Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Abashakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge barasabwa gukorera hamwe no kuzuzanya

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 10, 2018

Abashakashatsi mu bumwe n’ubwiyunge barasabwa gukorera hamwe no kuzuzanya kugira ngo hatagira aho bagonganira ndetse ngo n’ibindi bice bitarakorerwa ubushakashatsi bubashe gukorwa kuko nabwo bukenewe.

Abashakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bitabiriye inama barasabwa gukorana no kuzuzanya (Foto Mugisha B)

Ibi ni ibyagarutsweho na Ndayisaba Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe abashakashatsi banyuranye.

Yagize ati “Mu nshingano za Komisiyo harimo gukora ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge no gukorana n’izindi nzego zifite ibikorwa bifite aho bihurira n’ubumwe n’ubwiyunge. Ni muri urwo rwego NURC yiyemeje guhuza abakora ubushakashatsi bugira aho buhurira n’inshingano zayo, kugira ngo hatagira abagongana bakora ubushakashatsi ku kintu kimwe runaka, mu gihe hari ubundi bushakashatsi butabasha kubona ababukora kandi bukenewe ndetse hakirindwa guhombya igihugu kuko ubushakashatsi buhenda.

Ndayisaba yakomeje avuga ko ubufatanye ari ingenzi mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no guteza imbere umuco w’amahoro mu banyarwanda, abasaba no gukomeza gutanga ibitekerezo, guhuza amakuru no gukorera hamwe mu nzira yo guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu kiganiro cyatanzwe na  Mugaga Johnson, Umuyobozi ushinzwe ‘Ndi Umunyarwanda’ n’ubukangurambaga rusange muri NURC, yavuze ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo guhuza imbaraga mu bushakashatsi no gukoresha neza ibitekerezo n’ingamba bikubiye mu nyandiko z’ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’abafatanyabikorwa bujyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, imibanire y’Abanyarwanda, gukumira no gukemura amakimbirane, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, hagamijwe kwimakaza umuco w’amahoro, imibanire myiza n’ubumwe by’Abanyarwanda.

Abashakashatsi bitabiriye iyi nama bemeje ko hashyirwaho urubuga ngishwanama ruhurirwaho n’abakora ubushakashatsi mu bijyanye n’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, kugira ngo bahane amakuru, bunganirane mu bushobozi, bityo bifashe mu kuzamura ireme ry’ibyo buri wese yakoze, no gutanga umusaruro ukenewe.

Biyemeje kuzajya basangira ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo korohereza abashaka amakuru y’ibyavuye mu bushakashatsi, no kugira ngo hafatwe ingamba n’imyanzuro bigamije gushyira mu bikorwa ibyabuvuyemo.

Abashakashatsi bari bitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo mu buryo bunyuranye mu rwego rwo kwirinda gukora ubushakashatsi ku nsanganyamatsiko zimwe, ahubwo bagakora uko bashoboye bakagura ubushakashatsi bwabo no mu bindi bitarakorerwa ubushakashatsi.