Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Abasenateri barasaba Abanyarwanda kuzitabira ibiganiro byo kwibuka

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Apr 1, 2018

Ku munsi w’ejo hashize, mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi, abasenateri bifatanyije n’abaturage b’uturere twa Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru na Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma y’umuganda babakangurira kuzitabira ibiganiro mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banabasaba kwitabira gahunda za Leta zinyuranye.

Ba Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene (ibumoso) na Senateri Sindikubwabo J. Nepomuscene ubwo bari mu muganda

Ku muganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Werurwe, itsinda ry’Abasenateri bari mu karere ka Rwamagana ryafatanyije n’abayobozi b’Akarere n’abaturage mu gikorwa cyo gutunganya umuhanda ujya ku wibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri i Nkungu mu murenge wa Munyaga, naho iryari mu karere ka Rulindo, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ntarabana mu gikorwa cyo kurwanya isuri, gusibura umuhanda no gukora inzira z’amazi z’umuhanda uherereye mu kagari ka Kajevuba ujya ku biro by’Umurenge wa Ntarabana.

Nyuma y’uyu muganda, mu karere ka Rwamagana, Senateri Sindikubwabo Jean Nepo mu kiganiro n’abaturage yagize ati “Uko twitabiriye uyu muganda rusange uyu munsi turi benshi, abe ari nako tuzarushaho kwitabira ibiganiro bizatangwa mu gihe cyo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”

Akaba yarakomeje ababwira ko imiyoborere myiza igihugu gifite ari ikirezi kera, ati “Imiyoborere myiza dufite ni ikirezi twambaye kandi tuzi ko kera. Tugomba rero kukibungabunga, tukakirinda kwandura.”

Naho muri Rulindo, Visi Perezida wa Sena ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Harerimana Fatou wari uyoboye itsinda ry’abasenateri ryakoreyeyo umuganda, yasabye abaturage gufashanya mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi birinda amagambo asesereza.

Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi kandi nyuma yaho bagirana ibiganiro n’abasenateri

Yashishikarije abaturage kandi gukanguka bagakurikiza gahunda yo kuboneza urubyaro, kandi bigakorwa hagati y’umugabo n’umugore bashakanye nta banga. Harerimana Fatou kandi yahamagariye abaturage kwita ku isuku bacukura imisarane aho batuye kuko bahasanze ingo zitayifite, bityo isuku nke ikaba yabakururira indwara, ari yo mpamvu yo kuyirwanya.

Mu turere twombi aba basenateri bakoreye umuganda, basabye abaturage kuboneza urubyaro, kunoza isuku n’isukura ndetse n’imirire iboneye, no kuzitabira ibiganiro mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.