabwo bwabashije gukangura ishami rishinzwe indwara zitandura kumenya aho duhagaze; ese ni izihe mpamvu, ikindi no gutanga ishusho rusange yo kugira ngo hafatwe ingamba nshya, imirongo ngenderwaho kugira ngo twirinde indwara zitandura. Bwagiye butwereka imibare itandukanye, yo gutuma hashyirwaho ingamba z’igenabikorwa mu gukumira izo ndwara mu gihugu”.

Kugeza ubu kandi mu Rwanda hamaze gukorwa ubushakashatsi bw’amagerageza bwihariye mu by’ubuzima “Clinical Trial” 67, bugenda bukorwa mu byiciro bitandukanye bufatanyijwemo n’inganda zikora imiti, ku miti zifite, kugira ngo harebwe uko yakwifashishwa mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Muri bwo harimo nk’ubwakozwe kuri malariya, nko ku muti ukoreshwa mu kuyivura, n’indi yose igenda ikurikiranwa kugira ngo barebe ubushobozi bwayo mu kuvura malariya”.

Dr Musanabaganwa akomeza agira ati “Nko mu myaka ishize, mu Rwanda twashyize hanze impeta ifasha mu gusiramura abagabo “Prepex Project”, ni bumwe mu buryo bwo kugira ngo hagabanywe ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Dr. Nsanzimana Sabin, ushinzwe gahunda yo kurwanya Sida, indwara z’umwijima n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu kigo RBC, yasobanuye ko ubushakashatsi buba bugamije gufungura amaso mbere yo kugira igikorwa kugira ngo kigere ku ntego.

Ati “Ubushakashatsi ni nko gufungura amaso mbere y’uko utera intambwe. Utakoze ubushakashatsi bisa no gutera intambwe utazi neza aho ugana, bukwereka ahari ikibazo, ndetse bunatuma ukoresha amafaranga make mu byo wateganyije”.

Ibigo bitandukanye byaba ibikorera mu Rwanda, ibiturutse hanze bikora ubushakashatsi butandukanye mu rwego rw’ubuzima biteraniye muri iyi nama, birerekana uko ubushakashatsi bwagiye buhindura imibereho ya muntu mu buvuzi no kwerekana amahirwe aruseho yitezwe mu bihe biri imbere mu gihe ubushakashatsi butandukanye buzaba bwageze ku ntego.