Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abasenyewe n’ibiza kubera gutura ahabi, baragirwa inama yo kudasana inzu zabo

Yanditswe na UHORANINEMA ANITHA

Ku ya May 25, 2018

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yagiriye inama abasenyewe n’ibiza yo kudashaka uburyo bwo gusana inzu zangiritse, ahubwo abasaba gushaka uburyo bwo kuva mu manegeka bakajya gutura ahabugenewe,  kuko kwemerera abatuye mu manegeka gusana ni ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis aravuga ko gusana inzu ziri mu manegeka ari ukwibeshya

 

Ikibazo cyo gusana no kubaka ni kimwe mu bibazo byagiye bigarukwaho cyane n’abatuye Umujyi wa Kigali mu cyumweru cy’umujyanama  ubwo abajyanama begeraga abaturage kugira ngo bumve ibibazo bafite bishakirwe umuti. Iki kibazo kiri mu byahuriweho n’abaturage benshi bo mu turere twose tugize Umujyi wa Kigali (Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro); nkuko byatangajwe na Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali Rutabingwa Athanase ubwo yagarukaga ku byakozwe ndetse n’umusaruro wavuye mu cyumweru cy’umujyanama.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko nubwo kubaka no gusana ari uburengenzira bw’Umunyarwanda iyo yabisabye ubuyobozi, yujuje ibyangombwa;  ariko umuntu usana yasenyewe n’ibiza kubera ko atuye mu manegeka, aba ari kwishyira mu bibazo bikomeye, kuko gusana ibyangijwe n’ibiza utakemuye ikibazo cyatumye ibiza biba nta cyo bikemura ahubwo ni ukwishyira mu byago kuko n’ubundi bya biza iyo bigarutse nta bwo bibura kongera gusenya.

Yagize ati “Gusana no kubaka ni uburenganzira bw’Umunyarwanda iyo yabisabye yujuje ibyangombwa, ariko nagira ngo nsabe inzego z’ubuyobozi n’abaturage muri rusange ko gusana wasenyewe n’ikiza utakemuye ikibazo cyatumye cya kiza kiba ari ukwibeshya. Urugero uri umurage utuye mu manegeka igipangu cyawe cyasenywe n’ikiza inama tukugira nka Leta ni ukuva muri ayo manegeka. Abayobozi namwe tubagira inama ko mudakwiye kumwemerera gusana igihe akiri mu manegeka .”

Yakomeje avuga ko igihugu kitifuza ko umuturage yakwemererwa kwishyira mu kaga bamureba, ahubwo ubuyobozi bumureberera ni bwo bumugira inama y’icyo gukora kandi kimufitiye umumaro nkuko ari inshingano zabwo.

Abaturage barasabwa kuba maso muri ibi bihe ibiza byabaye byinshi, kandi n’ubu bikigaragara kubera ko hagiye hagaragara ingaruka nyinshi. Ubwiwe n’abayobozi ko atuye mu manegeka ntakwiye kumva ko ubuyobozi bumwanga, ahubwo akwiye kumva ko ari ukugira ngo baramire ubuzima bwe, abeho neza nk’abandi.

Minisitiri Kaboneka kandi aragereranya gukodesha mu manegeka nko kwigurira urupfu. Abakodesha baragirwa inama ko bakwiye kujya babanza kureba neza ko aho bagiye kwishyura inzu atari mu manegeka cyangwa ahandi hashyira ubuzima bwabo mu byago mu bihe by’ibiza, kuko hari ibibazo byagiye bigaragara by’abantu bagiye bakodesha ahantu hatameze neza muri ibi bihe by’ibiza, ni yo mpamvu bikwiye kwirindwa.  Ntibikwiriye nk’Abanyarwanda kwishyira mu kaga kandi ubireba.